Ubutumwa bwa Mukunzi Zaccharie

Muraho,

Nitwa Mukunzi Zaccharie mba mu Rwanda i Kigali.

Mbandikiye ngirango mbashimire inyandiko nziza mutugezaho ndetse n’amakuru, muradufasha cyane kuko hano mu nta kuntu umuntu yagera ku makuru nk’ayo muduha ndetse na analyse zanyu ziba ari nziza.

Ariko muri iyi minsi tumaze tubona hasa n’ahari ihangana hagati yawe na Padiri Nahimana wo kuri le prophète.fr ni uburenganzira bwanyu kuko binatuma opposition igira imbaraga cyane cyane ko hano dukeneye impinduka cyane kubera ibibazo byinshi namwe muzi bituzitiye biterwa n’ubutegetsi bwa hano.

Muri ziriya mpaka mujya ariko tubonamo ko opposition nta guhuza yifitemo bityo bikaba bitiza umurindi ubutegetsi bwa hano twe baboshye tukaba twararushijeho gucika intege.

Nkurikije inyandiko zanyu mbabonamo ibi bice bikurikira:

1. Iya Padiri Nahimana n’uruhande rwe (simvuze ko afite ishyaka ndavuga uruhande ariho) : iyo rwose isa n’aho ibona ko abantu babaye muri RPF nta gishya bazana usibye gushukana nk’uko ba Twagiramungu bashutswe hanyuma RPF ikabereka ko intego zabo zitari zihuye hanyuma bagakuramo akabo karenge. Abo rero birumvikana ko basa n’abivanaho ikimwaro cy’uko batanze igihugu bakagiha icyama kikaba gikandamiza abantu. Aba baniyita ko nta maraso bafite mu biganza

2. RNC irimo benshi bahoze muri RPF ikaba itari ishyaka ngo bigaragare abantu bakaba bayibonamo FPR yivuguruye kubera ko nta kizere iri guha abanyarwanda n’ubwo bwose bigaragara ko ifite ingufu nyinshi ndetse na RPF iyitinya tukaba tubona ko isabwa kwivugurura kandi ikagaragaza ko irwanya system apana umuntu kuko nta gisubizo kizaboneka nk’uko ukunda kubivuga kwirukana FPR byaba ari ukwirukana bamwe mu banyarwanda rero uwakuraho système yayo ntibibe nk’uko FPR yo yirukanye MRND ikanayisenya n’ubwo abayobozi bayo bari mu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, icyo gice cyumva cyakoresha intwaro kandi cyumva ko gifite imbaraga cyane ni nacyo nawe nkubariramo. Iki gice rero biragaragara ko abayobozi bacyo batizewe cyane mu bahutu kubera gutinya ko cyazabagira nk’uko FPR yabigaritse kikaba gisabwa gukorera mu mucyo cyane cyane.

3. Igice kirimo abanyarwanda bameze nka Ingabire Victoire ubu ufunze, kikaba gifite abayobozi batari bake ino aha mu Rwanda ndetse akaba afatwa nk’intwari icyo gice rero abahutu bagifata nk’aho cyaje kubavugira kandi na leta iragitinya.

Iyo rero wowe na Nahimana murimo mujya impaka zigaragaza ko mutazumvikana biduca intege cyane kuko twibaza aho opposition igana kandi bigaragara ko muvugira biriya bice 2 bya mbere gusa rimwe na rimwe tubibonamo ko muzagera aho mukagirana ibiganiro mukavuga aho mudahuza aho muhuza naho mukahemerenywa kuko rimwe na rimwe nka Nahimana tujya twumva afite tendance ya extremisme, ku bahutu akabarengera cyane ariko ndakubwiza ukuri nta mahoro yabaho umuntu aheje bamwe mu banyarwanda.

Rwose ba Kayumba bazwi mu bwicanyi bwinshi, nibasabe imbabazi berekane ko bisubiyeho, kimwe na ba Twagiramungu berekane amakosa bakoze bayasabire imbabazi ubundi mukomereze inzira hamwe n’ubwo mwaba mudafite ibyo mwumvikanaho iyo diversité iracyenewe cyane kuko irubaka namwe mugerageze mwumvikane mwandike amasezerano ibyo mwumvikana n’ibyo mutumvikanaho bityo mureke kuduca intege cyane.

Murabizi ko hano ntawe uvuga kandi namwe bamwe muri hanze kuko mwari mwabuze aho muvugira none harabonetse mutagiye kuryana, ubwo se koko murabona tuzahora muri zunguruka ubutaha FPR nijyaho Twagiramungu ajye muri rébellion ajyeho hanyuma FPR nayo igaruke? Oya nimwumvikane hanyuma système ya FPR nivaho abantu bazumvikana, na South africa ibayeho kubera vérité et réconcilliation.

Nimugerageze kuko iyo hano abantu baganira bihishe baba bishimye ku bikorwa byanyu, inyandiko zanyu zirasomwa ariko iyo zirimo amacakubiri birababaza cyane. N’ubwo mutakumvikana icyo mugambiriye ni kimwe.Gusa ndabona mutakigezeho uko mbona byaba nka Somalia. Muve mu gushaka ubutegetsi kubera umujimya mufitiye runaka ahubwo mubushake mu nzira zo gukuraho système yagize igihugu nk’akarima kayo.

Nanditse byinshi ariko reka ndekere aho, ndagusaba ko wahitisha iyi message kuko ni iya benshi inaha. Erega abantu bose babaye bamwe kuko bahurira ku bukene bafite ndetse n’ikandamiza abahutu n’abatutsi ubumva igihe cyo gucuranwa (bizanwa n’abayobozi) naho abandi ntiwajya kureba amazuru mwese mwaburaye.

Murakoze

Mukunzi Zaccharie

 


4 commentaires

  1. Mugisha dit :

    None se uyu mupadiri arabeshya? Abantu bazajya bishwanira ku giti cyabo na Kagame bucye bageze muri Opposition?! Ubu se hari abandi banyapolitiki mugikeneye bo muri RPF? Kuki se nyine ba GAHIMA na KAREGEYA(bari barigize ba Sawuli mu guhohotera abatavuga rumwe n’ingoma ya Kagame haba mu Rwanda no mu mahanga) aka kanya abanyarwanda bagiye kwibagirwa impfu z’abanyarwanda bazize ubutasi n’ubugizi bwa nabi bwa Gahima na Karegeya? Aka kanya rero abantu bicare bati ubwo namwe muhunze mukaba madacana uwaka na KAGAME nimuze mwisange mu banyu, dore ni mwe abanyarwanda bari bategereje!!! Koko? Njye nibwira ko kugirango Opposition igire imbaraga abantu bose bakoze amabi bagomba kuyasabira imbabazi ku mugaragaro, bakemera ibibi bakoze noneho bakazihabwa bakajya bahabwa urubuga rwo gukorana n’abandi mu kurwanya ubusahuzi, ubwicanyi, iterabwoba rya RPF. Naho ubundi ntaho mwaba muganisha Politiki y’abanyarwanda. None se abahoze muri MRND tuvuge ko mutakoze amakosa yo kureka interahamwe zikirara mu bantu zikabakinja zigatinda imirambo mu maso y’abanyamahanga yose abarebera?! Ubwo rero abantu babyihorere baceceke? Ngo ni ukwiyunga muri Opposition? Ahubwo abo bose bakoze amakosa bakwiye kwicara bakaruca bakarumira, abandi badafite amaraso ku biganza byabo bakabereka uko umukino wa Politiki ukorwa utamena amaraso. Mbese ubwo ko mushyiditse mu micyocyorano hano mu Rwanda muradufasha iki ngo tubohoze aba bitanze none ubu bakaba bari mu menyo ya RUBAGA muri 1930? Ntimwibuka ko Mme INGABIRE, Me. NTAGANDA, Mushayidi, Dr.NIYITEGEKA bari kuborera muri Gereza??! Mumeze nk’abo bamanikiye inyama murushanwa kuzikozaho imitwe y’intoki! Nimuve ibuzimu mujye ibuntu.

  2. Irivuzumuremyi dit :

    Bwana MUKUNZI Zaccharie, nanjye mba mu Rwanda, koko nk’uko wabivuze hano mu Rwanda abantu bahangayishijwe n’uko abo twizeraga ko badufasha gukabukira ubutegetsi bwa RPF ngo bwunamure icumu buha abanyarwanda agahenge, ndetse bukumva ko abanyarwanda barambiwe gukomeza gutegekeshwa igitugu, ivangura n’iterabwoba tutibagiwe gusahurwa umutungo w’igihugu. Koko rero nanjye ndemera ko ducyeneye UBUMWE muri OPPOSITION ariko na none ntidushobora kwibagirwa ko bamwe mubari muri iyo oppostion hari bahemukiyemo abanyarwanda. Hari ubwicanyi bwagiye bubera hano mu Rwanda abo bagabo bo muri RNC bari muri FPR kandi ntacyo babikozeho nyamara bari mu butegetsi bwo hejuru; aha navuga nka Gerard GAHIMA wari Porokireri wa Repubulika. Yari ameze nka SAWULI twize muri Bibiliya wakurikiraniraga abakirisito mu nsegero ndetse akaza kubonekerwa yerekeje i DAMAS(muri SIRIYA ya none) ajyanywe no gufata abakirisitu bari barahahungiye! Uyu munsi niba koko Gahima yemera ko yitwaye nabi byaba byiza abyeruye akanabisabira abanyarwandaimbabazi. Hari undi witwa KAREGEYA, yari maneko mukuru w’igihugu; uyu munsi ntashobora guhakana ubwicanyi bwinshi bwakorewe abanyarweanda mu gihe yari muri uwo mwanya, haba hano mu gihugu no hanze mu mpunzi z’abanyarwanda. Ntitwigeze twumva abisabira imbabazi. Simbashinje ariko nzi ko hari byinshi byakozwe bose bari mu buyobozi bukuru bw’igihugu nyamara ubona bo bumva ari ikintu cyoroshye cyane kwakira, ikindi ugasanga bose bashinja Kagame ubwo bwicanyi na ba Jack NZIZA! Ese bo ko babonaga bakorana n’abicanyi, bakoze iki byibuze ngo baburire abahigwaga ngo bihishe, bahunge cyangwa barusheho gukaza umutekano wabo? Ntiducyeneye ba KANYARENGWE bandi, ducyeneye umunyarwanda wicuza akemera ko yahemukiye abanyarwanda kuko n’ubundi uko turi twese twarahemukiranye, ducyeneye gukomeza ubumwe bwubakiye ku kuri. Kuri Padiri rero muvuga ngo ni umuhezanguni njye siko mbibona; abanyarwanda ntitugomba kwemera guhora ducecekeshwa ngo nukugirango harwanywe KAGAME tugambiriye KWIMIKA undi. Nimusubire muri ayo makosa yose mwakoze musabane imbabazi, ubundi mubone guhaguruka turwanyirize hamwe ingoma ya RPF ariko nta kumena amaraso kuko ayamenetse ahagije. Naho bamwe nimushyigikira KAYUMBA, abandi FDRL, abandi RNC, FDU Anadi RDI-Twagiramungu,…nyamara ntimushyire hamwe mu kuyobora iyo opposition yanyu ngo ikomere nubwo izaba igizwe n’uruvange rw’ibitekerezo muzasanga RPF yaratwirengeje abasigaye natwe tugomba kubarwanya kuko nta butwari mwagaragaje. Abantu bari mu butegetsi bwa MRND namwe mbabwire; mwitwaye nabi muri 90-94. Ntabwo iriya Genocide iba yarabaye iyo muza gukoresha ubutwari ntimwemere ko abaturage bishora mu bwicanyi. Ntimuri shyashya rero nubwo muvuga ngo Twagiramungu yarabagambaniye, nibaza niba ari nawe wababwiye ngo mujye gusahura, mwice mutwike, igihugu mugihindure irimbukiro. Umutwe w’interahamwe wari uwande?? Mujye mugira ikimwaro, ariko munishyiremo ko amakosa yabaye atagomba kwongera gukorwa. Nimukomeza gusenyana hagati yanyu, muzagaruka mu Rwanda musabiriza. Nakwibutsa mwese mwari muri MRND ko ubu aribo bari kw’ibere rya RPF.(Rucagu, BAZIVAMO,MUSSA FAZIL,…). Izi kubakoresha yarangiza kubavanamo icyo ishaka ikabata muri GASIYA. Ariko amaso yanyu ntajya abona. Murimo guteranira amagambo iburayi n’amerika aka kanya mumaze kwibagirwa abafungiwe guhirimbanira Demukarasi bari mu gihome hano mu Rwanda! Mwikosore.

  3. jgap dit :

    Mbega i lettre y.amafuti arimwo n.ubuswa!!!!!sha mwarasindagiye pe.

  4. Rukataza dit :

    Mbabwire rero mwa bagabo mwitwa ko muri muri opposition mukaba mugikomeza gukina abanyarwanda ku mubyimba musubiranamo aho gukora:
    Icyo abanyarwanda benshi dukeneye muri iki gihe ntabwo ari ugusubiranamo kwa opposition kuko byaba ari ugutiza umurindi ingoma y’igitugu ya Kagame.

    Dushyire mu gaciro:

    - Twagiramungu yatije umurindi FPR none arabona aho itugejeje. Aramutse atinyutse kubisabira imbabazi abanyarwanda yazihabwa kandi agakomeza politiki noneho ikosora amakosa yakoze yo kwifatanya n’uwo atari azi neza nk’uko abyivugira.
    Niba azi kandi ko nta musirikari afite uzagoboka abanyarwanda igihe bizaba bikomeye, nave mu nzira yere guca intege abana bemeye kurumenera amaraso.

    - Kayumba na bagenzi be barwaniriye FPR ifata ubutegetsi ariko ngira ngo babonye uko byabagendekeye nyuma. Baramutse basabye imbabazi abanyarwanda bazihabwa kandi bagakomeza gukora politiki noneho ikosora amakosa Kagame bafatanije guhirika ubutegetsi yakoze. Ngira ngo kandi bo bazi neza uko igihugu gifatwa hakoreshejwe ingufu zose n’iza gisirikare.

    Abandi banyarwanda ntiriwe mvuga nabo bafite ingufu zo gukina politiki (kandi barahari) bose bahaguruke nk’umuntu umwe botse igitutu Kagame bakoresheje ibishoboka byose maze murebe ko atava ku izima.

    None se mukeka ko impamvu Kagame yirirwa ashinga imitwe y’ingabo hirya no hino mu bihugu bidukikije ashaka kwigarurira (reba ibibera muri Congo) ari uko akeneye ko abamurwanya bamukura ku butegetsi? U Rwanda yamaze kurwizera ahubwo noneho arashaka kwigarurira n’amahanga none mwe muracyajenjetse ngo muzamuhirikisha umunwa gusa?

    Mushyire hamwe buri wese ubishoboye azane umusanzu we, waba n’uw’intambara njye nta kibi mbibonamo kuko na Kagame ariyo nzira yahisemo n’ubu agihitamo. Kagame ni umwami w’intambara ku buryo yirirwa abaseka iyo abona mushaka kumuhirika mukoresheje ngo amagambo gusa da!!!

    Ndabizi ntawavuga n’akari imurore ariko na none mwikomeza guca abanyarwanda intege mubacamo ibice ngo bamwe bashyigikiye intambara abandi bashyigikiye umunwa gusa kandi bizwi neza ko Kagame agiye gukurwaho n’isasu.Iby’abahutu n’abatutsi, iby’abakoreye Leta ya kera n’abakoreye iy’ubu bizaza nyuma mwamaze kugera ku butegetsi kuko n’ubundi muri izo Leta zombi nta n’imwe iteze kuzagaruka igihe muzaba mwarafashe ubutegetsi.

    Mbiswa njye kwikurikirira ibibera muri Kivu da, naho ibyo mu Rwanda ndabona ntazi iyo bijya. Kandi ndababwiye muracyatungurwa muzaba mubibona. Habyarimana baramubwiraga ngo uzatungurwa akabyita urwenya.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste