Gen Mudacumura na Gen Ntaganda basabiwe inyandiko zo kubafata na CPI/ICC
Amakuru dukesha urubuga rw’icyongereza rw’Ijwi ry’Amerika aravuga ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) Bwana Luis Moreno Ocampo, yasabiye impapuro zo gufata (arrest warrants/mandats d’arrêt) babiri mu bakuru b’imitwe yitwaje ibirwanisho avuga ko bafite uruhare mu bikorwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Bosco Ntaganda, uzwi kw’izina rya Terminator, yari asanzwe ashakishwa n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) guhera muri 2006, kubera ibyaha byo gushyira abana bato mu gisirikare byabereye muri Ituri, aho Bosco Ntaganda yari afatanije na Thomas Lubanga wari umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa UPC. Uwo Lubanga amaze iminsi ahamijwe ibyaha byo gushyira abana bato mu gisirikare n’urwo rukiko.
Umushinjacyaha Mukuru wa ICC/CPI Bwana Luis Moreno Ocampo yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2012, ko hari ibindi bimenyetso byabonetse bishinja Bosco Ntaganda ibindi byaha biturutse mu rubanza rwa Thomas Lubanga. Niyo mpamvu Bwana Luis Moreno Ocampo yasabye ko urupapuro rwo gufata(arrest warrant/mandat d’arrêt) rwakongerwaho ibyo byaha bishya.
Bwana Ocampo yakomeje avuga ko ibimenyetso byakuwe mu rubanza rwa Thomas Lubanga byongewe kubyo Bosco Ntaganda yari asanzwe aregwa ari: ibyaha byibasiye inyokomuntu, by’ubwicanyi, gutoteza bishingiye ku bwoko abantu baturukamo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, kugira abakobwa n’abagore abacakara bo gusambanya, n’ibyaha by’intambara byo gutera abasiviri ku bushake, ubwicanyi, gufata bakobwa n’abagore ku ngufu, kugira abakobwa n’abagore abacakara bo gusambanya, n’ubusahuzi. Ibyo byaha ngo byakorewe muri Ituri muri 2002 na 2003 n’inyeshyamba za UPC.
Undi mukuru w’abarwanyi ngo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rushaka kuburanisha ni Général Major I.G. Sylvestre Mudacumura, akaba umukuru w’ingabo za FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), umutwe wiganjemo abarwanyi b’abahutu ukaba urwanira mu burasirazuba bwa Congo. Araregwa ibyaha 5 byibasiye inyokomuntu n’ibyaha 9 by’intambara ngo byakozwe hagati ya 2009 na 2010 mu burasirazuba bwa Congo.
Uwo mushinjacyaha wa ICC/CPI yongeyeho ko bizeye ibimenyetso bafite kandi ko babona ngo ikurikiranwa ry’aba bagabo bombi rishobora gutuma haza umutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Ari Bosco Ntaganda ari Général Mudacumura nta n’umwe urafatwa, Bwana Ocampo avuga ko batazaburanishwa badahari kuko ikigenderewe n’uko bafatwa ngo ibyaha bigahagarara mu burasirazuba bwa Congo. Igisigaye ni abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC/CPI bagomba gufata icyemezo cy’uko izo mpapuro zifata (arrest warrants/mandats d’arrêt) zitangwa.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange, barasanga ibyo Bwana Luis Moreno-Ocampo avuga ari inzozi, kuko gufata bariya bagabo ntabwo aribyo bizazana amahoro muri kariya gace, kuko hari benshi bahamya ko umuti w’amahoro muri kariya karere uri mu maboko ya Perezida Kagame i Kigali mu Rwanda.
Iyo umuntu asesenguye uko ibintu bimeze ubu, biragaragara ko ibi byatangajwe na Luis Moreno Ocampo ari nko gukatira urwo gupfa Bosco Ntaganda. Kuko Bosco Ntaganda ntabwo yahagurutse ngo yijyane muri Ituri. Yafashwe n’u Rwanda arigishwa, ahabwa intwaro yoherezwa muri Ituri aho yakomeje guhabwa intwaro n’amategeko na Leta y’u Rwanda. Ibi Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame barabizi kandi bazi ko hari ibimenyetso byinshi bibihamya kongeraho n’ibyaza nyuma ku bimaze iminsi bibera muri Kivu zombi. Rero biragaragara ko Bosco Ntaganda atazagezwa muri ruriya rukiko ndetse uwavuga ko iminsi ye ibaze ntabwo yaba ari kure y’ukuri.
Ku bijyanye na Général Mudacumura biragaragara ko harimo igitutu cy’ibihugu bimwe na bimwe bishyigikiye Leta y’u Rwanda bishaka kuvanga ikibazo cya Général Mudacumura n’icya Bosco Ntaganda. Ikigaragara n’uko abari muri iki gikorwa cy’ubucamanza birengagiza babishaka ko nyirabayazana w’ibibazo muri aka karere kose ari Perezida Kagame. Ahubwo gushyiraho urupapuro rwo gufata Général Mudacumura ni nk’aho ruriya rukiko ruhaye u Rwanda urwitwazo rwo gukora ibyo rushaka muri Congo, byaba ari ubusahuzi, byaba ari ukwica impunzi z’abahutu n’ibindi.Dore ko Leta ya Congo yo yarangije kwemerera u Rwanda kujya muri Congo uko ishaka mu masezerano yashyizweho umukono na ba Ministres b’ingabo b’ibihugu byombi ku Gisenyi ku itariki ya 12 Gicurasi 2012.
Hari impamvu nyinshi zerekana ko uko bizagenda kose Leta y’u Rwanda itazashobora gusenya FDLR burundu n’iyo Général Mudacumura yakwicwa cyangwa agafatwa. Zimwe muri zo ni izi:
-Abarwanyi ba FDLR ikibazo cyabo ntabwo gishingiye kuri Gen Mudacumura gusa, gishingiye ku butegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda kandi no ku mpunzi z’abanyarwanda zikomeje guhigwa bukware n’ingabo za Kagame kuva muri 1996.
-Leta y’u Rwanda n’abandi ba rusahurira mu nduru ntabwo bifuza ko FDLR yasenyuka burundu kuko nta rwitwazo yaba isigaranye rwo kujya gusahura muri Congo no gutezayo akaduruvayo. N’iyo hagize abatahuka ku bushake bwabo, bamwe babashyira mu gisirikare bagahita babasubiza muri Congo kubafasha gusahura no kwica bene wabo urusorongo. Twongereho ko hari imitwe myinshi yahimbwe na Leta ya Kagame igamije guteza akaduruvayo ngo byitirirwe FDLR:
-Leta y’u Rwanda ntabwo yifuza ko FDLR yasenyuka burundu kuko nta kindi yaba isigaranye ikangisha abatutsi bari mu gihugu ngo ibumvishe ko ibarinze ngo baticwa. Ikindi byajya biyigora kubona ibyo irega abanyapolitiki n’abandi baharanira uburenganzira bwabo mu gihe FDLR yaba itagihari.
Marc Matabaro
Rwiza News
Colonel Ngaruzwamuheto we ko ntawe mbona muri ziriya ngabo zatsinzwe?
Reka gusebya ingabo.Nuko ahari wari umwana ukaba ureba uniform ku ifoto yafashwe ku zuba.Ndagirango nkubwire ko iriya tash tash cg smoko idacuya.Ni original wibeshya ngo America ipanga byiza.Iriya myenda yanyu iracuya kandi ituruka hepfo aho muri ITEXRWA kereka niba utabizi.Uzarebe smoko bergique umubyeyi yambaraga wongeyeho na benshi mu nzirabwoba bakenyeje ceinture na corderette+boutine cg boot original cg se uniforme pleines zivuye bergique cg france.ntamahuriro nibyo nirirwa mbona hariya.Abahungu baraberwaga mwa,icyo utari uzi nuko buri wese yambaraga size ye imukwiriye kuko byari commande.
« Nous ne sommes saisis d’aucune demande de médiation par aucun de nos pays voisins. Un gouvernement sérieux ne travaille pas sur base des propositions qui pourraient être faites. S’il y a une proposition, nous nous prononcerons. Pour l’instant, il n’y a pas de propositions», a déclaré lundi 14 mai à Radio Okapi, Lambert Mende, ministres congolais des Médias contredisant l’information publiée sur RFI et faisant état d’une proposition du Rwanda de jouer au médiateur entre le gouvernement congolais et la nouvelle rébellion du M23 au Nord-Kivu, dans l’Est de la RDC.
« C’est une information que je ne peux pas confirmer au nom du gouvernement. Notre collègue le ministre de la Défense a rencontré son homologue rwandais pas plus tard qu’il y a 48 heures. Nous avons une ambassade à Kigali, il y a une ambassade rwandaise à Kinshasa. Il n’y a que la chaîne française RFI qui a donné cette information qui peut savoir quelle en est la source», a déclaré le ministre Mende sans préciser le but de la visite du ministre congolais de la Défense au Rwanda.
Concernant cette visite, le porte-parole de l’armée rwandaise, le général Joseph Nzamwita avait déclaré à l’AFP que «le Rwanda est décidé à aider la République démocratique du Congo à trouver une solution pacifique et politique à la crise en cours, sans l’utilisation de la force militaire». Une dépêche de l’Agence angolaise de presse indiquait lundi que «les deux pays prévoient notamment d’échanger du renseignement sur l’état de la sécurité le long de leur frontière commune », au Nord-Kivu où des désertions et des affrontements armés sont signalés entre les forces loyalistes et les anciens rebelles redevenus rebelles depuis le début du mois de mai.
La société civile du Nord-Kivu s’oppose à toute tentative de négociation entre le gouvernement congolais et les rebelles du M23. Omar Kavota, vice-président et porte-parole de cette structure, estime que « toute tentative de négociation avec des groupes armés qui créent l’insécurité et le déplacement des milliers de populations civiles au Nord-Kivu est une façon d’encourager la violence armée dans la région ». Selon lui, la société civile du Nord-Kivu encourage les Forces armées de la RDC à poursuivre la traque contre tous les groupes armés actifs dans la région et rétablir l’autorité de l’Etat.
A bon entendeur salut.
Mwamenye n’ikindi, ya ngirwa masezerano Minisitiri w’ingabo wa Congo hamwe n’uw’u Rwanda bagiranye i Gisenyi, Kinshasa yayahinduye ibipapuro, ndetse yongeraho ko ari n’ubugambanyi uwo muminisitiri wabo yakoze nta Leta yabimutumye.
Icyo tuzi cyo ni uko ingabo za Kagame ziri kurwana muri Congo ku ruhande rwa M23 (alias CNDP Ntaganda) zikaba zihanganye n’iza Congo ndetse n’iza MONUSCO.
Mwitege akazakurikira.
Wowe uribeshya cyaneeeeeeeee! Uniform siyo irwana harwana objectif na commitment. Kuba bambaye uniform idasa niyabo wavuze, iminsi iriruka kandi ikirukankana nibyayo, none se haro phone mobile zabagaho? Internet se? Kuki utiha igisubizo nk’umuntu uri scientifique?
Igendere Habyara,
Wari umu « beau gars » !
Ikiboneka nuko aba ba Général atibo kibazo ntanubwo aribo gisubizo,kuko ikibazo n’Umutungo wa Congo,abawushaka aribo Bazungu nibo bakoresha ba Kagame Paul,ikibazo kikaba icyuko Kagame muruko gukorera aba Bazungu yiyibagije ko na Mombutu wabahaga ibyo ukura k’ubutaka bwi Gihugu kiwe batamubabariye,none we inyungu za Bazungu hamwe nize nagatsiko yaziguranye Amaraso ya Banyarwanda hamwe na Bakongomani bavuga Ikinyarwanda,mbega arakora nkumuncashuro,Amateka ntacyo atwigisha,kuko iyaba atwigisha Kagame na bamwe mubamufasha ntibakora ibyo bakora none,kandi ntanubwo hakabaye hakiboneka abantu bibwirako Abanyarwanda batagira amaso yo kureba,baribeshya kuko byose birazwi,buriya nta Ngoma zidashira.
Gatwa
Kuva Kagame yatera muri Congo igihe cya Kabila Laurent Désiré, agatera muri Congo igihe cya Kabila Joseph, ntabwo yigeze agera ku ntego ye yo kwigarurira igihugu cya Congo(cyangwa se agace ka Kivu) nk’uko yari yarabisezeranije abamushyigikiye. Abanyamerika, Abongereza n’abandi bose mwita ko ngo bari bashyigikiye ibyo bitero barabizi neza kandi bazi n’impamvu Kagame akomeje gutsindwa.
Ntimwibeshye rero ngo mwibwire ko ubu aribwo agiye kubishobora.
Ndagira ahubwo ngo mbwire abacyibeshya batyo ko ahubwo ubu ibintu bigiye kujya i rudubi.
Ariko se ubundi habuze iki? Amerika, Ubwongereza n’ibindi bihangange muvuga byananiwe gukora nk’uko byabikoze muri Irak, Afganistani, Libiya n’ahandi? Ahubwo mwe mucyibeshya reka mbamenere ibanga rikomeye:
Kagame yarageragejwe, arananirana none ake kagiye gushoboka.
Muve kuri biriya bikoresho Kagame yakoresheje byose (Nkunda, Ntaganda, Kabarebe, Mutebutsi, Kabila Joseph …)abeshya abazungu ngo azabageza ku bukungu bwa Congo.
Abazi ubwenge kumurusha (Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa) bo bamaze kumubona bamwitarura hakiri kare.
Abazungu nabo rero bamaze kumutahura, niyo mpamvu y’iriya ntambara yongeye kuvuka muri Congo ihishe ibintu byinshi kandi bizajya ahagaragara mu minsi iri imbere.
Mwihangane niko kuri iyi si politiki ikinwa.
Matabaro,
Nk’iriya photo uba wayikuye he koko ?
Nawe ntiworoshye !
Gen Mudacumura sinarinzi ko yari « sérieux » kuva cyera !
Nagira ngo ngukosore gato :
Uriya mu « Béret rouge » simuzi, ariko ntabwo ari Col Rutayisire.
J.K
Ariko ibisirikare byo kwahabyara byambaraga intends bibi…dore nawe izo Yuniform..ariko uzarebe uniform zinkeragutabara barasobanutse…harakabaho America..naho ureke abafaransa baribarakandamije abahutu bomurwanda..babahaga byayuniform bishaje…hahah..Inkeragutabara zigiye kwivugana mudacumura