UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BUREGAMO UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI ERIC NSHIMYUMUREMYI

UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BUREGAMO UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI ERIC NSHIMYUMUREMYI Some-Imberakuri-during-the-high-national-council-182x300

Eric Nshimyumuremyi

Uyu munsi taliki 29 Gicurasi hari hateganyijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umurwanashyaka wa PS Imberakuri Bwana Eric Nshimyumuremyi ariko ahagana mu ma saa sita z’amanywa ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo nibwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urwo rubanza rukazasubukurwa taliki 7 Kamena 2012.

Iri subika rikaba ryaturutse ku byifuzo by’uregwa hamwe n’umwunganira mu mategeko kuko rukiko rwanze gutanga dosiye ye ngo yigwe mbere yo kujya mu rubanza.

Nyamara nta cyizere ko iyo dosiye n’ubundi izatangirwa igihe dore ko ababishinzwe bayisabye kenshi bakayimwa umuntu akaba yakwibaza impamvu ubucamanza bukora muri ubu buryo kugeza n’aho bwimana dosiye y’uregwa.

Tubibutse ko Eric Nshimiyumuremyi yarashwe na Polisi mu gatuza igihe yafatwaga.

Juvénal Majyambere

Kigali

 

 


4 commentaires

  1. N.n dit :

    Yemwe ibyo murwanda nagatangaza pe!!!

  2. Rukataza dit :

    Ariko se ubundi murinda kwibaza ibi byose muyobewe ubutareba bw’ingoma ya Kagame (nanze kuvuga ubutabera bw’u Rwanda kuko bwo buzashyira bukagaruka). Kagame yagira ate se kandi nawe ubwe atorohewe n’ubutabera mpuza mahanga.

    Azasiga yisasiye abanyarwanda batagira ingano ariko byanze bikunze azavaho kandi nabi kurusha abamubanjirije dore ko ariwo murage w’abanyarwanda n’abandi banyafurika.

    Mwihangane rero, ibihe n’igihe cyabyo.

  3. jgap dit :

    Ingengamatwara yiki?

  4. Z dit :

    sha ibi ni ibihuha byambaye ubusa uyu mwana twarakuranye dutuye i gikondo ahubwo mbona barabuze dossier bamushyiraho,kuko ni umwana wakunzwe no kurangwa n ingengamatwara.gusa Imana imurinde aho ari

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste