Abitwa ko bari muri Opposition barahanganye bikomeye.

Abitwa ko bari muri Opposition barahanganye bikomeye.	 kagame-1-150x150

Paul Kagame

Ibiri mu banyarwanda bimaze kuba indengakamere, nta muntu ushobora kwiyumvisha inzangano n’amatiku ari mu barwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda noneho intera bigezeho.

Umuntu ashobora kwibaza ko hari impamvu 2 z’ingenzi zitera ako kajagari:

1.Opposition ishobora kuba yarinjiwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ku buryo uko bigaragara hari abantu twakeka ko bitwaza ubutagondwa n’ibindi nk’uturere ariko wareba neza ugasanga ni abantu bajijutse ukibaza impamvu batabona ko batiza ubutegetsi bw’igitugu umurindi. Umuntu akaba yakeka ko babikora babishaka kubera amafaranga, kubizeza ibitangaza, Blackmail/chantage n’ibindi kugira ngo bateze akaduruvayo muri opposition babisabwe na FPR. Abo bantu bakoresha ingufu bafite bagakurura n’abandi baba badafite amakuru ahagije bigahinduka isupu. Akenshi bashobora kwitwaza ubutagondwa ariko uwo bakorera bamuzi.

2.Abantu bamwe bumva ko ubwoko bumwe, ishyaka rimwe, umuntu umwe cyangwa akarere kamwe aribyo bishobora kuzahirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame. Ubwo butagondwa buhuma amaso abantu bamwe na bamwe bakibagirwa ko igihe bata barimo gusubiranamo Kagame we aba ari kongera ingufu ze ndetse anakomeza kwica urubozo abanyarwanda bigeretseho no kubasahura uduke asigaranye.

Ann-Fields_1-150x150

Ann Fields

Hari hamenyerewe ko habaho ihangana hakoreshejwe amaradio n’imbuga za Internet aho guhangana hagati y’abari muri opposition byasimbuye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, noneho ihangana ryageze mu bucamanza.

Ku kirego cyatanzwe mu rukiko rwo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 2012, ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, habaye agashya: Ku barezwe barimo Perezida Paul Kagame, Pierre Richard Prosper wabaye ambassadeur w’Amerika ku bijyanye n’ibyaha by’intambara, Ann Fields umuyobozi wa Kaminuza ya William Penn na Dr Théogène Rudasingwa umuhuzabikorwa wa RNC ari mubarezwe ubufatanyacyaha!

Mushobora kubona inyandiko zijyanye n’icyo kirego hano hasi: http://dockets.justia.com/docket/iowa/iasdce/4:2012cv00191/47176/

http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_summons_may11_2012.pdf

http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_complaint_may11_2012.pdf

http://kambale.com/pdf/kagame_case_iowa_exhibit_A_may11_2012.pdf

bio-150x150

Pierre Richard Prosper

Muri aba bose barezwe Dr Rudasingwa niwe nakwita ko ibi birego bishobora kubangamira mu kazi ke k’umuhuzabikorwa wa RNC, Kuko atuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika naho abandi ni abanyamerika uretse Perezida Kagame nawe utaba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kandi ushobora kubona ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu.

Dr Rudasingwa bishobora kutamugiraho ingaruka zikomeye ariko mu kinyarwanda baravuga bati: N’utakwishe aragukerereza.

Bigaragare ko iki gikorwa gishobora kuba cyaturutse ku mpamvu 3 twakeka:

-Urwango rushingiye ku zindi mpamvu cyangwa ubwoko

Rudasingwa_Theogene_web-144x150

Dr Rudasingwa

-Leta ya Kigali ikoresha abo bantu ngo bayikize Dr Rudasingwa nk’umunyapolitiki uyimereye nabi

-Cyangwa abashaka kumukura muri Politiki ngo abasigire urubuga.

Ariko bigaragare ko aka kaduruvayo n’ubundi kagira ingaruka n’ubundi ku bantu badafite ubushake cyangwa batazi icyo barwanira. Twizere ko inzira yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu n’ubwo irimo inzitizi nyinshi nta kabuza abanyarwanda bazashirwa bibohoye ingoma y’igitugu.

 

 

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 


6 commentaires

  1. mugabo dit :

    muca umugani ngo gahanga yishwe na karimi ke ,muzaba mureba

  2. Gahondogo dit :

    Nanjye ndibaza nkawe!Kuko kumenya abatanze iki kirego,byadufasha gusesengura tukamenya ikibyihishe inyuma!!

  3. Jean dit :

    Tubitege amaso!!

  4. Anonyme dit :

    Kigomba kuba cyaratanzwe na Madames Habyalimana na Ntaryamira.

  5. Mbisa dit :

    Matabaro we, reka da! Ba Rudasingwa nibo basa nababirinyuma. Kurikira urebe sha neza. Mubacuze umugambi no gushyira mubikorwa Kayumba ntarimo. Rudasingwa arimo nkuzaza gushinja.

  6. jean dit :

    icyo kirego se cyatanzwe na nde?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste