Archive pour 8 juillet, 2012

Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 !

Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 ! Jeannette-Kagame-na-Museveni

Aha Jeannette Kagame yari yakoze akazi ka minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko madame Jeannette Kagame arimo yitegura kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri 2017, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zigiriye inama perezida Kagame kudahindura Itegekonshinga ry’u Rwanda, kugirango azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ahubwo zimugira inama yo kwimika umugore we kuri uwo mwanya.

Uwahabwaga amahirwe n’izo nzego z’ubutasi yari ministiri Musoni James, umwe mu banyembaraga wagiye wamamara cyane kubera ubujura butandukanye yagiye afashamo perezida Kagame, haba mu gusahura umutungo w’igihugu no gusenya ibikomerezwa byo muri FPR, ari byo “RPF Cadres”, mu magambo y’icyongereza, ariko basanga nta cyizere perezida Kagame yari kumugirira cy’uko atamuhirika, bityo bemeza ko Jeannette Kagame ari we uzasimbura perezida Kagame kuri iyo ntebe mu mwaka wa 2017. Muri kiriya gihe, Gen Jack Nziza akaba ari we uzaba uyoboye igisirikare cy’u Rwanda, naho Perezida Kagame akazaba umuyobozi w’ishyaka rya FPR.

Nguyu-Jeannette-Kagame-mu-gikorwa-cyo-gusura-umusaruro-uva-mu-mabuye-y’agaciro-avana-mu-cyuya-n’amaraso-y’abana-b’u-Rwanda-muri-Congo-aho-yabyajemo-izindi-nganda-ze

Nguyu Jeannette Kagame mu gikorwa cyo gusura umusaruro uva mu mabuye y’agaciro avana mu cyuya n’amaraso y’abana b’u Rwanda muri Congo, aho yabyajemo izindi nganda ze!

Iperereza ryacu ryemeza ko Jeannette Kagame, nyuma yo guhabwa amahirwe yo kuzasimbura umugabo we, yagiye yamamazwa hirya no hino mw’itangazamakuru rya Leta ya Kagame, haba muri «The NewTimes.co.rw», cyangwa igihe.com. Ibi akaba yarabikorerwaga kubera ko ari we wahawe amahirwe yo guserukira umugabo we mu bikorwa by’igihugu bitandukanye.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Aha-Jeannette-Kagame-yari-mu-mihango-y’isozwa-ry’inkiko-Gacaca. 

Aha Jeannette Kagame yari mu mihango y’isozwa ry’inkiko Gacaca.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Hano-Jeannette-Kagame-arimo-arabeshya-ko-yagiye-kuvugira-abanyarwandakazi-mu-gihe-Victoire-Ingabire-agiye-gusazira-mu-gihome-cyo-muri-gereza-nkuru-ya-1930. 

Hano Jeannette Kagame arimo arabeshya ko yagiye kuvugira abanyarwandakazi mu gihe Victoire Ingabire agiye gusazira mu gihome cyo muri gereza nkuru ya 1930

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kimenyi J, Kigali.

Source: Umuvugizi

Kagame recrutes and led the Rwandan young people to go fight alongside rebels M23

Kagame recrutes and led the Rwandan young people to go fight alongside rebels M23 Rwandais-SoldatsRPF picks up Rwandan young people unemployed and often not attended school and leads to finally deliver to the war in eastern of Congo and combat at the side of CNDP/M23 led by general Bosco Ntaganda, wanted by the International Criminal Court for serious war crimes, crimes against humanity and crime of recruitment of children in army.

Information provided to us by people who is at the place where these military training field confirm that a group of more than two hundred young people who have been recruited and trained militarily during more than a month in Kinazi sector, Ruhango district, South province, were loaded into military trucks this morning on 7 July 2012 to be sent to Eastern Congo. The training of these Rwanda young civilian, information circulating at the time where the Rwanda and Kagame, is accused by the United Nations of supporting the rebels of the M23 in the war between them and the loyalist army in the DRC. These Rwandan youth are recruited by force with assistance and supervision of members of Rwanda military high command of the province.

The blog Rwanda in Liberation Process was also informed by reliable sources that Rwanda has recruited a large number of young refugees who had arrived to the camp of Congolese refugees (Rwandan origin) of Kigeme in Nyamagabe district, he trained them ant then returned to combat. That is the same for young Rwandan boys who are picked up in the streets of Kigali. Why Rwanda denies and denied by lying that he doesn’t support the rebels of CNDP/M23 then the proofs are there and are more daunting? must be that Kagame stop forcing Rwandan youth who are not experienced in warfare and combat for innocently to fall under the ballets for his proper personal interests.

Ngabo
Southern Province

Source:Rwanda in Liberation Process

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja resize_image-1-233x300

Col Makenga wa M23

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012 inyeshyamba za M23 zigenzura Rutshuru kuri Centre muri Kivu y’amajyaruguru. Amakuru atangwa n’abantu bari muri ako gace baravuga ko icyicaro cya Territoire ya Rutshuru cyaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye, abasirikare b’ingabo za Congo (FARDC) zari zahavuye mbere y’uko inyeshyamba za M23 zihagera. Izo nyeshyamba kandi zigenzura Kiwanja iri nko mu birometero 5 uvuye i Rutshuru kuri Centre. Abaturage benshi bahungiye iruhande rw’ikigo cy’ingabo za MONUSCO aho i Kiwanja. Abandi bakomeje bahunga berekeza i Butembo na Ishasha.

Ababibonye bavuga ko inyeshyamba za M23 zinjiye i Rutshuru kuri Centre ahagana mu ma saa tanu y’amanywa ku isaha yaho. Ingabo za Congo (FARDC) zari aho ngo zahunze zerekeza inzira ya Butembo nyuma yo gukora ibikorwa by’ubusahuzi.
Radio Okapi dukesha aya makuru ntabwo yashoboye kugira umuyobozi wa Leta wo muri Kivu y’amajyaruguru bavugana yaba uwa gisivire cyangwa uwa gisirikare.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’amajyaruguru yo irasaba ingabo za MONUSCO kubahiriza inshingano zahawe zikarinda abasivire kugira ngo hatagira ibikorwa byibasira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakorwa na bamwe mu barwana.

Mbere yo gufata Rutshuru kuri Centre, inyeshyamba za M23 zari zafashe uduce twa Kalengera, Kako na Rubale nta mirwano ibaye. Twabibutsa ko ku wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, M23 yari yafashe Jomba kuri Paruwasi, ku wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2012 mu rukerera, izo nyeshyamba zari zafashe agace ka Bunagana kari ku mupaka na Uganda ahagana mu birometero 100 uvuye i Rutshuru nyuma y’imirwano ikomeye yatumye abantu benshi bahungira mu gihugu cya Uganda barimo n’abasirikare basaga 600 ba Leta ya Congo.

resize_image-3

Bamwe mu basirikare b'ingabo za Congo (FARDC) bahungiye muri Uganda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2012, i Kinshasa hateraniye inama idasanzwe y’abaministres ba Leta ya Congo yari iyobowe na Perezida Joseph Kabila, hakaba hatangajwe igikorwa cyo gusaba ko abaturage ba Congo bose bahaguruka bakaburizamo kiriya gikorwa ngo cyo gushaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Kuri Leta ya Congo ngo ifatwa rya turiya duce rigaragaza inkunga y’igihugu cy’abaturanyi ihabwa inyeshyamba za M23. Muri iyo nama kandi Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo kwirukana mu ngabo za Congo abasirikare bose bari muri M23 ndetse no gutangira ibikorwa byo kubakurikirana mu butabera no gufatira imitungo yabo. Abavugwa b’ingenzi bazakurikiranwa ni aba: Gen Bosco Ntanganda, ba Col Ruzandiza alias Makenga Sultani ,  Col Kahasha , Col Vianney Kazarama , Col Sabimana , Col Saddam Ringo , Col Bernard Byamungu , Col Innocent Kahina , Col Zimurinda , Col Biyoyo , Col Beaudouin Ngaruye , Col Ngabo alias « Zaïrois» , Lt Col Douglas na Lt Col Mboneza.

Image de prévisualisation YouTube

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru 1d6f8100-Nyuma y’aho Sgt Nsabagasani avuze ko Imana yamweretse ko Kagame azicwa n’umuntu w’inshuti ye kandi ngo ibyo bikazaba ari uko ingabo z’u Rwanda zisubiriye muri Congo ku bwinshi, ngo ubu ngo Nsabagasani yaba yararigishijwe kugirango abwire Kagame uzamurasa uwo ariwe.

-Hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa cyangwa wenda ni amashyengo y’intore za FPR, ngo abapadiri bashinze urubuga leprophete.fr aribo Padiri Thomas Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa, Leta ya Kigali yarangije kubakorera amadosiye ngo ari hafi gushyikirizwa Interpol. Bibaye aribyo noneho byaba ari agahoma munwa, uretse ko nta gitangaza kinini cyaba kirimo dore Leta ya Kagame imaze kuminuza mu gutoteza abatinyuka kuyamagana. Hari n’amakuru yitangarijwe na Padiri Thomas Nahimana ubwe igihe yari mu nama i Rouen mu Bufaransa avuga ko Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu Musenyeri Bimenyimana yabasabye ko bahagarika urubuga leprophete.fr ngo kubera igitutu cya Leta ya FPR, ariko Padiri Nahimana yavuze ko ibyo bidashoboka kuko Musenyeri ari umukuru we mu idini ariko adashobora kumutegeka mu bitekerezo bye bijyanye na politiki, yagize ati:”Nimwumva banize n’icyo bazaba bampoye nta kindi”.

-Umunyamakuru Andrew Mwenda ubu ngo iby’ubunyamakuru asigaye abivanga no gufasha Kagame mu bikorwa byo kugirira nabi bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Hari amakuru avuga ko yagize uruhare mu gikorwa cyo kwaka umukobwa wa Colonel Karegeya ibyangombwa bya Uganda yari amaze kubona nyuma yo kwakwa iby’u Rwanda.

-Perezida Kagame ari mu bikorwa byo gushora imari mu bikorwa bye bwite akoresheje amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Uruganda East African Granite Industries (EAGI) rwafunguwe ku mugararo i Nyagatare rwashowemo imali ingana na Miliyoni 15 z’amadolari ku bufatanye bwa Crystal Ventures na Rwanda Social Security Board. Crystal Ventures ikaba ari isosoyete ya FPR na Kagame ikaba yo n’andi masosiyete y’icyama byihariye igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste