UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA

UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA e19c3f0234e68033c53dad729e701d36Nyuma y’aho hatangajwe amakuru y’umusore wo muri Rubavu witwa Sadiki Mutabazi witwitse na lisansi kubera ko Inkeragutabara na Local Defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga n’amafaranga yari afite, ubu tumaze kubona amakuru y’uko uwo musore wari ufite imyaka 18 yitabye Imana.

Akimara kwitwika ku wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2012 yajyanywe mu bitaro bya Rubavu, nyuma ajyanwa muri CHUK i Kigali. Abaganga bavugaga ko yahiye cyane bikabije ku buryo amakuru yatangajwe na BBC-Gahuza Miryango yavugaga ko bari bamushyizemo agapira gatuma ashobora guhumeka n’akandi kajya mu gifu gatuma ashobora kurya, ariko ntacyo byatanze yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012.

Iki kibazo cyagaragaje ko Leta y’u Rwanda ari igitugu koko. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byose nta na kimwe kigeze gitinyuka kwandika kuri iyi nkuru, n’abari babanje kwandika kuri iyi nkuru bategetswe kuyikura ku mbuga bari bayanditseho. Ni ukubera iki Leta yabujije itangazamakuru gutangaza amakuru kuri iki kibazo?

Bwana Hassan Bahame, Meya wa Rubavu mu kwikura mu isoni, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango yashatse kwemeza ko Sadiki Mutabazi ngo yitwitse kubera urumogi ko ibyo yambuwe bitari gutuma yitwika ariko ntabwo avuga ku mafaranga yatswe.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko icyeteye ubwoba Leta y’u Rwanda ari uko impinduka zo mur Tuniziya zatewe n’umusore witwa Mohamed Bouazizi nawe wambuwe utuntu yicururizaga nawe akitwika. Kubera ubukene n’akarengane gakabije gakomeje kugaragara mu Rwanda, Leta ya FPR yikanze ko abaturage bashobora kwivumbura.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Marc Matabaro
Rwiza News

 


11 commentaires

  1. Bingwa dit :

    Birababaje intangiriro y’uruhara namasoso

  2. kwitonda dit :

    Yemwe?jye nifatanyije numubyeyi wabuze umwana;naho aba ndi ndabona ntazi,ibyanyu koko nkawe ngo brb udashobora nokwemera ukuwitwa ngo rudasubwa wacu,ubwose utaniyehe nababandi birirwaga baririmba,umubyeyi.ahubwo kagame nashake ibajyanama naho niba ataribyo yegure kuko mwese muramubeshya kdi nimwe ejo muzajya mwirirwa mumuvuma,ko ahoyari ejobundi yivugiye ko umutungo dufite arabaturajye,none bakaba batangiye kwiyahuza kunyaka 18.ngo nabasazi.sha niba utariwowe musazi uri inkira buheri peeeeee.uziko aho uvugira twahavukiye turahakurira kujyeza nubu.ariko ahara batubwiraga ngo turi(inzoka,inyenzi,nibindi bitesha umuntu agaciro)ububarihe uzirinde kwambura umuntu ikitari icyawe,uba ubaye umujura ibaze iyo wambuye imuntu ubuzima uba iki?nje mbona dukwiye kwirinda ibyo tuvuga kuko ngobyose tubisanga imbere:ex,mugesera,karamira,subiza amaso inyuma muvandi!!!!!!!!!!!!

  3. jean dit :

    apuuuuu!!!!!! muri Tuniziya se ko nyuma y’uko uwo muhungu ( mohammed Bouazizi) yitwitse batavugiye kuri internet gusa! bagiye mu mihanda barigaragambya kdi icyo Mohammed yitwikiye kigerwaho. naho uyu Sadiki wacu we yitwikiye ubusa, kuko abo mu rwanda bo (nako abanyarda baba mu mahanga gusa) icyo bazi ni ukuvuga gusa! kdi nabwo bakavugira hanze y’u rda kuri internet hahandi hatagira n’umwe ubumva. ibikorwa ntabyo ntanibizanabaho, ni urugambo gusa!! buuuuuuuuu!!!!

  4. brb dit :

    Ariko interahamwe zaragowe!!! Ubu rero mwiteze ko mu rwa Gasabo hashobora kuba nk’ibyo muri Tuniziya. Mbega indoto we! Ibi by’uyu murwayi wo mu mutwe se byitaweho n’abanyarwanda bangana iki? Imburamukoro zo mu mahanga wenda. Hano mu gihugu se barenze n’ijana. Umuntu se iyo yasaze hari ibibi adakora, n’icyuma yajyaga kucyitera. Yewe RUDASUMBWA wacu yagorwa. Hano mu rwa Gasabo turaryoshye, umutekano wacu turawizeye, Rudasumbwa ari mu kirere yerekeza Amerika kwakira Diplome y’icyubahiro. Umwescroc W’UMWEXTREMISTE RUDASINGWA ngo yateguye imyigaragambyo. Azabona bangahe se? Abanyekongo bamushakaho udufaranga gusa. Ariko muzi agaciro duha KAGAME ntimwakwirirwa muta igihe mwandika ibi. Nimuve iyo mu mahanga muze duhanganire hano murebe ukuntu mwibeshya mu byo mwandika.

  5. hum dit :

    uwo musore rwose arababaje, ibyo yakoze nu buswa burenze ariko ntawamurenganya agombe kuba yarafite ikibazo cyo mu mutwe nubwo bakwambura amafaranga anga naate ntabwo wakwitwika,anonyme@yavuze ngo nu musemburo uribeshya cyane kuko aho u rwanda rwavuye naho rugeze ,ibyo rwabonye ntabwo abanyarwanda twifuza kuzabisubiramo ,ibyo kwigomeka ubutegetsi ubyibagirwe ,kugumura twe abanyagihugu ubyibagirwe ibyo nibitekerezo bishaje mu rwanda pu pu….

  6. Ngayase dit :

    Byaba byiza bamwe mu bayoboke ba PS Imberakuri basuye n’uwo mubyeyi wa Sadiki Matabaro bakifatanya n’umuryango muri ako kababaro.

  7. Anonyme dit :

    Nyamara ibyo mu Rwanda bishobora kumera nk’ibyo muri Tuniziya,uriya musore ubuzima bwe atanze ntibuzapfe ubusa ahubwo buzabe nk’umusemburo wo kurwanya ingoma y’igitugu irangwa n’ubwicanyi aho kwita ku mibereho y’abanyarwanda.

  8. Zu dit :

    Niyitahire!
    Uyu munsi ni Sadiki ejo ni njye!
    N’aho iby’Intore n’umutware wazo mubyereke Nyagasani we usumba byose!

    Aka ni akumiro!
    Birababaje.

  9. Rukataza dit :

    Ahubwo na Mayor Bahame Hassan wa Rubavu watinyutse kuvuga iby’uriya musore akanabeshyanya ubuswa bukabije kuri radiyo BBC muri buze kumva ibye mu kanya.

    Ni ukuri uriya musore yateje ibibazo bikomeye muri iki gihugu muri rusange no mu Karere ka Rubavu by’umwihariko. Umutekano warushijeho kubungwabungwa (nako guhutazwa) ngo hatavaho hagira abigaragambya!!! Cyangwa ahari biraterwa n’intambara u Rwanda rwongeye gushoza muri Congo rwikingirije Ntaganda nk’uko rwabikoze rwikingirije FDRL ariko rugatsindwa. None se ko ingabo za kagame zikomeje kwambuka umupaka zijya muri Congo mu bwinshi tuzireba, n’ubwo zo zibeshya ko tutazibona!

    Nyamara muraba mwumva agakurikira iyi mpirito. Mbiswa nigire kwiryamira da (nako kwihenera, haryama Kagame n’abambari be)

  10. Bigina dit :

    Uwiyishe ntaririrwa ubwo yunvaga ubuzima bwo kwisi bumurambiye!

  11. Abona dit :

    Imana niyo izamuhorera, none se ko ngo yari n’impfubyi, Ntakivugira na kirenjyera yarafite kur’iyisi ariko mw’ijuru har’Isumba byose ica imanza zibereye. Ng’INKERAGUTABARA cga n’INKERAGUTIKIZA !! Barabeshya ariko, igifit’itanjyiriro kigira n’iherezo.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste