Rubavu:Bamutwariye ibyo yicururizaga aritwika

Rubavu:Bamutwariye ibyo yicururizaga aritwika e19c3f0234e68033c53dad729e701d36

Mu Karere ka Rubavu, umusore Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 yaritwitse akoresheje lisansi nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga (ubunyobwa, bombo, ibisuguti n’amagi yacuruzaga hamwe n’amafaranga arenga ibihumbi 300) n’Inkeragutabara hamwe na Local defense.

Mutabazi ni imfubyi yashakaga kurundanya udufaranga agakorera uruhushya rwo gutwara imodoka.

Uyu musore Mutabazi Sadiki ni uwo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa.

Umubiri we wahiye 80% nk’uko byatangajwe n’umuganga mu bitaro bya Rubavu. Ibitaro bya Rubavu nta bushobozi bwo kumuvura byari bifite, bamukoreye transfert yo kujya muri CHUK i Kigali.

Iyo nkuru yanditswe ejo na Kigalitoday ndetse bashyiraho n’ifoto y’uwo musore yarashizeho uruhu wese. Mu minota micye bategetswe kuyikuraho, muri iki gitondo bakaba batwaye Mutabazi i Kigali muri CHUK ubu niho arwariye, arwajwe na nyina. Ariko uko bivugwa ni uko kubera ko umuryango we ukennye kandi udufaranga yari afite bakaba baratumwatse bishobora kuzamugora kwivuza natabona abagiraneza bamufasha.

Uyu musore kandi abamuvura baremeza ko ashobora kwitaba Imana kuko ubushye bwe bugeze ku gipimo kidatanga icyizere cyo gukira ndetse ngo akaba ubu atacyumva ari ku byuma bimwongerera umwuka. Kandi impyiko ze ntabwo zikora neza kubera ubushye.

Tubibutse ko Revolisiyo yo muri Tuniziya yaturutse ku musore witwa Mohamed BOUAZIZI wicururizaga utuntu ngo atunge umuryango we wari ukennye maze akamburwa utuntu twe yabona nta kundi kubaho asigaranye agahitamo kwitwika

Source:BBC Gahuza-Miryango

 


16 commentaires

  1. gatwa Pontien dit :

    Ese ubwo mwe muri iyo za buraya musomye iyi nkuru y’uyu musore SAADIKI,niba mutari ibigwari mwafashe urugero nk’uru mwe ntimwitwike,ahubwo muze ino i Rwanda.Kagame azabafunga ariko nibura hazakomeza kuvugwa ko hari imprimbanyi za Democtretie zifunzwe.Muzafungurwa kandi bizatanga umusaruro.Nimupfe kugenera umubyeyi w;iyi ntwari utu euros nka tungahe.Nzatumushyitsaho pe!

  2. twahirwa jean dit :

    icyo nabamenyesha ntuko yitabyimana ,imwakire mubayo

  3. Afouka dit :

    Ndasubiza uyu wiyise brb:
    Urakoze kuba wagize ubushake bwo gutanga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru yuriya muvandimwe uzize inda mbi yabamwe mubayobozi big’ihugu!! Hari ibyo wowe nanjye tutumvikanaho ariko nibizanzwe mubuzima bwabantu.
    Gewe rero sinzahano kugirango nterane amagambo ariko ndasha kugerageza kugusubiza mumagambo make.
    Ikibazo cyambere wabajije ugira uti: kuki ugize ibibazo wese mu gihugu wumva ko ari umututsi wabimuteye?
    Impamvu ninyinshi ariko iyambere nuko abatutsi aribo bafite ubutegetsi murwanda kuva 1994 kuzeza aya magingo. Ibyo bishatse kuvuga ko amakosa yose akozwe ninzego z’ubuyobozi agomba kubazwa ubwo butegetsi byanze bikunze.
    Urongera ukagira uti: Ahubwo ingengabitekerzo ni wowe yamaze abandi barababeshyera!
    Yewe, nibyiza ko umuntu wese ahabwa ijambo akavuga ikimuri kumutima maze akiniga kigashira. Ubwo rero komeza winigure kuko ndabona wowe usa nkaho utumvise ibyo navuze birimo ninama nagerageza kubagira mwebwe abibwira ko ngo muri ibihanganjye bidahangarwa. Muribeshya dore ahondi nzaba mbarirwa.
    Ntabwo nzi aho imyumvire yawe igarukira kugirango menye niba ijambo « ingengabitekerezo » uzi icyo bishatse kuvuga? Ushobora kuba ubyitiranya na yaturufu l’etat y’abicanyi wowe ukorera kandi ushyigikiye ikunze gukoresha muburyo bwo kuniga abo yita abanzi bigihugu kandi tuzi ko abanzi bigihugu arimwebwe mwamaze abaturage kandi mukaba mugikomeje kubamarira kw’icumu mukoresheje amayeri n’uburyo (methodes) mwifashisha kugirango abantu bere kubibona cga kubimenya, ariko muribeshya kandi muragorwa nubusa kuko bizabagaruka byanze bikunze.
    Gewe ingengabitekerezo nibyo koko ndayifite, kuko iyo udafite ingengabitekerezo ubusanzwe bakwita « igicucu »(stupid) cga ukaba udakomeye mumutwe(mentally invalid).
    Umuntu agomba kugira ingengabitekerezo kugirango agire umurongo agenderaho mbese yere guhuzagurika. Sinumva rero ukuntu FPR yabigize icyaha abahutu bagomba gufungirwa byatinda bikanabaviramo kunyongwa!!!
    Munyandiko yawe wavuze byinshi ntashaka kwirirwa ngarukaho kuko byaba ari amatiku so icyo ugomba kumenya nuko urwanda ruyoborwa nagatsiko k’abatutsi, ako gatsiko kakaba karishyize k’ubutegetsi kungufu nako katazi aho zaturutse kuko zaje nka semuhanuka. Ugomba kumenya kandi ko ibyo nkubwira abanyarwanda babizi neza ariko bakicecekera kubera wamuco bagira wo kureba ntibavuge murwego rwo kwicisha bugufi cga gutinya kunigwa bazira abo baribo ndetse bazira ibitekerezo byabo mwebwe mwahinduye iturufu ngo y’ingengabitekerezo kugirango mubashe kumara abantu mubinyujije mwitegekonshinga bityo mukabasha gufata no gufunga uwariwe wese mwikomye mwitwaje ngo yarenze kumategeko ya rureshwa mwihimbiye kubera inyungu zanyu akaba arinayo mpamvu muhora muyahindura iteka iyo mubonye ko abantu benshi bavumbuye ko ari iturufu yanyu bwite! urugero natanga nuko ubutegetse bw’urwanda bwahisemo gukura igihano cy’urwo gupfa mw’itegeko nshinga ariko ikibabaje nuko nanubu abantu bagikomeza kupfa binshwe n’ubwo buyobozi!
    Birababaje kandi biteye agahinda kubona hakiriho abantu nkamwe bagitsimbaraye kunda nini irimo umururumba wo kudashaka gusangira nabo muvindimwe. Ese ntabwo muzi ko indanini yishe munnyugu?
    Niba wowe ibyo uvuga ar’ibyo witekerereje gewe ndakumenyesha ko ibyo nkubwira atari ibifitirano ahubwo mbizi kandi bifitiye gihamya zihagije. nkaba rero nagusaba kurenga kubyo utekereza maze ugasohoka murugo iwawe ukajya aho isoko riremera kugirango wibonere ibyo ndimo kukubwira.

    Imana iguhe umugisha kandi ihe abanyarwanda ingufu zo gukundana aho kuryana no kumarana

  4. hum dit :

    sangwa@burya si buno wihanganeiibyo binyoma uvuga ni wowe ubizi twe ntabyo tuzi kandi na banyarwanda uretse,abafite ibyo batinya mu rwanda nfiteyo bene wacu tuvugana buri munsi babayeho mu mahoro menshi cyane aruta nayabatuye hanze rero na bwira ababa bara bose ko ba babazwa nu busa intimba iza bica intambara uvuga yo gukuraho leta yu rwanda mbese? naya mafuti yibitekerezo mwandika hano mwangisha abaturage leta iriho?nimba aya magambo ariyo uteze kuzatsindira igihugu inzira iracari ndende ,icyo na kubwira ibyi ntambara byi bagirwe na bene wanyu ubabwire ngo subiza inkota mwurwubati urwanda rwihagazeho nimba utegereje ko hazaba ya myigaragambyo nki yo muri syrie never again come and see hama uze turwubake,mbega nta byiza biba mu rwanda ,uru rubuga rwandika rukanahimba, rukanarenza ko mu rwanda hari byinshi byiza kuki batatwandikira ngo tubisome ba kandika bibi gusa nkaho nta cyiza kiba i wacu,ariko birababaje kuko bifitiye inyungu bamwe kuko baba bazi ibyo bakoze bagashaka ku rwangisha na bandi arabere bakabaha amakuru atariyo mujye mushishoza nti mu kagendere mu kigare

  5. Rukataza dit :

    Ukuri: Ibyo uvuze sinirirwa mbyita ikinyoma cyangwa uburyarya bwa rupiyefu ahubwo mbyise ubugoryi.
    Uravuga ngo Kagame yashyizweho n’Imana kubera ko amaze imyaka 18 abeshya amahanga n’abanyarwanda bamaze kumuvumbura. Ubu se abamubanjirije bavuyeho bamaze ingahe bategeka??? Ahubwo se bavuyeho barinze kwandagazwa bene aka kageni?
    Ntabwo uzi aho isi ya satani igeze n’ikimenyimenyi urimo kuyitiranya n’Imana.
    Uri uwo kubabarirwa. Uwambwira imyaka ufite n’amateka uzi. Tegereza gato uzabona. Ubwo kandi wasanga utarigeze ukandagira n’i Bugande cyangwa mu rugano maze ngo ubone kubyinana n’abo muhuje umudiho.
    Niba uri intore byo witegure kubona iberenze ibyo interahamwe zabonye mu minsi mike cyane. Ntabwo muzi aho u Rwanda murugejeje koko mwirirwa muririmbira abahetsi.

  6. brb dit :

    Afouka we kuki ugize ibibazo wese mu gihugu wumva ko ari umututsi wabimuteye!! Local defense wese, inkeragutabara wese ni umututsi!!! Ahubwo ingengabitekerzo ni wowe yamaze abandi barababeshyera. Se muri ubu buyobozi umututsi yiganzuye umuhutu gute!! Koko hari utibonamo. Bitari ibya benewanyu bumvaga umututsi ataba na Conseiller. Muri iyi leta hari imvangura ubonamo. Cyangwa wumva ko ubwo umututsi ashobora kuba noneho Meya niko kwigaranzura umuhutu. Ubuyobozi bw’icyi gihe sicyo bugamije. Ahubwo hindura imyumvire, wumve ko kuba noneho umututsi afite ijambo mu gihugu s’ukwigaranzura umuhutu. Gaya benewanyu ibyo bakoze, aya mahano ni mwebwe. Witekereza ko muzongera mukigaranzura, umututsi akaba uko yahoze. Vuga uti biragatsindwa. Kandi ntiwumve ko ugize ikibazo mu gihugu ari umututsi wagikoze. Uzashishoze cyangwa ubaze, izo local defence, cyangwa inkeragutabara wasanga abahutu aribo benshi, ariko twarabirenze, ntawukibyitaho. Ivanemo iyo ngengabitekerezo, ureke gutekereza mu gihutu, tekereza nk’umunyarwanda. Biriya bya gihutu na gitutsi ni abazungu babizanye kugira ngo badutegeke neza : diviser pour régner. Icyokora ibyo kwigaranzura, umututsi agasubira uko yahoze, byo ubyibagirwe rwose.

  7. Afouka dit :

    Iyi nkuru yuyu musore Mutabazi Sadiki irababaje cyane kandi gewe nk’umuntu izi icyo kuba umuntu bishatse kuvuga sinareka kwishyira mumwanya we kuko bavuga ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riba hafi. Ibyabaye kuri Mutabazi Sadiki nundi wese byamubaho. ibindabivuga kuko ndabona uwiyise Huma avuga ngo uyu musore yitwitse kuberako ngo yatewe na dayimini! none se niba mwemeza ko ari amadayimoni yamuteye, murakeka yayihamagariye? none se niba atayihamagariye, murumva mwebwe ejo atarimwe mutahiwe?
    Nimureke kujya mushinyagura kuko umuntu ari nkundi. Nimuge mukunda abandi nkuko mwikunda kuko nimukomeza kugira umutima wakinyamaswa ntaho bizatugeza.
    Ndashaka kubwira uyu wiyise Ukuri hamwe n’uwiyise Huma ko amagambo yanyu arimabi cyane nkaba nabasaba kureka kugendera kumarangamutuma abatera kuvuga nogukora nabi.
    Sinzi niba mur’abatutsi ariko icyo nababwira nuko gewe genocide y’abatutsi murwanda nayibonye ndetse nkaba narabonye na genocide yakorewe abahutu. ibyo nabikuyemo isomo rikomeye cyane.
    aryosomo nakuyemo nuko mbere gato ya genocide yakorewe abatutsi, abatutsi bibwiraga ko ngo akabahutu kari hafi kugera! ndabivuga kuko bamwe babimbwiraga icyo gihe.Ibyo ndakeka barabyibeshyeho ndetse barabyicujije ubwo bahigwaga bukware badafite ubwinyegezo cga kirengera. Abahutu nabo bamwe bishe abatutsi bibwira ko ngo bakize umwanzi ariko baribeshyaga kuko ntibyatinze kugaragara ko barimo kwicukurira urwobo. FPR yarabishe kuva mumwaka wi 1990 kugeza nubu ikibica. ibyo byagombye kutubera isomo kuko niba mukanura ntimubone cyangwa mugafungura amatwi ntimwumve mufite ikibazo gikomeye. mugomba kwitandukanya n’umuntu we ukora ibintu bidahwitse. cyane cyane umuntu uhohotera abaturage babakene kuko iyo uhutaje umukene kubushake biba bisa no kumusonga kuko nubundi aba asanzwe ageraniwe.
    Nimureke kwibeshya ngo mwatsinze umwanzi ariwe muhutu kuko mwaba murimo kwicukurira urwobo nkuko byagenze kubandi. mwibuke ko ngo urucira mukaso rugatwara nyoko.
    Birashoka ko ibyo mwebwe muvuga mubiterwa nagahinda gavanze n’umujinya ariko niba ariyo mpamvu mwitwara gutyo nabahumuriza mbibutsa ko umujinya nagahinda twese abanyarwanda turabifite ariko ntibivuze ko aribyo tugomba kubakiraho ubuzima bwacu koko iyo umuntu arakaye ntabwo aba agitekereza nk’umuntu muzima. Nukuvuga ko mugomba kwicara mugahindura injyengabitekerezo yanyu kugira ngo mube abambere mugukemura ikibazo kiri hagati y’abahutu n’abatutsi.
    Niba mutabigenje gutyo umunsi ibibi mukora cga mutekereza bizabagaruka muzabage mwifashe kuko bavuga ngo urwishigishiye ararusoma, kandi ijambo ry’Imana rivuga ko icyo wicishije mugenziwawe nawe aricyo uzicishwa.
    Reka ndangirize aha mbibutsa ko ubu abatutsi bigaranzuye abahutu maze bakaba bakomeje kubihimuraho ariko mwibuke ko iby’isi ari gatebe gatoki so ntabwo igikenewe ari uguhiga imihigo. igikenewe nuko mwakundanda kuko nicyo kintu cyonyine gishoba gutuma muba abantu buzuye kandi batekanye.
    Ibi ndimo kubabwira ntabwo mbiterwa nokuba njenjetse cga ntiha agaciro ahubwo ndabibabwira kuko nkunda urwanda nabanyarwanda bose nkumva rero dukwiye kwitandukanya na dayimoni ziturimo tutabizi ahubwo tukibeshya ko ngo nziri mubandi bantu!!

    Murakoze Imana ibarinde kandi ibamanuriremo umwuka wayo wera kugirango mubashe kuba inyangamugayo ntamakemwa.

    Imana nyeretse Mutabazi Sadiki ngo ibe ariyo ifata umwanzuro w’urwandiko rwe kandi aho ari hose amenyeko hari abamutekereza amen.

  8. ukuri dit :

    Sangwa na Vuguziga,murata igihe, Kagame ntimuzamushobora arinzwe n’imana kuko ni umunyakuri. Ntiyokamwe n’irondakoko nkamwe, ninazo ngufu afite. Ngaho jya mu muhanda se cyangwa utangize iyo ngirwa revolusiyo yanyu. 1959 yajyanye na bariya bicanyi banyu. Never again. Ibi wandika uzarunduka ubyandika ntanurwara uriye Kagame. Kwaka umuntu ubunyobwa nibyo byatuma yitwika!!!!Et puis aho abarwayi bo mu mutwe batitwika ni he!!!Aho iwanyu i Burayi hari igihe batitwika, byitirirwa Sarkozy cyangwa Obama se!!!!Kagame se ahuriye he nabyo. Koko politiki ya Kagame niyo mbi kurusha iyanyu mwa bicanyi mwe!! Batsemba abatutsi, bata abana mu misarane ntacyo mwavuze, none umurwayi aritwitse byitiriwe Kagame. Erega arinzwe n’imana, yabatsinze aturutse ku busa, ubu afite ingufu z’abaturage bose kandi, na bene wanyu ntimwibwire ko bazabajya ijyuma. Igihe muzaba mu gitekereza mu irondakoko (hutu/tutsi, niwo muvumo wanyu ubabungamo, ntacyo muzageraho. Ka Rwanda ubu karadadiye, ibyo ni ibigambo muvuga kuva 1994, hashize 18 ans mwageze kuki se!!! Ubu rero mwibwira ko ibyabaye za Tuniziya bizagera mu Rwanda. Bikozwe na nde se!!!Amaraso arasama, imana yarabavumye, niyo mwabikinisha mwatsindwa uwo munsi. Ngaho nimugerageze murebe!!!!Muzakoresha nde se!! Urubyiruko rwa Kagame rurarezwe, si za nterahamwe za Kinani!!

  9. Abona dit :

    @hum, mumvugo yawe ndumva ur’umurundi cga warabaye muburundi igihe kinini, rero nashakaga kukubwira ko abantu b’amazuru manini nkuko ubivuze cga ngo bateye nabi nkuko ubyanditse ntatandukaniro bafite nabo ushobora kuba wita ko bafite amazuru malemare cga abo wita ko bateye neza, ubu abiyitaga ko aribamwe bimaze kugaragazwa na polotike ko nta bumwe bafite, uguhubuka uvuga kw’ abafite amazuru manini, kumaze kurenga kubo wita ko bafite amazuru malemare. Imvugo yawe irimo ubujije bwinshi. Time will tell, its jst mater of time. Wait and see

  10. Libonukuri dit :

    Ubu kandi abajeunes bo mu Rwanda mugenzi wabo aritaba Imana bagumye barebere. Ariko se mwambwira : nka bariya balokodifensi kimwe n’ibi bisambo byitwa ngo ni Inkeragutabara, batanze amahoro koko?!

  11. sangwa dit :

    Wowe utanga igitekerezo cy,uko abahutu baremwe na petero nushaka witonde ni iminsi mike bigahinduka kuko ibyo binyoma mukomeje gukoresha mubeshya uzabaze ntaho abantu bake nkamwe abatutsi bategetse abantu benshi nk,abahutu.Buretse AMERCA,UBWONGEREZA bimare kubavanaho amaboko urebeko akanyu kadashoboka.Ikindi nakubwira,n,iyo batabakuraho amaboko turihafi kubyikorera.Uzabaze bene wanyu b,i Burundi nyuma y,imyaka 60 uko ubu bamerewe.Ubamba isi ntakurura ikinyoma cyanyu kiri hafi kugira iherezo.Witonde kubabara siko gupfa.

  12. hum dit :

    ariko iyo mutuka kagame ,atanubwo abazi cyangwa ngo anibuke ko mubaho ubwo si kwitera intimba ?yo murababaje, ubu murarebye musanga aru wambere yitwitse i burayi , mu bihugu bya barau muri america ibihaba byo birenze nibyo nabyo baza bibaze kagame ariko na kagame yaragowe ,ahubwo uwo musore yatewe na dayimoni kuko ntushobora kumbwira ko kubera bamwatse ubunyobwa iciza yabonyemo ari kwitwika, biriya ntabwo ari bisanzwe afite ibimurimo byatumye abikora ntabwo ari kagame yamutumye yitwika, wowe wavuze ngo bica abahutu baza kwa muganga nimba aribyo ndibaza ko nta muhutu usigaye mu rwanda cyangwa ntabwo barwara ? bajya bavuga ngo imana yaremye abantu iraruha ijya kuruhuka maze isiga ibumba ,ngo petero ahita arifata ngo reka irisigaye afashe imana ngo ahita abumba abantu ,imana ije ngo imubwira ngo ibyo wakoze ni biki? kuko yari yabumbye abantu badasa nabo imana yari yabumbye ,kuko yari yabumbye abantu bamazuru manini mbega abo bantu ibihimba byu mubiri byose byari bibi kandi malheusement yari yabumby byinshi kuruta ibyo imana yari yakoze imana iravuga ngo nta kundi reka nfe gubashiramo umwuka nuko rero byagenze nti mukajye mubona uko mu hubuka cyangwa amafuti mukora cyangwa nu buswa ni kubera aruko byagenze mwihangane

  13. Abona dit :

    Ibi byo birarenze

  14. Vuguziga dit :

    Byakomeye rero, MINISANTE byayikomeranye

    Umuganga yahagaritswe ku kazi kubera gukekwaho kutubahiriza inshingano ze kugeza ubwo umurwayi yari ashinzwe kwitaho yitabye Imana. Source: igihe.com
    Ibi byakurikiye icyemezo cyo kwica abahutu baza kwa Muganga, uwo muganag rero yafashe wa muti batanze ngo bajye batera ahutu, awutera umututsi aba arinanuye. None bamuhagaritse ku kazi!!! Mwakunamuye icumu, mwikoze mu nda sha. Umucira mukaso rugatwara nyoko!

  15. Karahamuheto dit :

    Munyemerere mvuge nabi mbwiba aba bahemu bo mu Rwanda bameze nkaho batabyawe, bameze nkaho isi nta nyirayo ifite, mbwira Kagame ko afite ingegera zirenze ubugome bw’interahamwe, Kagame kubaho nabo kw’abanyarwanda ni wowe babikesha! Ubu se wowe uwazagutwik nkuko uriya yitwitse, nubwo yapfa ariko agahinda uteje muri iki gihugu kamaze kugera ku Uwiteka! Nzaraha umuheto wanjye aho tuzahurira njye ndahazi! warangiza ugakaraga ingoto ngo abaturage babayeho neza! Amaraso yuriya musore azaguhame dore ni wowe washinze uriya mutwe witwara nk’ibyihebe

  16. Anonyme dit :

    Iyo comparaison nabo muri tunisia nta sens ifite nagato!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste