Archive pour 21 juillet, 2012

U.S. cuts military aid to Rwanda over Congo rebel support

U.S. cuts military aid to Rwanda over Congo rebel support Us-300x210(Reuters) – The U.S. government said Saturday it will cut military aid to Rwanda for this year, citing evidence Kigali is supporting rebels in the Democratic Republic of Congo, in a significant step by one of Rwanda’s staunchest allies.

Rwanda has denied reports by United Nations experts and rights groups that it is backing eastern Congolese rebels, including the M23 group, which has seized parts of North Kivu province in fighting that has displaced over 260,000 people since April.

The U.S. State Department cited evidence of Rwandan support for the rebels in announcing the military aid suspension.

« The United States government is deeply concerned about the evidence that Rwanda is implicated in the provision of support to Congolese rebel groups, including M23, » said Hilary Fuller Renner, a State Department spokeswoman, in an emailed statement.

« We will not obligate $200,000 in Fiscal Year 2012 Foreign Military Financing funds that were intended to support a Rwandan academy for non-commissioned officers. These funds will be reallocated for programming in another country, » she said.

Washington has stood by Rwanda in the past despite the tiny nation’s long history of involvement in wars in vast neighboring Congo.

Rwanda’s foreign minister has previously said reports of its involvement in Congo fighting were « disingenuous » and a bid to make Rwanda a scapegoat for its neighbor’s problems. Officials in Kigali were not immediately available for comment on the U.S. aid cut.

Renner said Washington was in the process of assessing whether further steps should be taken in response to Rwanda’s actions in Congo.

She said the United States would continue to help Rwanda support peacekeeping missions. Rwanda has a major peacekeeping presence in Sudan’s Darfur region.

Although the amount of cash being withheld is small, analysts said the move clearly signaled Washington’s displeasure.

« The U.S. government has been a longstanding ally of the Rwandan government. This step, even if symbolic, is emblematic of a shift in perception – if not necessarily in aid – in Washington, » said independent Congo expert Jason Stearns.

Rwanda sent its army into Congo, then called Zaire, in the mid 1990s, ostensibly to hunt down Rwandan Hutu rebels who fled there after the 1994 genocide.

A decade of conflict followed, in which Rwandan forces helped Congolese rebels topple the dictator Mobutu Sese Seko. They then fell out with the rebels they initially backed, sparking a war that sucked in other neighboring armies and officially ended in 2003.

The current rebellion comes after three years of generally improved relations between Kinshasa and Kigali since the latter helped end a 2004-9 eastern Congolese uprising, which Rwanda was also accused of backing.

The leaders of Congo and Rwanda agreed at a meeting this month to allow a neutral force to be deployed in Congo to defeat each others’ rebels, but the plan’s details have not been announced yet.

Source:Reuters

 

Imvo n’Imvano y’ifungwa ry’umunyamakuru Gasana Byiringiro

Imvo n'Imvano y'ifungwa ry'umunyamakuru Gasana Byiringiro hgy

Umunyamakuru Idriss Gasana Byiringiro

Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy’umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y’uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda.

Gasana Byiringiro yarandikiwe ubutumwa bugufi inshuro nyinshi kuri terefone ye igendanwa bumubwira ko agomba kwitondera ibyo arimo gushaka gutangaza. amaze kubona ubwo butumwa bwamuteraga ubwoba yabimenyesheje ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera ko umutekano we ubangamiwe n’abantu atazi, biza no kugeza n’aho ashimutwa atwarwa mu kigo cya gisirikare i Gashora mu karere ka Bugesera aho yahatiwe ibibazo birebana n’inkuru yashakaga kwandika ndetse n’abamufashije kubona amakuru.

Amakuru ikinyamakuru Umusingi gifitiye gihamya aturuka ku bantu batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, aragaragaza neza ko Gasana yarimo akurikirana inkuru irebana n’inyerezwa ry’amafaranga atagira ingano yari yaragenewe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara, rukaba rwaragombaga kubyazwa amashanyarazi angana na megawati 9.5 mu gihe cy’amezi 28 bigatwara Miliyoni 16 z’amadorali ariko bikaba byarananiranye ubu hakaba hashize amezi 64 ariko bikaba biteganyijwe ko kugirango Rukarara ibashe kubyara megawati 9.5 nk’uko byari biteganyijwe hazagenda Miliyoni 26 z’amadolali.

Kubera abanyembaraga bashinjwa kunyereza ayo mafaranga, byatumye n’inteko ishinga amategeko ihagarika icukumbura yakoraga nyuma y’aho isangiye ko ari ngombwa ko abashinjwa kunyereza ayo mafaranga batumizwa mu nteko ndetse bakanakurikiranwa mu butabera.

Iperereza ryacu rigaragaza ko ibikorwa byose byakorwaga ku iperereza ry’inyerezwa ry’amamiliyoni atagira ingano byahagaritswe na kizigenza akaba ari nawe ufite uruhare runini mu kunyereza amafaranga ya Rukarara ariwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage Musoni James kugeza nubu akaba akoresha imbaraga afite kuburyo nta kintu na kimwe kijya ahagaragara kigaragaza uko ayo mafaranga yanyerejwe.

Gihamya dufite kandi zigaragaza ko umunyamakuru Gasana yari yabonye impapuro zigaragaza uko James Musoni na bagenzi be banyereje amafaranga azihawe n’uwahoze akuriye iperereza mu gihugu Col.Emmanuel Ndahiro kuberako azirana urunuka na Minisitiri James Musoni, izo mpapuro zikaba zaranyujijwe kuri Dr Kayumba Christopher akaba ari nawe nyiri ikinyamakuru Chronicles. nyuma amakuru yaje kugera kuri James Musoni yuko umunyamakuru Gasana arimo gukora iperereza ndetse ko yabonye na zimwe muri za gihamya abwira abashinzwe umutekano ko bagomba guhagarika iryo perereza ryakorwaga na Gasana Byiringiro.

Ni muri urwo rwego Gasana yatangiye kubona ubutumwa bugufi bumutera ubwoba, bumwe muri ubwo butumwa bukaba bwaragiraga buti  » Amakuru ki Edrice, umeze ute ? Ya baruwa wayikoresheje iki ? Muracyanshakisha ? Birasekeje rwose kora attention mu byo mukora byose. Itondere ibyo gutangaza amakuru uracyari umwana, kandi ntuzi aho ubikorera. N’abatari wowe byaranze sha. Tekereza neza icyo gukora, si ubwoba ngutera gusa witondere imitego yose uhura nayo. Ya baruwa uyitondere kuko yagukoraho utitonze ngo ushishoze. M josh. »

Ubundi butumwa bwagiraga buti  » Brother Edrisa, ndakugira inama ibintu bibiri. a. hagarika ibintu byose uri gukurikirana nabagushuka bose ngo bazagufasha. b. Kayumba arakubeshya ngo mudushakishe ngo muzatubone kandi arakubeshya ntabwo ari byo. Wowe ufite ububasha bwo kuvuga ko udashaka ko biba birebire bikarangira ariko nubikomeza gukurikirana ibyo utazi ni akazi kawe. Ibi ngibi ubibwire na Kayumba ni inama nakugiraga. Hari ikintu kibi twagutwaye ? Kuki se bagushuka umuntu w’umugabo !M Josh. »

Nyuma yuko Dr Christopher Kayumba avugana na komiseri mukuru wa polisi amubwira iby’iterwa ubwoba n’ishimutwa rya Gasana Byiringiro, hatanzwe itegeko ko afatwa agafungwa bityo Gasana Byiringiro aza guhamagarwa ngo afashe polisi mu gutanga amakuru ariko yageze kuri polisi ntayasubira murugo ahita afungwa ndetse n’uwazaga kumureba wese ntiyemererwaga kuburyo yari ameze nk’ufunze azira iterabwoba.

Inkuru zatangiye gucicikana yuko Leta ya Kagame yafunze umunyamakuru ndetse n’imiryango irengera abanyamakuru nka CPJ yandika itangazo yamagana icyo gikorwa. Leta ya Kagame imaze kubona ko biri buyikomerane gufunga umunyamakuru nta gihamya y’ibyo aregwa,Komiseri wa Polisi Gasana yahawe amabwiriza yuko agomba gutera ubwoba umunyamakuru Gasana Byiringiro kugirango avuge ko yabeshsyeye inzego z’umutekano bityo bigaragare ko abanyamakuru bo mu Rwanda baba babeshya ibyo baba bavuga byose ndetse bateshe agaciro n’imiryango irengera abanyamakuru nka CPJ yari imaze kwandika yamagana igikorwa cyo gufunga umunyamakuru.

Gasana Byiringiro yatumijwe mu biro bya Komiseri wa Polisi mu ijoro ryo kuwa 18 ahagana mu masaha ya saa munani atwarwa mu modoka ya polisi ifite plaque nomero RNP 039V akuwe kuri station ya Polisi ku Kicukiro. Gasana yabwiwe ko agomba kuvuga ko yabesheyaraga polisi yakwanga akaba yabura ubuzima bwe cyangwa agafungwa bityo nawe yemera ko azatangariza itangazamakuru ko yikoreraga ubushakashatsi bigatuma abeshyera inzego zishinzwe umutekano.

Andi makuru dufite agaragaza ko kubera imbaraga Musoni afite ndetse n’uburemere bw’inkuru ya Rukarara,byatumye umuyobozi w’ikinyamakuru Dr Kayumba Christopher wakoraga ikiganiro cyitwa Inteko yanyu kuri Televiziyo y’uRwanda buri wa gatandatu ahagarikwa gukora icyo kiganiro kubera ko yarimo ashaka gutumira bamwe mu bayobozi kugirango baganire ku inyerezwa ry’amafaranga ya Rukarara. ibyo byatumye ikinyamakuru Chronicles gihagarara gusohoka kuko ikiganiro Dr Kayumba Christopher yakoraga atahembwaga na ORINFOR kubera icyo kiganiro, ahubwo yari yaremerewe ko ORINFOR izajya imucapira ikinyamakuru cye bikaba byari ingurane ya za services. ingaruka za Rukarara kandi si Kayumba na Gasana Byiringiro byagezeho gusa kuko n’uwahoze ayobora Newtimes ariwe Bideli Joseph yafunzwe akanegura ku mirimo ye kubera kwandika ku inyerezwa ry’amafaranga ya Rukarara.

Nelson Gatsimbazi/Sweden

Source:Umusingi Newspaper

Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo?

Ingabo za Angola na Zimbabwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo? dos

Ba Perezida Dos Santos na Kabila

Muri iyi minsi mu nama y’Afrika yunze ubumwe yabereye Addis-Abeba, hafashwe icyemezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zagenzura umupaka w’u Rwanda na Congo kandi zikarwanya imitwe y’inyeshyamba ya M23 na FDLR.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Leta ya Congo mu ijwi ry’abategetsi bayo barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko izo ngabo zidafite aho zibogamiye zava mu ngabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo zigahabwa inshingano nshya zaba zijyanye n’ubutumwa bushya zaba zihawe. Ari bwo kurinda umupaka w’u Rwanda na Congo no kurwanya imitwe y’inyeshyamba ya FDLR na M23, kuko ubusanzwe ingabo za MONUSCO zifite inshingano yo kurinda abasiviri no kuba zakwitabara gusa mu gihe zitewe.

Ubu MONUSCO igizwe n’abasirikare bagera ku 17000 bakaba bashinze ibirindiro cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.
Bwana Ntumba Luamba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL (Le secrétaire exécutif de la Conférence internationale de la Région des Grands lacs) we yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012 ko umutwe w’ingabo mpuzamahanga udafite aho ubogamiye uzashyirwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu rwego rwo kugenzura umupaka no kurwanya inyeshyamba za M23 na FDLR, utaje gusimbura MONUSCO ahubwo bizuzuzanya, ibi yabitangaje mu mubonano yagiranye na Roger Meece umukuru wa MONUSCO mu rwego rwo kwiga imikoranire ya MONUSCO n’uwo mutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa.

Ku rundi ruhande ariko hari benshi bavuga ko byaba byiza hakoreshejwe ingabo nyafrika, kuri urwo ruhande hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba imaze iminsi mu biganiro n’ibihugu bya Angola na Zimbabwe ngo bizatabare Congo mu gihe intambara yaba ikomeye. mu gihe ariko hashyirwaho ingabo nyafrika zishinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda n’Afrika, Congo ngo yaba yifuza ko hakwiganzamo ingabo z’ibihugu bituruka mu majyepfo y’Afrika bigize umuryango wa SADC.

Uwa mbere mu bayobozi ba Congo wakoreye urugendo i Luanda muri Angola ni Ministre w’ububanyi n’amahanga Raymond Tshibanda. Akaba yaragiye yo igihe intambara n’inyeshyamba za M23 yatangiraga. Hakurikiyeho ubu n’Ambassadeur Ghonda Mangalibi. Bose bajya muri Angola bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kabila bugenewe mugenzi we Dos Santos w’Angola.
Tubibutse ko hari amakuru avuga ko Perezida Kabila yaba yararekeye igihugu cya Angola amariba ya Peteroli ari mu nyanja hakurya ya Bas-Congo bityo igihugu cy’Angola kikaba kiteguye kumufasha igihe yabigisaba.

Igiteye inkeke muri ibyo n’ukuntu ingabo za Angola na Zimbabwe zajya ku mupaka w’u Rwanda, mu gihe bizwi ko ingabo z’ibyo bihugu zahanganye n’iz’u Rwanda na Uganda hagati ya 1998 na 2002 mu ntambara ya 2 ya Congo. Kuri Leta y’u Rwanda byaba ari nko kuzana umwanzi mu mbere.

Ikindi kandi Leta y’u Rwanda ikuriwe n’abahoze ari inyeshyamba za FPR izi neza uko yabigenje igihe yazanaga ingabo zayo muri Kigali yitwaje amasezerano y’Arusha zikayifasha gufata ubutegetsi ku buryo bworoshye. Uretse u Rwanda kandi ntabwo inyeshyamba za M23 zishobora gutegereza ko izo ngabo zigera ku mupaka ahubwo zakora uko zishoboye zigafata ahantu hanini hashoboka ku buryo gushyira ingabo ku mupaka ntacyo byaba bikimaze mu gihe izo ngabo zaba zarafashe ahantu hanini kandi zimaze gushaka n’indi mitwe myinshi y’abakongomani bashyira imbere nk’udukingirizo ndetse bafite n’ibibuga by’indege byatuma u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeza kubaha ibyo bashaka byose no gukomeza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uko bigaragara u Rwanda iki kibazo kiragenda kirukomerana, dore ko inama y’ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie) izateranira i Kinshasa kuva ku ya 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2012, Leta ya Congo ishobora kuyikoresha mu kwibasira u Rwanda mu rwego rwa diplomasi dore ko hari na rapport ya ONU.

N’ikimenyimenyi ururimi rw’igifaransa rusa nk’aho rwahawe akato mu Rwanda ku buryo ibihugu byibumbiye mu muryango wa Francophonie n’iyo bitagendera ku marangamutima ntabwo byakwirengagiza ibimenyetso bitangwa na ONU.

Marc Matabaro

Ibihwihwiswa: Senateri Gasamagera yaba yifuze amategeko y’igenzura rya internet kubera impamvu bwite?

Ibihwihwiswa: Senateri Gasamagera yaba yifuze amategeko y’igenzura rya internet kubera impamvu bwite? 802_G-225x300Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Kigali Today yanditswe ku itariki ya 17-07-2012 yari ifite umutwe uvuga ngo: Hagiye kujyaho ikigo gishinzwe gukumira abakoresha internet nabi.

Mu bantu batanze impamvu icyo kigo kigomba kujyaho, harimo na Senateri Wellars Gasamagera aho muri iyo nyandiko bagira bati:”iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC), zibwe miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari ya Amerika, bitewe n’abibisha ikoranabuhanga rya Internet”.

Nyuma yo gusoma iyo nyandiko abantu barahwihwishije rubura gica ariko muri bo hari uwavuze inkuru iteye kwibaza. Yagize ati:

”Impamvu Senateri Gasamagera yifuza ko internet zakorerwa igenzurwa rikomeye n’ukubera ibyago umwe mu bakobwa be 9 wiga muri Amerika cyangwa mu Burayi yagize. Ngo uwo mukobwa aho yiga muri Kaminuza ngo yajyaga aganira n’inshuti ndetse n’abandi bana bigana, bakoresheje ikorana buhanga, ndetse rimwe na rimwe bakisanzura kuko bari bizeye ko ntawabasomera amabanga yabaga ajyanye n’ubuzima bwabo bwite. Umunsi umwe imwe mu nshuti ze itari nyanshuti yibye uwo mukobwa wa Senateri amagambo cyangwa imibare y’ibanga (mot de passe cyangwa password) maze imusomera amabanga. Ntabwo byaciriye aho ahubwo uwo mugizi wa nabi yagufatiye ubutumwa yasangaga burimo kwisanzura cyane abwohereza mu dusanduku twakira ubutumwa tw’abantu bose baziranye n’uwo mwana w’umukobwa badasize abo bigana muri kaminuza, abo bavukana, abo basengana, ise Nyakubahwa Senateri n’inshuti n’abavandimwe. Ku buryo uwo mwana w’umukobwa ntabwo yari akijya gusubira mu masomo n’abandi bana bigana kuri Kaminuza cyangwa ngo ajye gusenga. »

Impamvu Bwana Senateri Gasamagera ashyigikiye igenzura rya internet wenda ntiyaba anifuza ko ibyabaye ku mukobwa we bitaba ku bandi?

C.G.

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste