Kagame yakiriwe n’induru i Oskaloosa muri Iowa

Kagame yakiriwe n'induru i Oskaloosa muri Iowa 543543_288546881238472_100002494860236_616964_620513609_n

N'ubwo Kagame yahawe impamyabushobozi ntabwo byamubujije guhekenya amenyo

 

Uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012, abantu baturutse mu mpande zitandukanye za Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahuriye ahitwa Oskaloosa muri Iowa kugira ngo bakore imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame waje kwakira impamyabushobozi yahawe na Kaminuza ya William Penn ndetse no kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi.

Abigaragambya baturutse mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amashyaka ya Politiki y’abanyarwanda.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abayobozi ba Kaminuza ya William Penn, haragaragazwa ibyaha by’indengakamere Perezida Kagame yakoze ataraba umukuru w’igihugu na nyuma yaho ndetse uburyo akomeje kuniga demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mubateguye iyo myigaragambyo, Bwana Theophile Murayi abigaragambije baturutse ahantu henshi nka New York, Michigan, Texas, Tennessee, Maryland n’ahandi. Yavuze kandi ko bari bwigaragambye umunsi wose kugeza imihango yose iri kubera muri iyo Kaminuza irangiye.

Hari amakuru avuga ko President kagame bamushyikirije ikirego ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda ndeste n’abanyamahanga ubwo yari muri uwo muhango.

Nitubona inkuru irambuye turayibagezaho.

536617_288331937926633_100002494860236_616257_1503333353_n

165952_288331291260031_100002494860236_616256_1286817894_n

538280_288330687926758_100002494860236_616255_842665658_n

547385_288335151259645_100002494860236_616265_1209633702_n

Marc Matabaro
Rwiza News

 


19 commentaires

  1. josh dit :

    rukataza@niba uriho uvuga ibihembo aba president barabihabwa na obama ,mperutse kubona kuri tv ba yambaye nkuyo mwenda kagame yari yambaye,barimo kuha obama ibihembo ,ibyo nabyo byimburamukora babuze akazi bahitamo kujya mu mihanda ,ibyo birabareba gukomerwa induru ibyo ntaco bivuze kuko les opposants ahantu hose biramenyerewe ko bataba bazanywe no kuririmba ,ariko se aho mwaga komeye induru ,induru yanyu imaze kugera kuki?amaraso mwamenye ntimuzayava imbere muzakomeza mu moka gushika muvuyemo umwuka

  2. Rukataza dit :

    Ariko se mwa ntozo muri mu marembera nka shobuja wanyu, byonyine ntimubona iriya foto ye ahekenya amenyo? Burya rero yari yamaze kumenya ibibera hanze hariya. Nuko rero ngo yicare agubwe neza azi neza ibirimo bibera hanze. Ayi!! Ahubwo mukurikire neza ibyo arakora ageze mu Rwanda yumvishe ko n’intambara yo muri Congo imumereye nabi.

    Ariko intozo muransetsa pe. Hari undi muperezida ku isi mwari mwumva akorerwa ibintu nka biriya? Sha mwaratakaye kabisa. Mutegereza gato umenya mutazi aho isi igeze.

  3. Anonyme dit :

    Reka tubishyire mumaboko y’Imana maze tuzarebe ko mutazasanga ari abo ushyigikiye bafite amaraso menshi kuntoki zabo.
    Ahubwo ube unashaka aho uzinyegeza ikimwaro….

    Ariko ubwo niba ushyira mugaciro ntuziko FPR yamaze abantu kandi nanubu ikibamara?
    Niba udaha abandi bantu agaciro ubwo wibuke ko nabyo Imana ibireba nubwo wibwira ko ngo wihishe nkaba ntarimo kukubona.
    Inama nakugira nuko washyira umutima mubi hasi kuko nimukomeza gutyo bizatuma natwe tuba nkamwe maze ibintu bidogere nkambe.
    Reka kwigira igihangange kuko sinibaza ko mwaba ibihangange kurusha Saddam Hussein cga. Muammar Gaddafi baturumbuwe mumyobo aho bari bagerageje kwihisha.
    Ntagihangange kibaho uretse Imana yonyine,okay?

  4. Anonyme dit :

    NTA SONI MUFITE MWAMAZE ABANTU, MUHOHOTERA ABANA NA BAGORE MWARANGIZA NGO TWAMAZE ABANTU, EREGA IGIHE MWABIKORA IMANA YARAREBA KUKO IJISHO RYIMANA NTIRIGIRA UMUPAKA AYO MARASO ARIMO KUBAVUGISHA mugashaka gushira amakosa yanyu kubatayagira nubwo wahakana ute imana yarabonye abicanyi,niyo mpanvu ayo maraso azahora abavugisha iteka, mwabaye nka gahini

  5. Anonyme dit :

    erega nimushaka muvuge cyangwa murorere. amacenga yanyu twarayamenye kandi nzineza ko amaturufu yose mwamaze kuyakoresha kubusho ntacyo muzongera kubeshyeshya.
    ubwo rero murimo guhanyanyaza mutera abantu ubwoba ngo « umukobwa ufashe icyapa bya muteye ikimwaro ingene bangana abantu 30 yihisha mu maso ngo hatagira uwumureba ,amaherezo yimbwa ni munzu »
    None se niba uwo mukobwa atinya ko mwamwivugana urumva ikosa ariwe twarishyiraho, cyangwa nimwe mugomba kumwara mwe mwica ibiremwa mutaremye?
    kandi shahu uwo mutima mubi uzabakoraho ndababuriye

  6. Anonyme dit :

    Umva rero « bj » niba uhisemo kuntuka ntakibazo binteye kuko nemera ko umuntu wese agomba kugira uburenganzira bwo kuvuga ikimuri kumutima. Gusa icyo nakubwira nuko atari ngombwa gutukana cyangwa kwicana kugirango wumvikanishe ibitekerezo byawe. ariko niba aribwo uhisemo cga. niba ariko warezwe komeza uge utukana yenda byazagira icyo bikumarira.
    gewe sinshobora guhakana ko ibyo nanditse ubusanzwe bitagombaga kuvugwa ariko gewe simbona ukundi kuntu umuntu yasobanura akarengane kurukoza soni kabereye kakab kanakiba murwanda. ikindi wibuke ko uko witwara bifitanye isano n’uburere wahawe nababyeyi, inshuti, abarimu ndetse nabandi wagiye uhura nabo. nanjye rero kuba mvuga kuriya nuko numvire President Paul Kagame avuga ngo abantu ni amabyi. ubwose kuki gewe udashaka ko mvuga uko nshatse?
    Mwebwe se ninde wabahaye uburenganzira bwo kuvuga ?
    Ninde se wabahaye uburenganzira bwo kumara abantu muhereye kubatindi nyakujya?
    Mutinyuke mwice impumyi, ibiragi bitavuga bitanumva maze ukaza ukihandagaza ngo ndi kuvuga ibintu biteye isesemi!!
    nakubwiye ko tuzabatsindisha roho zacu nizabo mwamaze mukoresheje unufuni nizindi methodes zurukozasoni.Reka rero kuvuga ko ngo biteye isesemi. Ahubwo vakangombye kuvuga ko biteye ubwoba.
    cga. urashaka ko nduca nkarumira maze ugakomeza gukora amafuti yo kumara abantu utaremye.
    umenye ko amayeri yanyu yose twarayavumbuye none turimo kuyavuga mugahita mwisaza kugirango tugire ubwoba?
    ese wibagiwe ko navuze ko ubwoba twabushize?
    gusa urakoze guhita ushimangira ibyo nanditse kare mvuga ko mugerageza gukanga abantu maze baba badafite imitima ikomeye bagatinya kugira icyo bavuga cga. bakora. ibyo rero twebwe twarabirenze kandi n’umunsi gewe nawe tuzahura uzabyibonera..
    iyo utinyuka ukavuga ngo gewe umuntu ufite umutima ukeye kuko ntamuntu nishe ukanshinja ko nicanye bihita bingaragariza ubunyamaswa bukibarimo nyuma yimyaka hafi 20 mumaze murya abantu!
    Ntagutindiye rero menya ko ibyo wakora byose ntakintu nakimwe bishoba kumpinduraho nagato. reka nongere ngutere ubwoba ko niyo wazanyica kuko ndimo kuvugira no gutabariza abanyarwanda nzagaruka nguteshe umutwe ariko sinzakwica kuko sige wakuremye. kugutesha umutwe mugihe uzaba waratinyutse kunyica ndakeka Imana nayo yazabimbabarira rwose.

  7. Anonyme dit :

    murebe neza hari nibyapa byabuze ubifata babishira hasi,arikongo kagame arya amenyo, murashaka ngo amenyo akomeze kuba hejuru aramenyereye guhabwa des prix ntabwo ari kamwe umuzungu avugisha mukamwereka ayo mukanwa kose

  8. Anonyme dit :

    dore nuwo mu kobwa ufite icyapa bya muteye ikimwaro ingene bangana abantu 30 yihisha mu maso ngo hatagira uwumureba ,amaherezo yimbwa ni munzu

  9. bj dit :

    Afouka we urwaye mu mutwe. Urandika amapaji y’ubupinga n’ubuterahamwe. Kandi uri mu Rwanda rwa Kagame ntiwakwandika ayo magambo. Biragaragara ko uba hanze, wishe abantu mu Rwanda, uri iyo mu mahanga, imana yarakuvumye, none wikomye Kagame. Kagame tumwita Rudasumbwa, na Afurika yayibora kandi akayishyira ku murongo. Interahamwe eshatu n’abakongomani batarenze 30 nibo baduhangayikisha ngo baje kwamagana KAGAME.Abo ni abo umwescroc Rudasingwa aha amafaranga. Ari muri business, mwe ntimumuzi muzamubona. Ibikombe n’amadipolome amaze kubona mwibwira ko abazungu batazi gushishoza. Mwaretse kwandavura, mugasaba imbabazi mugataha mu rwa Gasabo. Kagame yarangije kwandika izina ryiza, s’ayo mateshwa yawe rero azarihanagura. Uko umuvuga nabi, niko akomeza kubona ibikombe no gukundwa n’abanyarwanda bazima. Erega tuba mu gihugu, tuzi kureba. Ibyo muri Tuniziya, Misiri, Libiya ntibishoboka mu Rwanda, koko ni nde wajya mu muhanda ngo agiye kwamagana KAGAME. Kumusingiza byo ushatse iyo myigaragambyo yo ntiwabona aho ubashyira. Nimushyire mu gaciro, mwita igihe cyanyu, mwikwihesha amenyo y’abasetsi, KAGAME arakunzwe hose kw’isi, interahamwe eshatu sizo zizamutesha urukundo tumukunda. Afouka we ibyo wandika biteye iseseme. puuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  10. Afouka dit :

    Nange shyigikiye ko umuntu wese ufite uruhare mumahano yabereye murwanda agomba kwamaganwa kumugaragaro kuko kumushyigikira byaba bivuze ko nawe ubaye umwicanyi. birasa na bimwe mumategeko ahana bavuga ko ngo iyo umuntu aguze ibyibano nawe aba ari igisambo!
    Niba rero mudashaka ko amaraso azongera kumeneka nkuko byagenze mbere mwebwe abahutu nabatutsi ndetse nabatwa nimushyire ingufu mukwitandukanya nabo bicanyi bacyidegembya murwanda nahandi hose kw’isi. Mugomba kumenya ko igihe cyose wishe undi muntu, uhita uta agaciro ko kuba umuntu. uhita ujya mumuryango winyamaswa zinkazi zimwe zirya abantu!Ubwoburenganzira bwo kuba umuntu ubwamburwa naroho yuwo wishe hakiyongeraho urwango n’imivumo yazaroho zabo wiciye bose kuburyo iyo izo roho ziguteraniyeho zigushengura ugasigara umeze nk’igiti cyamunzwe nimungu zikakimungira imbere ariko ntigihite kigwa.Iyo icyo giti ukinyuze iruhande ugirango nikizima ariko iyo ushishoje usanga ntabuzima nabusa kigifite. Murabyumva namwe ko ugisunitse cga umuyaga ukagihuha gato gihita gihirima.
    Uru rugero ntanze ndutanze ngirango biborohere kumva ukuntu roho zabishwe nabiciwe zigira uwabiciye igikarikasi maze agasigara ari ishushungwa akajya yikanga ibibabi by’ibiti n’umuyaga yibwira ko ari wamuntu yishe cga yiciye ugarutse kumwishyuza ibwo yamukoreye. murumva rero ko umwicanyi ntabuzima aba agifite kuko aba yarahahamutse bigatuma ingufu zose yari afite azishyira mukwi proteger ngo umuyaga n’ibibabi by’ibiti bitamugeraho kandi muby’ukuri izo ngufi gakagombye kuzishyira mukwiyubaka kugira ngo umubiriwe ubashe kugira abasirikari b’umubiri bahagije.
    iyo umuntu atakigira abasirikare bumubiri (immunity)bituma umubiri we ubura ibi bisobanuye neza mururimi rwicyongereza:
    The immune system, which is made up of special cells, proteins, tissues, and organs, defends people against germs and microorganisms every day. In most cases, the immune system does a great job of keeping people healthy and preventing infections. But sometimes problems with the immune system can lead to illness and infection.
    About the Immune System
    The immune system is the body’s defense against infectious organisms and other invaders. Through a series of steps called the immune response, the immune system attacks organisms and substances that invade body systems and cause disease.
    The immune system is made up of a network of cells, tissues, and organs that work together to protect the body. The cells involved are white blood cells, or leukocytes, which come in two basic types that combine to seek out and destroy disease-causing organisms or substances.
    Iyo rero immune system yawe itagikora akawe kaba kageze kuko uba usa nkaho warwaye sida kandi murabizi uko sida igira umuntu uyirwaye.
    muri make icyo nashakaga kuvuga nuko abantu mwagize amahirwe yo kurokoka mukaba mutaranishe mwari mukwire gushishoza no gushyira mugaciro maze mukareka abicanyi bose baba abahutu, abatutsi nabatwa bagashyirwa kumugaragaro bityo urwanda rukabamo abantu nyabantu badafite umutima wakinyamaswa.
    Mwibuke kandi ko ngo uhishira umurozi akakumara kurubyaro. Igikuzwe kumbabaza nuko abanyarwanda bafite imigani irimo ibwenge bwabafasha mubuzima bwabo ariko ntabwo iyo migani benshi bumva icyo ivuga cga ngo bamenye icyo bayimarisha! Ninaho bahera bavuga ngo ukuri kurangirira mubiganiro…
    uyu mugani maze guca, ndikuwucira abantu bamwe murimwe numva mugishaka gushyigikira abicanyi nka Kagame kandi muzi neza ko nabo ubwabo babyiyemerera ko ari abicanyi. none se niba umuntu yiyemerera ko ari umwicanyi wowe ugahamya ko atariwe, wumva ibitekerezo cga umutwe wawe uba ugikora neza? ndabizi ko abenshi murimwe muza hano kurubuga gutera abantu bazima ubwoba ngo baceceke gurirango mukomeze guhishira ibyo mwakoze maze murebe ko mwaramuka kabiri ariko muribeshya kuko burya sibuno. mwibuke ko inyamaswa ikwirukankana byatinda ikakumara ubwoba so natwe ubu twarabushize kandi mwebwe mugitsimbaraye kungoma mpotozi muzabyibonera kandi bibagiraho ingaruka zikomeye niba mudashubije amaso inyuma ngo muve ibizimu maze muge ibuntu.
    abanyarwanda bazima nukuvuga tutari abicanyi kandi tukaba dukunda abanyarwanda bose tutarobanuye, twiyemeje kuvuga ukuri byabangombwa tukabipfira ariko abana bacu nabanyu mwebwe bicanyi bakazagira ubuzima bwiza aho kugirango dukomeze kwiyibagiza wamugani uvuga ngo umubyeyi ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye.
    Reka ndangize nshimangira ko Kagame na bamwe muri FPR ari abicanyi ruharwa bakaba bagomba kubyemera barangiza bakabisabira imbabazi, bitabibyo tukabavuma tukanabateza roho zacu zikaba arizo zibanesha mwizina ryabo bishe no mwizina ryabakunda ikiremwa icyaricyo cyose. Nibatemera guha amahoro abanyarwanda ndetse nabandi bica bose bizaba ngombwa ko twitabaza nizo roho zabo nishe bibwira ngo barapfuye ntibazagaruka! Mwaribeshye kuko Barahari kandi barababona.
    Mushobora kwibwira ko ngo ndimo kurota cga nasaze ariko bavugako n’umusazi asara akagwa kwijambo so ibyo mvuga ndabizi kandi nimpamo mubyemera mutabyemera.
    Ndanongeraho ko no mubahutu naho habayemo abicanyi ariko bo napfa kuborohereza umuvumo nkawumanura nkawukura kuri 100% nkawugeza kuri 70% kuko ubwicanyi bakoze ataribo babuteguye ahubwo byarabagwiririye maze nabo kubera kutareba kure hamwe n’ubumenyi buke mubyereke gukemura amatati nkariya, bishora mubwicanyi maze bamara abavandimwe babo babatutsi! Abenshi murabo bahutu bishe abatutsi na ubu ndakeka hasigaye mbarwa kandi nabo bararaye ntibaramutse.
    Ntabwo nshaka ko twembe abadafite uruhare narumwe mubwicanyi dukomeza kwishyura ibyo tutakoze. L’etat ya Kagame n’iyamubanjirije yayoborwaga na nyakwigendera juvenal habyarimana niko bagomba kubazwa ibyo byose.
    Ababyumva nkuko mbyumva mishyire urutoki hejuru maze tubiharanire………..
    Murakoze tuzasubira ubutaha kandi Imana ibarinde inabahe ingufu zo kuzonjyera kubana neza murwanda nkuko byahoze

  11. Kwihangana dit :

    Si wowe nawe uri kurengera umugati wawe kuko na Mutabazi Sadiki wiyahuye kubera inzara ntabwo yari yanze Ubuzima. Mon cher la vie est belle malgre les peines. Ubwo uzahakwa kugeza gihe ki, ko ingoma y’igitungu,n’ubwicanyi iminsi yayo ibaze, ko ari 40 ariko narora aho ibintu bigeze nkasanga hasigayemo mike. Ibiri kuba ni bimwe mu bibimenyetso by’ihirima ry’ingoma y’igitugu n’abacanyi.

  12. jgap dit :

    Kariya gasambo ngo ni rudasingwa karasaza imigeri noneho pe?

  13. Zu dit :

    @ Nzapfira mu Rwanda!
    Niko kuki wirengangiza ibintu ubibona! Kuba Kagame yaba yarishe Habyarimana urumva nta kosa ririmo! Ku bwawe ndumva Kagame akwiye impundu kuko yaba yarishe Habyarimana ubundi miliyoni y’abantu (abatutsi + abahutu + abatwa) ikicwa ni igikorwa kiza!
    Please amagana ikibi kandi ukoze neza ashimwe!
    Witwarwa n’amaranga-mutma ngo ugere aho ubona umuntu wica mugenzi we maze ngo ubifate nk’ikintu gisanzwe! Ubu imfungwa ziri kurenganira mu magereza ya Kagame ntacyo zikubwiye!
    Niba warashizemo ubumuntu, humura ejo ni wowe inyundo ya Kagame ni wowe itahiye! Nikugeraho ntuzatake …, dore arica abandi ukamuha amashyi!

    Gira amahoro

  14. Nzapfira mu Rwanda dit :

    Ariko namwe muba mwisebya niba ari ntamafaranga mufite yo gukora ibintu byiyubashye mwaretse kwisebya. Ubuse Kagame ibi abibonyewe ntabaseka? Kagame ntabwo ari umwicanyi ahubwo abanyarwanda mwese muri abicanyi. Mwese muzakosorwa n’undi muntu, ntamunya Rwanda uzakosorwa n’undi kubera turacyari aba’extremist. Ubwose abita Kagame umwicanyi ninde watangiye? Nonese kubawenda yarakoreye HJ coup d’etat abayobozise abenshi ntimuziko bavaho muri ubwo buryo? Ibizakorwa byose musenge ntayindi ntambara dushaka mu Rwanda.

  15. kinyogote dit :

    GUSUBIZA INTARE INTERAHAMWE NIBANDE SE IBIPINGA NIBANDE SE HAAAAA ESE RUCAGU UBUTERAHAMWE YABWIYAMBUYE RYARI ESE IZAJE MURI NGWINE UREBE NINDE WAZIHANAGUYEHO ICYAHA UBUSE RWARAKABIJE NIWE WACIRA MUSHAYIDI URWO GUFPA HAAAAA BURYA ABICANYI BARAKUNDIRANA BOSE NIBAMWE ARI KAGAME NA FPR YE ARI NIZONTERAHAMWE BOSE BISHE ABANYARWANDA NTAWE NUNVISE AVUGA KO WE YAZUYE UMUNTU WAFPUYE NGUKO UKO AMARASO AHAMA RERO MWITEGURE KUZABONA KAGAME BAMUKURURA MUMUHANDA NKA KADAF HAAAAAA AGATINZE KAZAZA NI………………..

  16. Intare dit :

    Kagame is the best president and honest one strong for ever we support Kagame…nimwebwe mwishe impinja mwabinyamutimamubi mwe ariko mwunva mwakora iki komwikoze munda mwabikoko mwe ntamunyamerica wabunva numubirigi wariwarabatije umurindi mwaramuhekuye nkanswe umu Jewish mwene wabo na Kagame..? Ariko mutaribihumyi nibikoko Kagame mubona asa namwe…mubona uruhu rwe mwarugereranua nizo zanyu zariye inzirakarengane murarusywa nubusa azabategeka Navaho hageho nundi umeze nkawe tumbavu….Kagame numuzungu umunyarwanda akora ibyiza mwebwe mwishe abanyarwanda na babiligi none muba muruka mwabikalane mwe ptuuu muzapfa muheha

  17. intare dit :

    Ariko interahamwe nibipinga byababyarwanda babayeho neza muranyobera mwarimuzi ko kagame yubawhwa ninsi..ubu se naba secretary general WA UN muzaruka noneho iki mwabicanyi mwe ptuuu muribabi nuko mutiyizi muzwi namahanga gusa kubera ibyo mwakoze..Kagame numuperesida mwiza utabaho mubimenye…Ninsi yose iramwemera mwasize mwishe abantu

  18. Anonyme dit :

    ngo bamushikirije ikirego ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda ariko manawe murareba mugasanga kagame yarahagurutse mu rwanda abamutumiye batabanje kubinyuza kuri ambassade yabo ngo ibabwire uko uwo muntu bagiye guha ibihembo yamaze abanyarwanda erega barize sa baswa bafite ambassade iriho kugira ngo bamenye amakuru yo mu rwanda ntabwo bafa guhemba umuntu nkuko mubyibaza habanza des enquetes, ntabwo bahubuka kandi yatumiwe guhabwa ibihembo ibyo mwe mwifuza murota sibyo yatumiwemo mwihangane agahinda kanyu mugate muri ocean ,murarushe basi abantu ngo bavuye he nahe?ariko murareba mugasanga haruwugikeneye guseba kubera inyungu zanyu,murababaje.. courage nahanyuze ahubwo basebye bamwe bashatse no kubita ngo bigire byari biteye isoni mwasebye koma oye oye kagame imana ikomeze ku kuragiza imigisha yayo

  19. hum dit :

    ariko mugira courage irenze kwemera ubu uravuga ngo kagame bamukomeye induru, ndi wowe ntanibyo narikwerekana kuko biteye ni soni abantu bangahe se ko nabo 30 barimo abenshi yari abakongomane rudasingwa yabuze abatwerera kugira abone ayagura aba congomana barya ni bisambo nta cash ntacyo muvugana president paul ashigikiwe 100/100 iyo manifestation iteye isoni ni seseme iyaba haje abantu benshi ku mukomera induru ntabwo barigufata amafoto batonze ku murongo nkabanyeshuri murababaje,ariko muzaseba gushika ryari pole sana

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste