Gutabariza Lt Colonel Habimana Michel

Gutabariza Lt Colonel Habimana Michel aid-149402_0

Lt Col Habimana Michel

Amakuru aturuka kuri gereza ya Kimironko aravuga ko umutangabuhamya cg umutangamakuru wa Madame Ingabire, Lt. Col. Habimana Michel alias Edmond Ngarambe wahoze ari umuvugizi wa FDLR , yasohowe muri iyo gereza akagirirwa nabi bikomeye akubitwa anacunaguzwa ku buryo kuva ibyo byaba atigeze yongera kugaragara muri iyo gereza.

Ikizwi ni uko bamusohora yabwiye abandi bafungwa ko bazamutabariza. Icyo azize kirumvikana neza ahubwo ni ugutabaza ngo uyu mufungwa aticwa cyangwa akicwa urubozo kuko yashyize ku karubanda ibyo leta ya Kigali yamusabye byo gushinja Madame Ingabire ibinyoma akabyanga. Ndacyashakisha amakuru arambuye kuri ubu bugizi bwa nabi nzayabagezaho arambuye namaze kuyabona yose.

Juvénal Majyambere

Kigali

 


2 commentaires

  1. Abona dit :

    Lt. Col Michel n’intwari naho yapfa azapfa ar’intwari. Turamunsengera igihe cyose kandi twizeye ko Imana iri kuruhande rwa bavuga ukuri.

  2. Bakame dit :

    Imana izagufasha kandi abagizibanabintagihe batabayeho twese tuzagusengera kdi uwiteka duhamya ko yumva amasengesho yacu. Komera kumurimowiyemeje wogukorera mukuri.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste