FPR IKOMEJE KUGABA IBITERO MU BIRINDIRO BYA RNC

FPR IKOMEJE KUGABA IBITERO MU BIRINDIRO BYA RNC 2009_2

Madame Rose Mukantabana

Nyuma y’aho Ambasaderi Vincent Karega ageragereje gusenya Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) muri Afrika yépfo bikamunanira, noneho ageze aho yitabaza intore zivuye i Kigali ziyobowe na Madame Mukantabana Rose (Perezida w’inteko ishinga amategeko), kugira ngo na babandi bakangisha ko bahaye buruse n’ ubucuruzi batayoboka Ihuriro Nyarwanda ryiganje muri Afrika y’epfo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012, ambasaderi Vincent Karega n’Intore za FPR ziturutse i Kigali bari mu nama y’igitaraganya yo kotsa igitutu abanyarwanda baba muri Afrika y’epfo cyane cyane abanyeshuri, babibutsa ko FPR ariyo yabahaye amahirwe yo kuza kwiga bityo baka batagomba kuyoboka Ihuriro Nyarwanda (RNC).

Twabibutsako iyi nama yateguwe rwihishwa kugirango abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC batabimenya bakaza kubaza ibibazo FPR idashaka ko bibazwa. Iyo nama yabereye muri Hilton Hotel, Sandton, Johannesburg. Inkuru irambuye tuzayibagezaho nitumara kubona amakuru arambuye.

JD Mwiseneza
Hilton Hotel – Johannesburg

 


3 commentaires

  1. N.J.H dit :

    Rwose muzireke leta ya Kigali turayizi, kuko natwe aho turi twiga muri UNR akavuyo kabo, amanama yabo ntashira birirwa bakanga ngo udatanga umusanzu ntakazi, ngo utazajya kwiga amateka yayo ngo bise civic edication ngo ntakazi bitugeze kure gusa bamenye ngo Imana irebera imbwa ntihumbya. Mubareke babonase abo babwira bo ntabwenge bagira kuburyo bazabafasha kugumya kutwica urubozo gutya, ntibishoboka bakagombye kumenya ko abanyarwanda bamenye ubwenge ntibakagumye kudushuka twarabonye kdi twarize. Mukomereze aho

  2. David dit :

    Reka ntimugakangwe n’ubusa kuko aho si hano i Kigali. RNC mukomeze gahunda zanyu naho ibyo bindi baba babakanga ngo mudahura mwungurane ibitekerezo cg babamenye. Songa mbere.

  3. rubavu dit :

    None se abantu baremesha inama mu gihugu mwiganjemo mukayimenya ari uko yarangiye ubwo muba mukora iki. ? None se muzajya muvuga ngo mwatunguwe muri gihe? Ubwo se iyo uba ari undi mugambi, atari inama gusa?

    ahaaa!!!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste