Archive pour 6 juillet, 2012

TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA

TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA FDU-members-in-pink-tiesLausanne , ku wa 05 Nyakanga 2012

Mu gihe umuyobozi mukuru w’ishyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, agiye kuzuza imyaka ibiri afungiye muri gereza nkuru ya Kigali kubera impamvu za politiki, imigambi yo gutoteza abandi bayobozi b’ishyaka mu gihugu irakomeje. Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka FDU-INKINGI irashingana umuryango wa Boniface Twagirimana, Visi-Perezida w’ishyaka; ndetse na bagenzi be bagize Komite y’agateganyo.

Uyu munsi, hongeye kugaragara ibimenyetso by’uko zimwe mu ntore z’ishyaka FPR zifashishije inzego z’iperereza n’iza gisirikari hamwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, witwa Ndejeje Francois Xavier, kugira ngo bagirire nabi Visi Perezida w’ishyaka n’umuryango we.

Hari n’ibindi bimenyetso bigaragaza imigambi itegurwa yo kugirira nabi abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta, bakabahimbira ibyaha cyangwa bakabakorera n’urugomo. Ibyo bikaza byiyongera ku ngamba zo gusenya amashyaka, gucamo ibice, no gutera inkunga abigomeka ku mitwe ya politiki itavuga rumwe n’ingoma.

Turongera kwibutsa Leta n’intore z’ishyaka riri ku butegetsi ko kutavuga rumwe atari icyaha. Umunyarwanda wese agomba kugira uburenganzira busesuye ku gihugu cye.

FDU-Inkingi

Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa

Nkiko Nsengimana

COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME.

COL PATRICK KAREGEYA ATEGEREJE KUMENYA NIBA UGANDA IZABA IGIKORESHO CYA PAUL KAGAME. Karegeya-PatrickAmakuru atugezeho aturutse ahantu hizewe uvuga ko ubwo umukobwa wa Col Patrick Karegeya, Portia Karegeya, uri muri bamwe bashyizwe kuri liste yabagomba kwamburwa ibyangobwa by’abajya mu mahanga na leta ya Paul Kagame, yasabye izindi mpapuro z’inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n’indi visa yo muri Afurika y’epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy’indege i Entebbe aza kuzamburwa, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z’inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame.

Col Patrick Karegeya akaba yaravuganye la leta ya Uganda ubu ategereje umwanzuro leta ya Uganda izafata kukibazo cy’umwana we cyangwa se niba izaba igikoresho cya Paul Kagame. Aha twabamenyesha y’uko inzego z’ubutabera zirimo zirakurikirana iki kibazo.

Imwe mu miryango y’ impunzi ziba muri Afrika y’epfo yadutangarije igira iti: Kiriya kibazo kibabaje Abanyarwanda bose bari mu buhungiro. Niba leta ya Paul Kagame ikorera biriya bintu abana b’abandi, ababo bizabagendekera bite?

Twagerageje kuvugana na Col Patrick Karegeya kugirango agire icyo adutangariza ku bijyanye n’ikirego yatanze naho bigeze abikurikirana, ariko ntibyadukundira.

JD Mwiseneza
Johannebsurg

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana resize_image

Col Makenga umwe mu bakuru ba M23 aganira n'abanyamakuru i Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa kane cyane cyane ahitwa kuri Antenne i Bunagana. Ako gace kari mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Nk’uko umuvugizi wa M23, Lt Col Kazarama yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ngo inyeshyamba zafashe ako gace ka Bunagana ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ngo abaturage bahatuye ndetse n’abasirikare ba Congo bagera kuri 600 nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza Miryango, bahungiye mu gihugu cya Uganda. Ngo M23 nta gahunda ifite yo kuguma muri Bunagana ahubwo ngo ni uburyo bwo gushyira igitutu kuri Leta ya Perezida Kabila ngo yemere imishyikirano.

Iyo mirwano yari yatangiye ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, ubwo ingabo za Congo zateraga zishaka kwisubiza uduce twari mu maboko ya M23, ariko siko byagenze kuko iyo mirwano yatumye inyeshyamba zifata utundi duce turimo Jomba. Kugira ngo inyeshyamba zishobore gufata Bunagana, hari amakuru ava mu nzego z’ibanze muri Congo avuga ko ingabo za M23 zahinjiye zihishe mu mpunzi zari zivuye mu duce twa Jomba na Tchengero.

Ingabo za MONUSCO zitarangaza kandi ko hari umusirikare wazo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde waguye muri iyo mirwano y’i Bunagana ahitanywe n’igice cy’igisasu cyamukomerekeje cyane.

Hari amakuru atarabona gihamya yemeza ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwinjira muri Congo ku bwinshi mu rwego rwo gufasha M23, ngo ibi bigamije gutuma M23 ifata ahantu hanini mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gutangira imishyikirano na Leta ya Congo.

Marc Matabaro 

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste