General Ntaganda yavuze ko ari Masisi

General Ntaganda yavuze ko ari Masisi Bosco-ntaganda-de-Cpi1-300x208

Gen Bosco Ntaganda

General Bosco Ntaganda wari umukuru w’ingabo za CNDP akaza kujya muri gisirikare cya Congo, mbere yo kuvamo ashakishwa na leta ya Kinshasa hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyize avugisha itangazamakuru.

General Ntaganda yabwiye BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nkuko bivugwa.

Yahakanye amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo, MONUSCO avuga ko leta y’u Rwanda ifasha ingabo za Ntaganda zihurikiye mu mutwe wa M23.

General Ntaganda ariko avuga ko atari kumwe na M23 kandi akavuga ko ababajwe n’abantu bahunga iyi mirwano ngo kuko harimo imiryango ye myinshi.

General Ntaganda aravuga ko MONUSCO itababajwe n’abantu bari gupfa no gufatwa ku ngufu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Akifuza ko Prezida Joseph Kabila yashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe tariki 23 z’ukwezi kwa 3 mu 2009 hamwe na CNDP.

Source:BBC Gahuza-Miryango

 


2 commentaires

  1. Bosco Ntaganda ari i masisi kandi ntabwo afashwa nu rwanda niko byanditse muri igihe dit :

    kuki mutandika uko inkuru iba yavuzwe mukayitanga igice muknda ibibi gusa na niyompanvu ntacyo muzageraho

  2. Rukataza dit :

    Kagame arahangayitse. Yakoreshejwe n’ibihugu by’ibihangange by’isi atazi neza uko bikora none amaze kubisebya, arimo kurashya imigeri kubera ko byamuhagurukiye.

    Kagame rero ubu ageze aho agiye kuba (niba atararangije kubiba) icyihebe nka Bin Laden.

    Ingero:
    - Raporo y’indege
    - Raporo mapping
    - Raporo zinyuranye za Amnesty International na HRW
    - Raporo iheruka ya UN mu gufasha Generali Ntaganda
    - Mandats za Juge Bruguière
    - Mandats za Juge w’Umusipanyori
    - Ibyo abagize RNC bamushinja kandi bahagazeho
    - Urubanza rwa Madame Ingabire Victoire, Maître Ntaganda,
    Mushayidi n’abandi banyapolitiki ntiriwe ndondora
    - Opposition iri hanze aha imumereye nabi kandi ifite
    n’uburyo bugezweho bwo gutangaza amabi akorera
    abanyarwanda hakoreshejwe Internet
    - Itangazamakuru yanize none ubu rikaba rikorera muri
    bwa buryo bugezweho bwa internet
    - Abaturage batishimiye ibyemezo bibagwa hejuru
    batabitegujwe kandi bibasaba ubwitange budasanzwe
    (gucibwa amafaranga batagira, gukora imirimo
    batateganije muri gahunda zabo n’ibindi bibi byinshi)
    - Abasirikare benshi batamwishimiye kubera uko abafata
    - Ibihugu duhana imbibi byamaze gutahura imigambi ye
    mibisha yo kushaka kwigarurira imitungo yabyo.
    - N’andi mabi menshi ntabona aho nandika kuri uru
    rubuga.

    Ibi byose nta mizero yo gukomeza kuyobora u Rwanda biha Kagame. Ari na yo mpamvu yahindutse icyihebe.

    None rero, abanyarwanda (cyane cyane abanyapolitiki bari muri opposition bamaze kubona ayo mabi yose) bakagombye gukorera hamwe mu kurwanya iriya ngoma itazagira icyo itugezaho. Uti gute rero:

    - Bakora imyigaragambyo aho bari mu mahanga kugira ngo
    bereke bya bihangange byashyizeho Kagame ko nta kigenda
    ko ahubwo Kagame arimo kubisebya mu rwego
    mpuzamahanga.
    - Bagaragaza umurongo wa politiki muzima bazagenderaho
    mu gihe bazaba bayobora u Rwanda.
    - Bategura ingabo z’igihugu nyazo (zitari iz’umuntu ku
    giti cye)zizafatanya n’iz’amahanga gukubita
    Kagame incuro igihe azaba yihaye kwica
    abanyarwanda batavuga rumwe na we nk’uko
    abigambiriye.

    Ntaganda, Nkunda, Mutebutsi, Kabarebe, Makenga n’abandi benshi mutazi cyangwa muzamenya, ni abanyarwanda Kagame akoresha kugira ngo yibe umutungo wa Congo, bityo agire ingufu zo gukomeza kwidegembya muri aka karere.

    Sinzi rero niba azi neza ko Communauté internationale, abanyarwanda n’abanyekongo bashyira mu gaciro bamaze kumutahura.

    Abwirwa bene yo.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste