MU GIHE CY’ICYUNAMO HARI ABAVUZE AMAGAMBO Y’AMACAKUBIRI BAKOMEZA KWIDEGEMBYA HARI N’ABAFUNGIWE AKAMAMA
Kuwa 11 Mata 2012 mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Gisharu,umurenge wa Kibangu akarere ka Muhanga umusaza Habyarabatuma Siliveri wari witabiriye ibiganiro byo kuwa10/04/2012 yatawe muri yombi kubera ko yabajije ko bavuga ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafata abana kimwe ati kubera iki abana bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi barihirwa amashuri noneho izindi mfubyi z’abahutu zagizwe imfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye ubwo ntabwo byo ari ivangura ?.
Taliki 14/04/2012 umuyobozi w’umurenge wa Nyanza akarere ka Gisagara intara y’amajyepfo Uwimana Jean Bosco (ugaragara ku ifoto) mu gihe yavugaga ijambo ryo gusoza icyunamo yikomye umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Victoire Ingabire ndetse n’abarwanashyaka b’iryo shyaka aho yihandagaje mu nama y’abaturage b’uwo murenge maze si ugutuka Ingabire n’abarwanashyaka avayo. Yagize ati kariya kagore k’inkunguzi n’abo bakorana bose tugiye kubatoragura. Nimunyumvire namwe abo bayobozi u Rwanda rufite da!!! Usibye no gutukana ahubwo yagerageje no gutera abanyagisagara ubwoba ngo bave muri FDU ariko amakuru yemeza ko abaturage b’aka karere ngo bibereye muri FDU dore ko ngo banarambiwe ingoma ya Kagame na FPR ngo sibo bazabona ihirimye bagahumeka!
Taliki 28/04/2012 abanyeshuri bo muri kaminuza y’Umurata Polytechnique Nsabiyumva Alfred, Muhoza Fiacre, Masengesho Valens, Hagumimana Ildephonse, Bizimana Jean Paul, Venuste na Sylvestre baguwe gitumo n’abapolisi bakorera ku karere ka Nyagatare bambikwa amapingu, barakubitwa, bajya gufungirwa ku karere. Babajije icyo bazira bababwira ko aho bacumbitse ngo barara batera amabuye umukecuru witwa Mukagatare Rose uturanye na Munyankindi Fidele wari ucumbikiye abo banyeshuri. taliki 01/05 barafunguwe ariko bukeye taliki 02/05 barongera barafungwa ariko baza kongera gufungurwa bakaba barahise bimuka aho bari bacumbitse bajya gucumbika ahandi. Ibi ariko bikaba ari uguhungira ubwayi mu kigunda kuko baracyari muri uwo mujyi wa Nyagatare kuburyo bahora bikanga gufungwa nyamara byaragaraye neza ko abo bana batigeze bakora ubwo bugizi bwa nabi.
Icyo umuntu yavuga kuri ibi ni iki?
Ubuyobozi bwa FPR bwaba ubwa gisivile n’ubwa gisirikali buhohotera abaturage ku mugaragaro bukabatera ubwoba kugirango batava aho babwivumburaho ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu. Uko abategetsi banyuranye mu nzego zose barushaho kugenda bakandamiza abaturage niko abaturage bagenda barushaho kwanga ubutegetsi. Ngaba abangisha abaturage ubuyobozi ureke ibyaha bihimbano bahimbiye Ingabire ngo bamucecekeshe. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Aya makuru y’i Gisagara n’i Nyagatare akaba yaravuye muri bamwe mu bashinzwe umutekano muri utwo turere batishimira ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage.
Juvénal Majyambere
Kigali
Uyu muntu wiyise RUGANZU hari uwamuntumye ra!
Please, niba hari uwakuntumye umubwire ko utambonye!
Abicanyi aho bari harazwi ..! Kandi humura kuko mu gihe gito ABICANYI B’UKURI BAZAJYA ahabona, aho nta muntu uzongera kubibeshyaho!
Gira amahoro.
Majyambere we, ibi bintu mukora ndabishima cyane!
Mujye mutangaza uko ibyo bisumuzi biteye! Biba BISHAKA KWIYEREKANA NKA MALAIKA kandi ari IBIRURA!
Courage