Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?

Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse.

Hadutse imvugo zimeze nk’aho ari campagne yateguwe yo kwibasira abayobozi b’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi, iyaba aribo byagarukiragaho gusa. Mbabwiye ubu ko abari muri icyo gikorwa batakivuga ku karengane ka Madame Ingabire ngo kuko ishyaka rye ryafatanije na RNC. Mushayidi igihe yakatirwaga burundu ntacyo bigeze bavuga wagira ngo ntibamuzi.

Abanyarwanda twibagirwa vuba koko! Ese ninde uyobewe ko hatarashira imyaka 2, umuntu wese wanengaga ubutegetsi yitwaga interahamwe n’umujenosideri? None muti turashaka opposition irimo abantu badafite amaraso mu ntoki. Mwavugishije ukuri ko mudashaka opposition irimo umututsi?

Mwaba muzi umubare w’abatutsi bumvaga bashaka kujya muri opposition mumaze gusubiza mu maboko ya Kagame uko bangana kubera amagambo yanyu yuzuyemo ivangura?

Abari muri iki gikorwa umuntu yibaza niba batekereza cyangwa ubutagondwa butuma batabona ko ibihe turimo twese dukeneranye. Bagera n’aho bahanaguraho Kagame ibyaha ngo bakunde babisige abo muri RNC umuntu akibaza impamvu badakurikira Rwigema i Kigali ngo nabo babagire abadepite.

Abakunze gukoresha iyo mvugo nakwita ko yuzuyemo za théories gusa mpamya ko nta n’umwe uzi kurashisha itopito cyangwa ngo byibura habe hari n’umusirikare n’umwe wa FPR cyangwa amahanga bafitanye amasezerano bazabafasha gukora Revolusiyo nk’iyo mu Misiri cyangwa Tuniziya aho abasirikare boherejwe kurasa abaturage bakanga kubikora. Byibura se hari gahunda mufitanye na FDLR ngo izatabare Kagame yatangiye kubakubita amafuni? Byibura se hari icyo mwavuganye na OTAN ngo izarase Kagame?

Ese uko muzi Kagame mubona ari uwo kubwiza umunwa gusa mu gihe yaba afite abatutsi inyuma ye bamushyigikiye kubera imvugo zanyu zivangura? Kuki mutabona ko imvugo ihumuriza abatutsi ariyo igabanya ingufu za Kagame? Kuko imvugo ivangura iba isa nk’aho yogerera Kagame ingufu kuko n’ubundi ivangura niryo arega opposition.

Abo bahanga baminuje wagira ngo ntabwo bize gushyira mu gaciro ngo barebe ko igisirikare cy’u Rwanda gifite 98% by’abatutsi hakenewe abandi batutsi bo kucyizeza umutekano w’abatutsi nihaba amahinduka ngo kive inyuma ya Kagame gishyikikire abaturage nko mu Misiri cyangwa Tuniziya.

Byaragaraye mu mateka ko kugirango amahinduka agerweho bisaba ko amoko yose abigiramo uruhare, ubu se iyo FPR iha imyanya ba Habumuremyi, Rwarakabije, Bazivamo, Rucagu n’abandi ni ukubera iki?

Ubundi iyo umuntu ari muri gahunda yo kunenga imikorere y’abandi we agaragaza umuti ndetse akerekana inzira mu bikorwa bitari mu magambo gusa.

FDLR n’abandi bamaze imyaka bahanganye n’ubutegetsi bw’igitugu mwe mwiyicariye, none n’ibyo abafite ubushake bashatse kubaka murabisenya ngo mwadukanye uburyo abanyarwanda ngo bagomba guhita bakora revolution mu mahoro. Ese iyo revolution iteye gutyo mwambwira igihugu yabayemo? Aho abaturage bagiye mu muhanda badafite igisirikare ku ruhande rwabo, ari igice cy’ubwoko bumwe, ubutegetsi bukabaha ibyo bashaka ntawe uhaguye nta n’amahanga abashyigikiye? Ese uretse kuvuga muri i Burayi gusa aho hari uzagira ubutwari nk’ubwa Madame Ingabire ngo yerekeze iya Kigali?

Niba mutizeye RNC na FDU-Inkingi mwikorana nabo nimubareke bakomeze ibikorwa byabo namwe nimukore ibyanyu mugaragaze ubushobozi bwanyu ariko mureke kubasenya mutiza umurindi Kagame.

Icyo navuga n’uko abaharanira ko hahezwa abanyarwanda bandi akaba aribo biharira iyo revolisiyo, batazongera kuvuga ngo baribeshye. Bagomba kumenya ko abanyarwanda ba kera atari bo b’ubu. Birabe amakenga n’ubutagondwa gusa ariko niba hari abakorera Kagame na FPR ngo bananize opposition sinzi niba bazabona aho berekeza nibavumburwa.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


17 commentaires

  1. jean dit :

    Amoko yo mu Rwanda arahari nubwo leta ya Kigali ibihakana bwose. u Rwanda rutuwe n’abahutu, abatutsi n’abatwa. gushaka kubihisha cg kubihakana ni ukugoreka amateka. ariko nanone singombwa ko bijya mu indangamuntu. ubundi ntibyakagombye no kuba ngombwa ko birenga famille yawe, ariko aho u Rwanda rugeze njye mbona ari ngombwa ko hari CAS PARTICULIERS twagombye kubimenya kugirango hatazagira ubwoko buvuga ngo bwararyamiwe, mbese bikaba fifty fifty.
    kwerura nanone si ukuvuga ko wanze Matabaro cg RNC cg Padiri Nahimana. reba partie ikunogeye ariyo ujyamo. kuko n’ubundi baca umugani mu kinyarwanda ngo umutwe umwe wifasha gusara. ntago twese twashyigikira ibitekerezo bya Nahimana ngo bikunde. hagomba kubaho n’ibindi bitekerezo, noneho twese tukabihuriza hamwe. kdi hagomba kubaho na ba arbitre batagize aho babogamiye.
    impamvu wumva ko ibitekerezo bya Padiri aribyo by’ukuri nuko aba aribyo uba ushaka kumva, uwumva Matabaro avugisha ukuri nuko nawe aba aribyo ashaka kumva. ibyaribyo byose hari ukuri kumwe kdi ngo burya ukuri guca muziko ntigushye. ngo twanga kuvuga ukuri cg kwemera ukuri kubera iterabwoba n’urugomo bya RPF. ikibazo nuko hari abakwitwaza ibingibi maze bakiyongereraho ibyabo ngo baratuvugira ngo kuko twe dutinya kuvuga.
    ndangirize kuho waruvuze ngo RNC na Nkiko bakorera FPR. benshi muri iyi minsi bikomye Twagiramungu na Padiri Nahimana ngo ahubwo nibo bakorera FPR. nonese mu by’ukuri ninde ukorera FPR cg ni inde utayikorera? niba mushaka ko FPR ivaho, mubanze mushyire hamwe, namwe mugire majorité, ubundi mujye mu Rwanda.

  2. jean dit :

    kuri Bwana AFOUKA,

    Ntago kwerura ngo uvuge ngo uri umututsi cg uri umuhutu aribyo bizacyemura ibibazo by’iwacu. ntago kwerura ngo uvuge uruhande urimo ( FPR cg RNC cg FDU, …) aribyo bizazana amahoro. yewe nta nubwo gukurikira Padiri NAHIMANA cg gukurikira MATABARO cg KAYUMBA cg TWAGIRAMUNGU aribyo bizatuma abanyarwanda biyunga. buri wese afite uko atekereza.
    mbese kuri mwe mwumvako buri wese uri cg wahoze muri FPR atifuriza abanyarwanda ibyiza. siko njye mbibona! buri wese uri muri RNC cg FDU Nkiko ari icyitso cya FPR. ngaha rero aho amacakubiri akomoka! kdi iyi si democratie! mbese muri make ni ibitekerezo byanyu tugomba gukurikira cg tukarorera!
    icyo mpurizaho nawe ni kimwe. uragira uti:  » Niba koko mushaka cga. mushyigikiye ko murwanda haza amahoro arambye kandi ashingiye kuri demokarasi,nimwerure musobanure uko ibyo bishobora kugerwaho. »
    Kwerura si ukuvuga ubwoko urimo. ese ubundi kuki ushaka ko umuntu avuga ko ari umututsi cg umuhutu? nabivuga se hari ikindi bizatuma umenya? cg uzarushaho kumucyecyera uruhande ariho kdi wenda ibyo bitanamufasheho? aha niho genocide y’94 yaturutse, igihe uwitwaga umututsi wese yicwaga. Amoko yo mu Rwanda arahari nubwo leta ya Kigali ibihakana bwose. u Rwanda rutuwe n’abahutu, abatutsi n’abatwa. gushaka kubihisha cg kubihakana ni ukugoreka amateka. ariko nanone singombwa ko bijya mu indangamuntu. ubundi ntibyakagombye no kuba ngombwa ko birenga famille yawe, ariko aho u Rwand

  3. Afouka dit :

    Niba koko mushaka cga. mushyigikiye ko murwanda haza amahoro arambye kandi ashingiye kuri demokarasi,nimwerure musobanure uko ibyo bishobora kugerwaho.
    Naho gukomeza gusakuza muyobya amarari ntacyo bimaze rwose.
    Ese murumva mutaba mubaye intwari muramutse mukunze abanyarwanda bose mutarobanuye?
    Nonese ko Mandela akundwa nabamuzi bose mukeka bamukunda kuko yagize nabi?
    natwe rero nimureke tube intwari aho kuba ibingwari.
    Kuba murwanya padiri Thomas Nahimana ngo kuko avugisha ukuri, mwarangiza mugashimangira ko uyu Marc Matabaro ariwe ufite ukuri muba mubeshya/mujijisha abantu kubera inyungu zanyu muri FPR.
    Padiri Nahimana Ndamusaba gukomeza kuvugira no gutabariza abanyarwanda.
    Padiri Nahimana avugisha ukuri twese dusanzwe tuzi ariko tugatinya kukuvuga kubera iterabwoba n’urugomo mwebwe FPR mugirira ugerageje kubataranga kubera ibyo mukora n’ibyo mwakoze.
    RNC na Nkiko Bakorera FPR kandi tuzi neza ko FPR idakunda, itanifuriza abanyarwanda ibyiza.
    Niba rero mukomeje kwikoma aba vugisha ukuri maze mugashyigikira abicanyi, nakazi kanyu Imana izabahana.

  4. Afouka dit :

    Ndashaka kugira icyo mvuga kuri izi commentaires zanyu mwese abamaze kwandika:

    Nkuko mwivugira ko mutazi uyu Marc Matabaro ariko ngo mukaba mumushyigikiyeibitekerezo bye nanjye nagiragango mbonereho kubabwira uko ibi bitekerezo byanyu nabyakiriye:
    Uwiyise Malayika aragira ati: Ndi umuhutu w’umwimerere ntanundusha ubuhutu (niba ari ubwo kuratwa muri iki gihe).

    Uwiyise Maniraho yungamo ati: Nkuko rero uwiyise MALAYIKA abivuze, nanjye ndi umututsi w’umwimerere, mfite imyaka 58, nabaye mu Rwanda igihe kinini cyose.
    Aya magambo yanyu ndayashimye cyane kuko byerekana ko mwemera abo muribo aho kuba nka l’etat y’urwanda ishaka kuyobya abantu ivuga ngo ntamoko akibaho kandi izi neza ko ibibazo dufite murwanda bishingiye kumoko n’ubukene hamwe ninda nini zabayobozi bahora baryanisha abaturage kugirango izo njyirwa bayobozi zikomeze gusahurira munduru!
    namwe rero nabwira ko ibyo mwandika bigaragaza ko ushyigikiye Marc Matabaro kuko mubona ahumye akaba atazi gutandukanya ururo n’icyatsi.
    Muramushimagiza cyane ariko mukirinda kumubwira ibyo avuga/akora bikocamye nkaba rero nibazako ucyo mugamije atari ukumushyigikira kuko ari umunyakuri ahubwo ahubwo mumushyigikiye kuko mwumva asa nkaho atazi icyo ashaka kuburyo mwe amuntu nkuwo iyo mumubonye cga. mumwumvise mwihutira kumwikundishaho mukoresheje amagambo yo kumwagaza maze yamara gusinzira mukamwiba umugono.
    Gewe nkunda umuntu umbwira amakosa yanjye aho kumbwira ibyiza byanjye. Mwibuke ko ngo Yusu yaje kwisi kubera abanyabyaha!
    Nimureke kugenda mupfandapfundika atugambo twanyirarureshwa ahubwo nimuvuge ibintu uko biri gutyo muzaba mufashije abanyarwanda kumenya icyo bafata nicyo bareka.
    Aha nshatse kuvuga ko niba muri RNC-FDU cga. FPR mwabyemera aho gucabiranya.

  5. jean dit :

    Ndasubiza KAGABO:

    uti KAGAME nta terambere yatugejejeho. birashoboka ko ariko ubibona ariko hari abandi batabibona nkawe. njye ku bwanjye nemera ko hari ibyo yatugejejeho. ariko nanone nkemera ko hari byinshi HABYARIMANA yatugejejeho. wenda hari aho Kagame atandukira akavuga ngo atarafata ubutegetsi u Rwanda ntirwabagaho, mbese ngo nta majyambere yahabaga, aha sinemeranya nawe. kuko ingoma ya Habyarimana yatuzaniye byinshi tutavuga ngo turangize ARIKO hari n’ibindi bibi byinshi yadushyizemo. Kagame nawe hari byinshi bibi yadushyizemo. kuko Kagane na Habyarimana sibo ba MESSIYA twari dutegereje. u Rwanda rufite abana benshi bashoboye kdi bashobora kutubera ba Messiya. yewe hari n’abari i Burayi bakivugira kuri internet bashobora guhindura ibintu, ariko ntibaza mu Rwanda ngo babitwereke. wenda bafite ubwoba ko bazagenzwa nka Ingabire. yego ubwoba bwabo burumvikana ariko nihatagira abatinyuka ngo baze ari benshi ntakizahinduka mu rwa Gasabo. niyo mpamvu hagomba kuboneka undi muntu uzadukura muri ibyo bibi byose Habyarimana na Kagame bagiye badushyiraho. yego birakomeye kubona uwo muntu, kuko nta muntu kw’isi udakora ikibi ariko au moins habaho amelioration. niyo ducyeneye rero!
    uti FPR yabonye amafranga menshi kurusha MRND ariko iyishyirira mu mifuka yayo ntiyayakoresha icyo yakagombye gukoreshwa. yes! au moins ubonye yaba aba opposants bacu bazaga bakabitwereka, bakatwereka uko bo bateganya gukoresha ayo mafranga aho gukomeza kurisha iturufu itagikora yo kutuvana ku ngoyi y’umwicanyi! ushobora kuvuga uti ntaho kubyerekanira hahari kuko Kagame yatwimye urubuga rwo kubyerekaniramo. urwo rubuga se nitutarucreya , ucyekako Kagame azibwiriza akaruduha? cg ko kurushakishiriza kuri internet bizagira aho bigera?
    reka nanzure mvuga nti ibintu byo mu Rwanda birakomeye kdi ni compliqué ariko is not impossible! twikomeza gukurikira umuntu umwe utwizeza kudukuriraho Kagame gusa! urugero ni RNC ifitanye ikibazo na Kagame. nta nahamwe iratubwira ibibi bya RPF buri gihe ni Kagame Kagame Kagame. mbese nkubu Kagame agize nka accident akitaba Imana icyo RNC irwanira yaba ikigezeho. uwo ni wo mutego FDU iri kugwamo rero, iri gukurikira RNC gusa, ntizi réellement icyo RNC ipfa na Kagame kuko idafitanye ikibazo n’ubutegetsi bwa FPR. FDU itangizwa yari contre FPR none irimo iragenda iba contre Kagame. niyo mpamvu amacakubiri arimo kuza muri opposition ikorera hanze. RDI yari iri inyuma ya Victoire mu kuvanaho FPR yanze kugwa muri uwo mutego noneho nayo aho kugirango ikomeze mu murongo il tend vers l’extremisme kdi ikanagenda iba contre RNC-FDU. aha niho twakwibaza ikibazo Matabaro yibajije muri titre y’iyi nkuru ati « aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira? »

  6. Ukuri dit :

    Aabanyarwanda muzavugisha ukuri bigenze bite?

    Nkunze gukurikirana ibitekerezo bya Matabaro, ugasanga rimwe na rimwe akora critique intellectuelle nziza kandi ifite umujyo. Gusa maze kubona inkuru ze azirangiza agaragaje aho abogamiye n’ubwo aba yatangiye asa n’aho ntaho abogamiye.

    Muri iyi nkuru yawe ivuga opposition njye mbona yibasiye RDI nk’uko uyishoje bigaragara ko ari RDI uvuga. NJye nkurikije amakuru nkurikirana, nta muyobozi wa RDI wari bwajyaho ngo avuge ko arwanya RNC, niba Thomas atanze igitekerezo kiritirirwa RDI gute? Twanakwibutsa ko ari uburenganzira bwe bwo gutanga igitekerezo, abatanyuzwe nacyo bakagihinyuza.

    Uragira uti ese barashaka kuzashora abaturage mu muhanda ngo babarase ngo ni za revolution? Kuki wumva se bagomba kuraswa? Kuki wumva se bagomba kuzashorwa mu muhanda? Ubu se FPR ntibayiramya ngo yarokoye abantu? Yabarokoye se itamaze kwicisha abatutsi, nayo ubwayo yisasiye abatagira ingano? Niba se ugaye uyu murongo wa RDI, harya wowe ufite uwuhe? Niba wumva muzasubira mu Rwanda n’ubundi mufashe imbunda, RDI yo siko ibibona. Ese niba udashimishije n’ubwo buryo RDI ibona ibintu, RNC yo uvugira, yumva ibintu bizahinduka bite mu Rwanda ngo noneho ibyo mubishyire ku munzani, ubundi abaturage bazace urubanza? Uramenya nyabune utazaba nka Sarkozy wihaye gusenya programme politique ya Hollande, aho kugaragariza abafransa programme politique ye kandi ngo ayisobanure.

    Twagiramungu abaye ikibazo cya opposition ate? Ese ko RNC itaraza nta kibazo opposition yari ifite? Ahubwo njye ndabona mumufitiye ubwoba ku buryo mushaka kumwikiza. RDI ifite gahunda idahinduka kandi irwanya ubutegetsi bw’agahotoro bwa FPR, nta kibazo namba RDI ifitanye na Kagame nk’umuntu, ikibazo igifitanye n’imitegekere ya FPR.

    Mwari mwumve Twagiramungu avuga? Mukeka ko nta munwa agira? Impamvu atavuga irahari, akari kera muzamenya impamvu yabyo.

    Mukomere.

  7. kagabo dit :

    Mwarimu ati Kagame ari mu majyambere! None se igihe yateraga u Rwanda kuva Kagitumba cyangwa kuva Gatuna cyangwa kuva mu cyanika ya Ruhengeri inkotanyi zaje zitagendera muri Kaburimbo? Ubu se CND ntimwayisanze ikaba yarabananiye no kuyisana, Stade Amahoro se, Ikibuga cy’i Kanombe n’ibindi Harya ngo ingomero z’amashanyarazi iyo inkotanyi zidasenya Ntaruka amashanyarazi aba yaragabanutse? Ese ubundi urebye ibyo Habyarimana yakoze atarasahuye Congo ntibiruta ibyo FPR imaze gukora? Wari uzi ko imfashanyo amahanga amaze guha u Rwanda kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi ziruta inshuro 40 izo u Rwanda rwabonye kuva rwigenga? Wambwira ako kayabo FPR yaragashyizehe? Ahubwo hubatswe bike. Ikindi kandi inshingano za buri muyobozi ni ugukorera igihugu cye, rero nta gitangaza kirimo kumva ko umuyobozi runaka yazamuye igihugu cye. Uravuga ngo Kagame aba arimo gukorana n’abaturage? Ese mbere y’uko FPR itera nta muganda wabagaho? Radio Muhabura ntiyigishaga ngo ni uburetwa bwa Habyalimana? Ese niba warabaga mu Rwanda uyobewe uko imyaka yitwaga kera? Duture heza, twihaze mu biribwa, Turwanye isuri, twongere umusaruro n’indi.. Naho rero gukangisha ngo amajyambere ngo mugumishe abantu mu gitugu n’intero ishaje. Ese ubundi ni iki kikubwira ko demokarasi izirana n’amajyambere? Cyangwa abandi bajyaho batakora ibirenze ibya Kagame?

  8. mwarimu dit :

    Jean wowe na Maniraho muri abanyakuri. Vous êtes sincère. Iriya politique yo kuri internet ni sans issue. Abareba kure nka ba MFIZI na RWIGEMA bararebye basanga bata igihe baritahira.Kandi n’undi, niyo yaba ari umujenosideri, agatinyuka nibura akicuza ibyabaye, agasaba imbabazi yababarirwa. TIG se sicyo yashyiriweho. Ntabwo uzicara i Burayi, wirirwe usuka ibigambo kuri internet, Kagame yibereye n’umuturage, yiga uburyo yamugezaho agafumbire, amashanyarazi, amuvane muri nyakatsi, wowe kuri internet, ibyinshi wandika nta nukuri kurimo, ngo uzagegura KAGAME na FPR. FPR iradadiye. Ikina politique y’ibikorwa bigaragara, byerekana inyungu ku baturage, cyane cyane yirinda, mbisubiyemo IRONDAKOKO. Ubu mu Rwanda kugira ngo urutegeke, irinde ikiganisha ku moko, ku macakubiri. Mais abo bapoliticiens b’i Burayi, niyo politique yo kuri Internet yuzuye amacakubiri, nubwo internet isomwa n’ababariye ku ntoki.

    Mbagire inama. Nimumanuke igihiriri, mwese uko mwirirwa musakuza kuri Internet, murangajwe imbere na Rukokoma. Ariko na none, abazungu nibatabapfunyikira amaeuros, ngo muzane ibikorwa, muzaseba. Muzane urufaranga, irondakoko murisige i Burayi, muze mwigisha ubumwe n’amahoro, mudashinyagurira abantu nka INGABIRE. Nimwibeshya, mukaza nk’uriya mugore,muzaribwa n’imbwa. Muri make, nimutinyuke muze, politique yo kuri internet isomwa n’abantu mbarwa ntacyo rwose izabagezaho. Rukokoma se ashigaje ingahe, azarunduka akiri kuri internet. FPR ibongisa.

  9. jean dit :

    cyakora iki ni igitekerezo kizima. cyane cyane ndashimira uyu mugabo witwa MANIRIHO utanze igitekerezo cyubaka pe! ngibyo ibyo abanyarwanda dushaka kurubu! ivanguramoko twararisezereye nubwo hakiri aba extremist ku mpande zombi. haba abatutsi cg abahutu usangamo abahezanguni batifuza ko ubundi bwoko bwabaho. ese ubwo bu extremism buturukahe? ni gute twaburwanya? kuko niba dushaka gukorera hamwe twese nk’abanyarwanda, il faut turwanya twivuye inyuma abo bahezanguni bo ku mpande zombi kuko aribo batuzanamo urwangano. hari ibintu abategetsi bamwe na bamwe b’abaxtremist tutsi bagenda bashyira mu mitwe y’abantu ngo abahutu si bene wacu baratwiciye ntibatumara twese ngo kdi n’ubu aho bahungiye bafite umugambi wo kugaruka kutwica noneho bakaturangiza. ngo urugero reba aho bahungiye mu Congo aho bica umusubizo abatutsi b’abakongomani, ngo niyo mpamvu tugomba kwishyira hamwe twese abatutsi tukarwanya ikitwa umuhutu cyose, kuko ihirima ry’ubutegetsi bwa Kagame ryasobanura ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi yabo babisha b’abahutu. hari abatutsi benshi bafite ibyo bitekerezo. ku ruhande rw’abahutu nabo bati ngo RPF niyo yaduteye mu Rwanda twiberagamo mu mahoro yica abahutu benshi mu nce yagendaga ifata, iteza amarorerwa y’94 , iradukurikira no mu buhungiro itwicirayo, igaba ibitero mu majyaruguru y’igihugu imara bene wacu b’abahutu, ngo kdi mwibuke ko igisirikare cyabikoraga kigizwe na 98% y’abatutsi kdi aribo ba nyamucye. ngo nta mpamvu nimwe rero minorité yatujya hejuru kdi turi nyamwinshi, ngo niyo mpamvu rero tugomba kwisubiza igihugu tukirukana abo batutsi baduhejeje inyuma y’igihugu kdi aribo bacye. abahutu benshi nabo bafite ibi bitekerezo. Nuko rero , njye icyo mbona ni uko twarwanya ibitekerezo nk’ibi, tugashyira hamwe, tukareba icyaduteza imbere twese nk’abanyarwanda, tukaza mu Rwanda tutaje gusenya iterambere Kagame amaze kutugezaho ahubwo tuzanye ibindi bikorwa byaruta ibyo adukorera. icyo gihe nuza umeze gutyo tuzakujya inyuma. ariko ndacyeka nta numwe wabikora kuko icyo opposition izi ari ukuvugira kuri internet gusa. nta bikorwa. ibyo rero ntacyo bizageraho kuko ayo magambo yanyu atanatugeraho mu Rda. ni muve kuri computer muze nkuko Victoire yaje. nimuza muri benshi muzanye ibitekerezo bizima ntawundi Victoire urengana uzongera kubaho, kdi tuzabakurikira na Kagame ageraho abemere. ariko nimukomeza kuvuga gusa, muzarinda mupfa mugita inyuma ya Huye…

  10. Mbisa dit :

    Matabaro, uri umugabo kandi uri umunyakuri. Aba bose birirwa batuka RNC-FDU bari bararumize mbere yuko RNC ivutse. Ntibashobora kureba kure y’izuru ryabo. FPR iracyarwana intambara z’amoko ni nayo mpanvu hari imbuga z’internet zikoreshwa na FPR zituka abo muri RNC kuko igizwe n’abatutsi kuko bakomwe FPR imbere muri ryaturufu ryayo yo kwiyama abahutu ibita genocidaires.Iyo umuhutu wavugaga, FPR yavugaga ko ari interahamwe zenda kugaruka gutsemba abatutsi. Kandi ikindi ukomojeho k’ingenzi nuko hari abatutsi barimbere mu gihugu bashaka ko bintu byahinduka, bareba ko Kagame ariwe kibazo,bati ariko leta igarutse mu bahutu, abatutsi bakongera kobaho nko ku ingoma ya Habyala cg bakaba bakwicwa. Rero, abibeshya ko hazongera kubaho leta y’ibwoko bumwe nabashaka ko hazabaho intambara yurudaca.

  11. Z dit :

    Nta kindi nababwira uretse ko »Nta wutinya ishyamba ahubwo atinya icyo bahuriyemo » kandi nta nutinya kwambara ngo ataberwa.

  12. Abona dit :

    Abo basaza bataye umutwe ngo bazakuraho ingoma yigitugu mumahoro, ikibabaje nuko bashaka kuyobya nabakiri bato bakagiz’ibitekerozo bizima. Reka nibarize uriya musaza Twagiramungu ugiye gusaza yanduranya. Ese ko yagerageje kenshi guhirika Habyarimana kenshi murubwo buryo avuga aho yabigezeho? Ahubwo ntiyirukiye muri fpr yo yabishoboye ikoresheje imbunda. None se amaze kujyerageza kangahe guhirika Kagame akoresheje amagambo gusa bikamunanira? Nareke kuyoby’abantu avuga ibitumvikana, ngo ntazakorana nabafit’amaroso kuntoke, aho we n’umwere? Ubwo yagambaniraga ubutegetsi bwa Habyarimana munkotanyi aziko ntabantu bahaguye kubw’akagambane ke? Abanyarwanda bubu ntabwo arinkabo mugihe cyashize Muzee, ubu tuzi gushishoza. Niba kandi Kagame yaraguhaye amadolari kugirango uze gutobera abantu, umenyeko uzayaruka. Ntavangura dushaka mubantu turi murugamba rwo kwibohora ingoma y’igitugu. Abahutu Abatutsi ndetse n’Abatwa tugomba gukorera hamwe mukwibohoza. Naho abasaza nka rukokoma nuwabakurikira navuga ko yaba atazi amateka yaranz’ u Rda mumyaka ishize

  13. Candi dit :

    Opposition nyarwanda irimo ibice bibiri by’ingenzi:
    Icya mbere cyigizwe n’abantu bahunze inkotanyi batigeze bashyigikira intambara yazo aba umuntu yanavuga ko ari ababaye mu butegetsi bwa Habyarimana mbere y’uko yitwa. Aba rero ntibumva impamvu FPR yakoze intambara kandi hari imishyikirano kugirango impunzi zigaruke mu gihugu.
    Igice cya kabiri kigizwe n’abatutsi bahunze vuba bibumbiye muri RNC. Aba nubwo barwanya leta iriho ariko bashyigikiye ivanwaho rya Habyarimana hakoreshejwe ingufu z’imbunda birangizwa n’imkvu y’amaraso. Iki gice cya kabiri sidumva hari uvugako FPR barimo yakoze amakosa itera u Rwanda. Abahutu rero nkeka ko aricyo bashaka kumva mbere yuko bashobora gukorana nabo babizeye.

  14. eko dit :

    Uwarenga kuribyo uvuze yaba aricyivume,gusa abakoranye nakagame bemezako padiri nab’abakorana nabo bamaze kwizezwa ibitangaza nkibyo yijeje Rwigema nka ba Rwarakabije nabandi,niba bashoboye gusenya RNC na FDU,nkabanizerako FDU na RNC bamaze kubibona.
    Twe rero abadashyigicyiye Imyumvire ya Padiri na bandi bameze nkabo twiteguye noneho gukora twivuy’inuma,kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe Isuka!.KANDI URAKOZE MATABARO KUNKURU YAWE YUZUYE UBWENGE.

  15. Rukataza dit :

    Mureke mbagire inama mwa banyapolitiki mwe mwibwira ko muzahirika Kagame ku magambo asize umunyu gusa n’amacakubiri mutangiye kuzana muri opposition:
    Kagame yariye umwanda nawe ubwe yarabyivugiye ko nta munyapolitiki n’umwe abona wamukuraho ku buryo ubwo aribwo bwose.
    Aha yaribeshye cyane kuko uburyo ubwo aribwo bwose bushoboka kumukuraho, ariko hakaba ubwaba bubi kurusha ubundi:
    - Mufatanye mwese nk’umugabo umwe nibwo muzarushaho kugira imbaraga, Kagame abatinye, n’amahanga arusheho kubumva no kubashyigikira.
    - Birazwi neza ko RNC ifite abayoboke hano imbere mu gihugu kimwe n’andi mashyaka ya opposition, ariko yo ifite akarusho ko kuba ifite n’abasirikare benshi bayishyigikiye kandi bari mu gisirikare cya Kagame bafite n’intwaro Kagame yibeshya ko ari ize ku buryo biramutse bibaye ngombwa bakora akantu.
    - Indi mitwe ya politiki nayo ifite izindi atouts RNC itagira. Icya ngombwa rero ni ugushyira izo ngufu zose hamwe ubundi mukicara mugatora option mwafata kugira ngo muhirike vuba na bwangu Kagame.
    - Abanyapolitiki batekereza ko Kagame ashobora kuvaho hatakozwe ikintu cyo kwitanga, byaba ngombwa ndetse amaraso akaba yameneka(ariko make ashoboka)baribeshya cyane pe! Niyo mpamvu hagomba umusanzu wanyu mwese nk’amashyaka ya opposition kugira ngo nyine mumuhirike hatamenetse amaraso menshi.
    - Niba mukomeje kuryana, murimo muha Kagame umusanzu ukomeye wo kumurekera ku ngoma ye y’igitugu. Icyo gihe rero mwibagirwe u Rwanda n’abanyarwanda, mwere gukomeza kubabeshya.
    - Aho gutangira kurwanira ubutegetsi mutarafata, mwihangane mubanze mubufate, nibibananira kubugabana mukongera kugwa mu makosa nk’ayo Kagame yaguyemo, icyo gihe ruzaca Imana n’amahanga, cyangwa abana n’abuzukuru bacu bazaba bamaze guca akenge bazabibona vuba nabo bashyireho akabo.

  16. maniraho dit :

    MATABARO we ibitekerezo byawe ni byiza.Ariko uru rubuga rwawe rujye ruhitisha n’ibyiza bibera mu Rwanda. Gushyiraho urubuga rwa RUKOKOMA, NKIKO, RUDASINGWA gusa nabyo sibyo. Nkuko rero uwiyise MALAYIKA abivuze, nanjye ndi umututsi w’umwimerere, mfite imyaka 58, nabaye mu Rwanda igihe kinini cyose. Nari nzi guhunga, moindre instabilité politique ya bariya bakiga nabaga nagiye,ariko kandi nkagira n’abahutu benshi twikundaniraga, nagiye mpunga nkagaruka, ni nako nashoboye kurokoka.Ubu mba mu Rwanda. Icyo mbabwiye, nubwo ingoma ya KAYIBANDA na HABYARIMANA zaranzwe n’irondakoko rikabije kugeza no kuri genocide, abahutu n’abatutsi barakundanaga, cyane d’ailleurs, nakwiheraho. Nibuka ko nubwo nari umututsi bwose, inshuti zanjye nyinshi, kandi mu buryo sincère, bari abahutu, malgré iyo intoxication ya bariya bakiga bangaga umututsi ku buryo ndetse babonaga ko atari umuntu.

    Icyo FPR ibarusha kandi kuyitsinda bikazabagora, ni ukutarangwa ni IRONDAKOKO. Nizo ngufu zayo kandi zikomeye. Nimurenge irondakoko. Nimwumve ko UMUTUTSI ari umuntu nkawe kandi ko noneho ubu afite ijambo mu gihugu. Ikindi abantu bari mu Rwanda(ubwoko bwose) barababaye kubera politiki mbi y’irondakoko. Kuyigarura byakubera échec, ugasanga warataye igihe. Pour réussir ubu poliki hano mu Rwanda, ni ishyaka washyiraho kugira ngo rifate, rigire ingufu, ni ukuba rifite LEITMOTIV : kurwanya ivangura, ubumwe bw’abanyarwanda, urukundo. Nuza bwo wipangarika, ndi umuhutu bene wacu bazanjya inyuma, niyo bakujya inyuma ntirizamara kabiri.

    Na Rukokoma uriya na RDI ye, niyipangarike na bene wabo, nadashyiramo amoko yose ngo yibonemo ni echec uwo mwanya. Twe tuba mu Rwanda, nous observons, ishyaka abahutu n’abatutsi batibonamo, ubona ritararenze iby’amoko, ni voué à l’echec au Rwanda.

    Nizo ngufu za FPR, ni uko mwigira impumyi muterwa no kuba mwararerewe mu MOKO. Ejo batoye abadepite ba EALA. Presque abatowe bose ni abahutu kandi bizwi ko FPR ari ishyaka ry’abatutsi bavuye i Buganda. Kandi nkatwe abatutsi ntacyo bitubwiye kubera ko tuzi ububi bwa politiki y’irondakoko ya KAYIBANDA na KIINANI ndetse ikaba yaradushegeshe. Les grands alentours de KAGAME s’abahutu bose se? Hari icyo bidutwaye se? icyo dushaka ni ubwo bumwe bw’abanyarwanda, bahuriye kuri iyi si, ntawasabye kuvuka uko ari. KAGAME autour HABUMUREMYI, NTAWUKURIRYAYO, MUKANTABANA.

    Banyapolitiki bari hanze rero, nimudakina iyo politiki aho amoko yose y’abanyarwanda yibonamo, RUKOKOMA n’uruda na biriya bisore by’ibyextremistes bimukikije tuzi, birikoze bije gushaka kwicara mu RUGWIRO bituzaniye iy’amazuru, ndakurahiye, kuhicara bizabagora.

    Malheureusement, nta numututsi muzima mufite. RUDASINGWA ni umwescroc mu rwego rwo hejuru, GAHIMA nawe ni kimwe, NYAMWASA, KAREGEYA, ni abatutsi faux, banga abahutu urunuka ni nacyo bagiye bapfa na KAGAME, bo bumvaga babarimbura bagafata ibintu yabo. Mbese nta crédibilité n’imwe bafite mu Rwanda.

    Ikindi tuvugishe ukuri, KAGAME yubatse amateka, arakunzwe rwose, kumurwanya no kumutsinda, ni uko mwajya hasi, mugashobora kwinjira mu Rwanda gukorerayo politiki, mukazamutsindisha ibikorwa n’ibitekerezo bizima, nabyo écartés y’irondakoko, cyane cyane y’ubumwe, aho amoko yose yibonamo. Ibyo bitarimo, kwaheli. Ikindi kwitwaza, KAGAME ni dictateur, yishe abahutu muri Kongo, biriya namwe murabona ko ntaho bifata. KAGAME na HABUMUREMYI bari mu bishanga n’abaturage, barimo kubaka za Centrale électrique, barimo gutanga inka mu bakene, barimo kurwanya nyakatsi n’ibindi, wowe uri i Burayi, uri mu muhanda n’abantu batarenze icumi, ibigambo, ibidiscours, koko tuvugishije ukuri KAGAME uzamutsinda gute? Koko icyo uzazana gishya kirenze ibyo amaze gukora maze tukakuyoboka ni igiki??URUBYIRUKO nizo ngufu, yarangije kurwigarurira, ntuzaruzanamo iby’amazuru bya kera ngo ugire aho ukandira, ntuzashobora aho uba i Burayi gushyiraho interahamwe ngo bigukundire.

    Nimutahe. Nimurebe kure nka ba RWIGEMA PC, MFIZI Christophe, mutahe.Bariya ni abagabo rwose. Nyamara KAGAME ni umuntu ukunda ibikorwa, utavangura, mais sévère, ni nacyo tumukundira. Kuyobora abanyarwanda unjenjetse wabashobora? Kandi mutitwaje ivogonyo rya rubanda nyamwinshi, mugacisha make, no kubabarirana byazagerwaho: Abafungiwe genocide bagafungurwa, abahutu bazima batari interahamwe bakibukwa, ibintu byose bigatungana. Mais comportement na politique y’irondakoko y’abantu muri hanze niyo qui freine ibyo byose, mukazahora mutsindwa. Gutsinda KAGAME birasaba stratégie yo KUTAVANGURA, IBIKORWA BIGARAGARA, ITERAMBERA RIGARAGARA. KWITWAZA UBUHUTU, RUBANDA NYAMWINSHI = ECHEC TOTAL, PAS DE PLACE MU RUGWIRO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  17. Malayika dit :

    Reka nisuhurize Marc Matabaro nti urakagira Imana ibisigaye bizakurikiraho.
    Jye sinkuzi nawe ntunzi. Ariko reka nkwibwire ku giti cyanjye:Ndi umuhutu w’umwimerere ntanundusha ubuhutu (niba ari ubwo kuratwa muri iki gihe). Nawe uwo uriwe wese, icyo nzi n’uko uri umwana w’Imana, birtyo ukaba umuvukanyi wanjye wo kw’isoko, nkaba nta n’uburenganzira na buke nfite bwo kukwinuba cyangwa ngo ngucire urubanza; ikindi n’uko nibaza ko uri umunyarwanda mwene wacu noneho ubushuti dufitanye bukaba bwegereye cyane.
    Ariko n’ubwo ntakuzi bwose niba udahindutse uri umugabo ushishoza kandi nkubonamwo umupadiri cyangwa pastori urusha abandi nka Nahimana n’abandi benshi. Ugira ibitekerezo bifite ishingiro bisa naho bihagarikiwe na Roho mutagatifu.Ibi nkubwira ntabwo ari flaterie na gato.Gusa hari ibintu nshaka kukwitumira:
    1.Kwibeshya kubaho, Complexe ibaho, étroitesse d’esprit ibaho; ariko uzambarize Padiri uriya Nahimana uwamuhaye uriya mwanya wo gutoranya ugomba gukora politique n’utabigomba mu bana b’abanyarwanda.Niba ari we wawihaye ni usurpation du pouvoir, ni anti-démocratique, turabimwambuye azategereze ko tubimutorera nkuko yirirwa abisakuza.Birtyo ndahamagarira abanyarwanda kutazongera kunva urubanza rw’uwitoye nka Kagame, guca imanza z’abanyarwanda.
    2.Uriya mupadiri yanga abanyarwanda urwango rutarigera rubaho tumwirinde.Njye mbaye mu mahanga imyaka 18 yose nari narihebye nsigaye mbeshya abazungu ko data yari umuhutu mama akaba umututsikazi ngo nkunde sinitwe umugénocidaire ngo mbe naba ruharwa muri société ndimo.Aho nunviye ko RNC yaje kandi ikaba yifatanije na FDU nizeyeko agakiza kageze ku banyarwanda; mbibwiye umugore wangye arambwira ati:umuti w’ibibazo by’abanyarwanda bose urabonetse. None ejo bundi haduka ingirwa mupadiri babeshyera ngo afite ubwenge nawe akababeshya ko abufite, ati ntimukave mu buhungiro dore hari abatutsi babirimo ejo batazongera gutegeka. kandi ubwo akabivuga yibereye kuri divayi yivugiriza piano yishimye cyane ngo abahutu muri ibicucu kandi ubwo ntamenye ko ariwe gicucu cya mbere kigiye guheza benewabo i mahanga ngwaho araharanira ubwoko.Hari ababiguyemo koko ariko benshi ubu bamaze kumenya neza ko ari umukozi wa Kagame, ko nawe asigaye ari mu gatsiko ko kurwanywa.
    Inshuti z,abatutsi b’abaturanyi baratubwiye bati;uriya mupadiri aribeshya abanyarwanda tuzajya muri oposition ihuriweho n’abanyarwanda b’ubwoko bwose kuko niho honyine dufitiye icyizere.
    Ntugire jmpungenge rero Marc ibitekerezo byawe ubisangiye na benshi cyane.
    Icyo nasaba abanyarwanda n’ukutazongera guha agaciro ibivugwa n’uriya mupadiri utukisha Imana y’urukundo rutagira umupaka.Nimumureke ashishimure ibitutsi bye, asaba abanyarwanda kuza kwisobanura iwe kugirango nabagirira imbabazi abe ari Kagame uziba giriye .Abanyarwanda dukomeze urugendo tutamwitayeho.
    Marc rero umbabarire ejo arazinduka agutuka kubera gyewe ariko umenye ko na Kagame ubwe yiyiziye ntarinde kumutuma atagushobora.
    Urakagira Imana.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste