Ese Pierre Céléstin Rwigema yabaye umunyamuryango wa FPR ryari?

Ese Pierre Céléstin Rwigema yabaye umunyamuryango wa FPR ryari? Rwigema_aramukanya_n_Umunyamakuru_Tom_Ndahiro

PC Rwigema na Tom Ndahiro

Mu makuru ya BBC Gahuza Miryango, yo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi 2012, havuzwe ko abashingamateka n’abakenguzamateka bo mu Rwanda barimo kwitegura gutora abazahagararira u Rwanda mu nteko y’abashingamateka b’Afrika y’uburasirazuba. The East African Legislative Assembly (EALA)

Mu bakandida b’umuryango wa FPR harimo Bwana Pierre Céléstin Rwigema, wigeze kuba Ministre w’Intebe hagati ya 1995 na 2000, nyuma agahunga, yarangiza agatahuka ngo nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame!

Igitangaje kinateye amatsiko n’ukumenya igihe yabereye umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi.

-Ese yabaye umunyamuryango wa FPR mbere ya 1994?

-Ese yinjiye muri FPR igihe yagirwaga Ministre w’Intebe?

-Ese yagiye muri FPR mbere cyangwa nyuma y’isenywa rya MDR?

-Ese yarahiye muri FPR mbere yo gutahuka i Chicago, igihe we na Anastase Gasana bakubitaga ibipfukamirizo imbere ya Rudasumbwa? (Rudasumbwa mu bujura, ubwirasi, ubwishongozi, ubwicanyi, ubwibone…)

-Ese yarahiye muri FPR akigera mu gihugu cyangwa yarahiye nyuma amaze kubona ko nta mwanya bahise bamuha?

-Cyangwa nawe wasanga yarisanze muri FPR-Inkotanyi atabizi?

Mu minsi ya vuba havuzwe inkuru z’uko yashatse guhunga bikanga, ariko Bwana Rwigema akoresheje itangazamakuru arazibeshyuza, avuga ko yari yagiye mu mahanga gutahura umuryango we.

Tubibutse ko Bwana Rwigema yatahutse mu minsi ishize agahita atangaza ko atarasaza ko Perezida Kagame amubabariye akamuha akazi yagakora nta kibazo ndetse avuga ko Gerald Gahima wahoze ari umushinjacyaha mukuru ariwe watumye ahunga. Ariko hari amakuru avuga ko yari amerewe nabi bitewe n’abantu bamuteraga ubwoba ngo bamukuremo amafaranga bifashishije inyandiko bamwandikagaho mu mvaho ngo yagize uruhare muri Génocide. Abatungwa agatoki harimo Mwewusi Karake na Tom Ndahiro. Ntawe uzi niba barabikoraga ku giti cyabo cyangwa barabaga batumwe na Cyama (FPR).

Marc Matabaro

Rwiza News

 


5 commentaires

  1. kinyogote dit :

    haaaaa icyo gikata mazirandoki ngo ni rwi… kiranyananyana se mubiki ubu se mubonye ko FPR atarishyaka ryabaturage ari ryakagame nagatsiko ke ubuse iki gikatamazirantoki cyo kibanye mwishyaka aruko kimaze gusenya ashyaka kyabagamo bayobewe se ko kimeze nkingunguru irimo ubusa uwafpuye we yarihuse ejo bundi kizaba gitukana ngo gutokora ifuku abanturage bashize za ruhengeri gisenyi

  2. Agaculama dit :

    PIERRE-CELESTIN RWIGEMA AND HIS TOMTOM NDAHIRO :

    THE BLACK SHEEP BACK TO CAIUS CAESAR PILATO KAGAME

    UNDER AN EXECUTIVE NYAKATSI ROOF…. FOR RPF IMFURA

    AND ITS UMURYAANGO OF RDC PLUNDERING SPECIALISTS.

    CROCODILE SMILES. PCR: « I LOVE YOU ». TTN: « I ALSO NOT »

  3. Kwibaza dit :

    Byabura bimara iki se? (NDASUBIZA MUGAMBIRA)

  4. Mugambira dit :

    Ariko namwe harigihe mwandika amatiku n’amashyari muba mwifitiye mu mitwe yanyu!! nkiyi nyandiko urabona imariye iki abanyarwanda koko?? kumenya aho yarahiriye cg igihe yinjiriye muri FPR se byakumarira iki nyabusa!!

  5. Anonyme dit :

    erega ubuzima bwo mu mahanga ntabwo bworohera abahoze bafite poste nziza mu gihugu ese muri america yari gukora kazi ki yarashobewe arataha, kandi umubyeyi atarigisambo aramwakira atitaye kubyo yajyaga atuka guvernement,ariko yabisabiye imbabazi atahuka mu rwamubyaye, namwe musigaye ni mutahe ,president wacyu ntabwo ari gisambo ni nfura yuzuye urukundo ni mbabazi nyinshi kandi suwo gusa nzi neza ko naba rudasingwa bazashoberwa bagataha tubitege amaso

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste