Archive pour 7 juillet, 2012

Major Micombero ati: Kagame yagize uruhare mu rupfu rwa Rwigema!

Major Micombero ati: Kagame yagize uruhare mu rupfu rwa Rwigema! 7478895078_73f6f395ea_b1-300x199RADIO ITAHUKA YAVUGANYE NA MAJOR JEAN MARIE MICOMBERO, MU KIGANIRO YAGIRANYE NA RADIO ITAHUKA YASONANUYE UBURYO IGISIRIKARE CY’U RWANDA KITUBAHIRIZA UMURONGO CYAKAGOMBYE KUGENDERAHO, AGARAGAZA UBURYO ICYO GISIRIKARE KITAGENDERA KU MATEGEKO NA GATO, AHUBWO ARI IGISIRIKARE CYA PAUL KAGAME HAMWE N’AGATSIKO KE KAYOBOWE NA JACK NZIZA.

MAJOR JEAN MARIE MICOMBERO AKABA ARI IMPUNZI Y’UMUNYARWANDA IBA MUGIHUGU CY’UBUBIRIGI. MU BYO YASOBANUYE YAVUZEMO KO PAUL KAGAME NA BAMWE MU BO BARI BAFATANIJE ARI BO BAGIZE URUHARE MU RUPFU RWA GEN FRED RWIGEMA.
ICYO KIGANIRO MUSHOBORA KUCYUMVA HANO:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/07/05/major-jean-marie-micombero-igisirikare-kiyobowe-nabi

 

FPR IKOMEJE KUGABA IBITERO MU BIRINDIRO BYA RNC

FPR IKOMEJE KUGABA IBITERO MU BIRINDIRO BYA RNC 2009_2

Madame Rose Mukantabana

Nyuma y’aho Ambasaderi Vincent Karega ageragereje gusenya Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) muri Afrika yépfo bikamunanira, noneho ageze aho yitabaza intore zivuye i Kigali ziyobowe na Madame Mukantabana Rose (Perezida w’inteko ishinga amategeko), kugira ngo na babandi bakangisha ko bahaye buruse n’ ubucuruzi batayoboka Ihuriro Nyarwanda ryiganje muri Afrika y’epfo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012, ambasaderi Vincent Karega n’Intore za FPR ziturutse i Kigali bari mu nama y’igitaraganya yo kotsa igitutu abanyarwanda baba muri Afrika y’epfo cyane cyane abanyeshuri, babibutsa ko FPR ariyo yabahaye amahirwe yo kuza kwiga bityo baka batagomba kuyoboka Ihuriro Nyarwanda (RNC).

Twabibutsako iyi nama yateguwe rwihishwa kugirango abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC batabimenya bakaza kubaza ibibazo FPR idashaka ko bibazwa. Iyo nama yabereye muri Hilton Hotel, Sandton, Johannesburg. Inkuru irambuye tuzayibagezaho nitumara kubona amakuru arambuye.

JD Mwiseneza
Hilton Hotel – Johannesburg

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste