ABAYOBOZI BA PS IMBERAKURI BARI BAFUNGIYE KURI POLISI YA NYAMIRAMBO BAREKUWE

ABAYOBOZI BA PS IMBERAKURI BARI BAFUNGIYE KURI POLISI YA NYAMIRAMBO BAREKUWE 576-Theos-Badege

Theos Badege, umuvugizi wa Polisi

Muri iki gitondo taliki ya 1 Gicurasi 2012 mu ma saha ya saa tanu nibwo polisi ya Nyamirambo yarekuye abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari bafungiwe kuri iyo polisi. Mu kubafungura nta byo bigeze bategekwa kubahiriza kuko n’ibyo baregwaga byari ibihimbano kuko batigeze banagezwa mu bushinjacyaha ngo basobanurirwe ibyo baregwa ahubwo bikaba ari urugomo bagiriwe n’igipolisi cyagiye kubafata ku cyumweru taliki 29 Mata 2012 kikabasanga ku mubyeyi ubyara Me Bernard Ntaganda bagiye kumusura kikabashimuta.

Muri iri shimuta kandi twakwibutsa ko umuvugizi w’igipolisi Superintendent Theos Badege yatangaje ko bafashwe kuko bavogereye urugo rw’uwo mukecuru ngo bakajya gukoreranyo inama zo gukangurira abanyarwanda kwigomeka ku butegetsi ndetse ngo bakaba barafatanywe impapuro zanditseho amagambo y’amacakubiri ku buryo Badege yahamagariye abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko kutajya mu bikorwa byahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda muri ibi bihe by’icunamo u Rwanda rurimo.

Aya magambo ariko akaba yarayavuze kugirango akumire uburakari bw’abanyarwanda kuri leta ya Kagame ubu bigaragara ko yanzwe urunuka n’abanyarwanda batagira ingano. Hakaba hasigaye gusa kwifashisha buriya buryo bwo gufata bagafunga uwo ariwe wese babona ko ashobora guharanira ko uburenganzira bugaruka mu gihugu abanyarwanda bakagira ubwisanzure.

Nyamara ariko n’ubwo abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bakomeje kugirirwa ibya mfurambi biragaragara ko batiteguye kuva ku izima. Ahubwo bikaba bigaragara ko mu bihe biri imbere hashobora kuvuka Tuniziya yo mu Rwanda dore ko leta ya Kagame irimo kugaragaza ubwoba n’intege nke ku buryo buboneka. Ikigaragara ariko nanone ni uko muri ubwo bwoba ishobora gukora amahano kubera gutinya gutsindwa mpaga. Ibihe biri imbere birakomeye. Kagame arye ari menge!

Juvénal Majyambere

Kigali

 


3 commentaires

  1. chaussuresairmax dit :

    nice post ,look and enjoy it ,thank you

  2. Rukataza dit :

    Njye mba mu Rwanda, nkurikiranira hafi ibihabera.
    Kagame afite ibibazo bikomeye uretse kwa kwihagararaho kwe asanganywe naho ubundi yarangije guhirima.
    Yanangira yagira ate azi neza ko ingoma ye yarangiye. Iyo mubona ibintu byandikwa ku ma site anyuranye arwanya ubutegetsi bwe, iyo mubona itutumba ry’intambara iri hariya hakurya muri Kongo nk’uko byahanuwe, mwibaza iki?
    - Kagame yahirimye byarangiye. Imana yumvise akababaro k’abanyarwanda
    Njye mpaye Kagame iminsi 40 ahasigaye abanyapolitiki babishoboye murebe uko muzayobora igihugu. Nibibananira kandi namwe, ababishoboye bazatuyobora.
    Abwirwa bene yo!

  3. Gapira dit :

    Birababaje kubona leta isigaye yikanga buri wese cyangwa buri teraniro!!
    Hari uburyo bwinshi bwo koroshya opposition utiriwe ukubita , ufunga cyangwa utera ubwoba abakurwanya!!
    Guhutaza abari mu gihugu bigabanya imbaraga zakagombye gukoreshwa abri mu gihugu bunze ubumwe bagahangana n’abari hanze!!
    Leta ya kagame ishobora kuba ifite nayo ubwayo ibyo yikeka!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste