Des blindés seront déployés pour empêcher la progression des rebelles vers Goma et autres villes:Roger Meece
« Je voudrais dire qu’il y a beaucoup d’informations du soutien et une implication du Rwanda [ dans la mutinerie du M23]. C’est une situation inacceptable et il faut immédiatement arrêter ». C’est en ces termes que s’est exprimé mardi 10 juillet le représentant spécial du secrétaire général des Nations unies en République démocratique du Congo (Monusco), Roger Meece.
Sans affirmer avec évidence ce soutien du Rwanda aux rebelles du M23, Roger Meece dit se référer au rapport des experts des Nations unies et à quelques indices pour confirmer l’appui de l’extérieur aux rebelles du M23.
Il cite notamment :
Les tenues militaires des rebelles du M23 qui sont différentes de celles des FARDC
La présence des ex-CNDP dans les rangs des rebelles du M23
Les rebelles du M23 sont très bien équipés et approvisionnés
Des tactiques des combats comme des attaques nocturnes qui sont différentes de celles des FARDC
« Bien entendu, je ne peux pas vous dire que nous avons une évidence ou je ne peux pas déclarer quelque chose de définitif mais les indices que nous avons sont très inquiétants pour la situation actuelle », a souligné Roger Meece.
Il a ajouté que la Monusco a reçu quelques ex-combattants du M23 qui ont confirmé le soutien du Rwanda aux rebelles et la présence des RDF (les Forces de la défense du Rwanda).
D’un ton ferme, Roger Meece a condamné toutes les actions militaires des rebelles du M23 et les appelle « à cesser immédiatement » toutes les exactions au Nord-Kivu.
Le chef de la Monusco a également affirmer que les leaders du M23 portent la responsabilité de tous les actes commis dans les zones qu’ils contrôlent, y compris Bosco Ntaganga qui selon lui, porte aussi une grande responsabilité sur les violations des droits humains.
Roger Meece a indiqué que tout est mis en pace, en collaboration avec les FARDC, pour protéger les grandes agglomérations de la province du Nord Kivu.
« Nous prenons toutes les dispositions avec les FARDC contre toute menace sur des populations civiles. Des blindés seront déployés pour empêcher la progression des rebelles vers Goma et autres villes», a déclaré Roger Meece.
Les rebelles du M23 ont pris le contrôle de la cité de Bunagana, un poste frontalier du Nord-Kivu avec l’Ouganda, jeudi 5 juillet. Ils ont progressé après ce succès vers Rutshuru-centre en prenant aussi le contrôle des villes de Kiwanja, Rubare, Ntamugenga, Tchengerero, Jomba paroisse, Kabaya et Kitagoma, dans les groupements Jomba et Busanza dans le territoire Rutshuru. Toutes ces localités ont été laissées entre les mains des policiers proches du M23.
Depuis la prise de contrôle de certaines localités et villes de Rutshuru, plusieurs voix se sont levées pour condamner cette situation. Dans une déclaration faite lundi 9 juillet à Kinshasa, les évêques catholiques ont dénoncé le « plan de balkanisation » de la RDC.
Certains habitants de Kinshasa ont qualifié le gouvernement congolais de « laxiste » face à la situation sécuritaire à l’est de la RDC. D’autres ont estimé que les autorités congolaises sont complices de cette insécurité.
Source: Radio Okapi
LT GEN KAYUMBA:NTABWO MVUGIRA ABAREGWA, RPF CYANGWA PAUL KAGAME.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2012 muri Jeppe Magistrate Court i Johannesburg, urubanza rw’abaregwa gushaka kwica Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa no gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko rwakomeje hahabwa ijambo abunganira abaregwa.
Mu kwezi kwa Kamena 2012, mu buhamya Lt Gen Kayumba yari yahaye urukiko yatangaje ko uwari umushoferi we witwa Richard Bachisa ari mu bagize uruhare mu gushaka kumwivugana, ndetse ngo n’igihe yaraswaga ntabwo yigeze amutabara cyangwa ngo amutabarize.
Mu rukiko uyu munsi, uburanira Richard Bachisa witwa Joe Strauss yashatse gusa nk’aho yerekana ko Lt Gen Kayumba ari we munyabyaha. Yatangiye avuga ko uwo mushoferi yazanywe muri Afrika y’Epfo ngo yabwiwe ko Lt Gen Kayumba ashobora kuba umukuru w’igihugu mu gihe kidatinze. Ibyo urukiko rwabibajije Lt Gen Kayumba arabihakana avuga ko iyo gahunda ntayo afite.
Ntabwo yagarukiye aho yakomeje ashaka kwerekana ko Lt Gen Kayumba ari umuntu ushakishwa n’ubutabera bw’ibihugu byinshi, aho bavugaga ko ashakishwa na Espagne ndetse bakavuga ko ashakishwa mu bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ntabwo byaciriye aho kuko banavuze ko yirukanwe mu gisirikare cy’u Rwanda aregwa kudakora akazi ke neza no gukora ibikorwa by’iterabwoba nko gutera za grenades bityo ngo akaba yarakatiwe n’inkiko z’u Rwanda adahari. Ngo ibyo bihugu byose bikaba byarasabye Afrika y’Epfo kumufata akoherezwa muri ibyo bihugu ngo yitabe ubutabera.
Ibisobanuro n’ibibazo by’uwo mugabo Joe Strauss wunganira Richard Bachira byageze aho bitera benshi kwibaza ku buryo n’abacamanza bageze aho babaza uwo mugabo Strauss bati: “ Uri kutuganisha he n’ibibazo byawe”?
Ibi byose Lt Gen Kayumba Nyamwasa akaba we yavuze ko nta shingiro bifite, ahubwo bakabaye baryoza abashinjwa kuba baramurashe bagamije kumwivugana. Hari n’ibibazo Lt Gen Kayumba yavuze ko asanga atari we wagombye kubibazwa ahubwo byabazwa abashatse kumuhitana.
Mu kubaza ibibazo byageze naho abo bagabo bivamo, ubwo bageraga aho bavugana mu cyongereza nabo bahagarariye kandi bari bamaze iminsi bashaka kwerekana ko abo baburanira batazi icyongereza.
Urubanza rw’uyu munsi rwatumye buri wese wari waje kurukukirana ataha yibaza byinshi ku bibazo bitumvikana abo bunganira ababurana babazaga. Ikindi na none cyatangaje abitabiriye urwo rubanza ni uko ushinjwa kurasa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariwe uzwi nk’uregwa numero 5, uyu munsi yaje yambaye umupira w’imbeho wanditse ho ngo “ As I lay dying” bivunga ngo “ndimo ndasamba”. Urubanza ruzakomeza ejo tariki ya 11 Nyakanga 2012.
Marc Matabaro
Rwiza News
Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma
Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda abasiviri.
Muri icyo gihe kandi ibintu ntabwo byoroshye mu mujyi wa Goma aho insoresore ziganjemo abamotari n’abandi zakoze ibimeze nk’imyigaragambyo zijya ku kicaro cy’akarere ka 8 ka Gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC) zivuga ko niba ingabo za Congo zidashaka kurwana zabaha intwaro bakirwanira ubwabo na M23. Ibyo bije bikurikira ifatwa ry’uduce twinshi two mu karere ka Rutshuru n’ingabo za M23 turimo Bunagana, Jomba, Ntamugenga, Rutshuru Centre, Kiwanja, Rumangabo n’ahandi.
Abo bigaragambya ntabwo bagarukiye aho batangiye ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda cyangwa abasa nabo babarega kuba batera igihugu cyabo bafashije M23. Hari amakuru yatangajwe n’abantu batandukanye yemeza ko abanyarwanda benshi n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bahohotewe muri icyo gikorwa ndetse hari abavuga ko hari ababuriwe irengero. Nabibutsa ko uretse abanyekongo bavuga ikinyarwanda baba mu mujyi wa Goma hari abanyarwanda benshi bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Goma, hari n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mashuri y’i Goma bagataha i Gisenyi (Rubavu).
Abayobozi ba Congo bo mu ijwi rya Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku, bavuze ko hari abantu batangiye ibikorwa byo gushuka abanyekongo cyane cyane urubyiruko bagamije kurushora mu bikorwa by’urugomo byibasira abanyarwanda cyangwa abo mu bwoko bw’abatutsi, bityo bigaha u Rwanda na M23 urwitwazo rwo gutera umujyi wa Goma bitwaje ko baje gutabara abatutsi barimo guhohoterwa. Hari n’amakuru avuga ko hari abasirikare ba M23 barangije gucengera mu mujyi wa Goma. Ingabo za MONUSCO nazo ngo zirimo kugerageza gucungira hafi umupaka w’u Rwanda ngo zirebe ko hatagira abatera Goma bavuye mu Rwanda.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje kugaragaza intege nke ku buryo zikomeje gusubira inyuma zitarwanye ariko zinagenda zisahura abaturage. Hari amakuru avuga ko Leta ya Congo ubu yitabaje Bataillon y’ingabo zayo yatojwe n’ingabo z’Amerika yari mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za LRA ikaba ngo yoherejwe gufasha abandi basirikare ba Congo bagera ku 7000 bahanganye na M23. Abaturage ba Congo bo bakomeje kugaragaza uburakari barega Leta yabo kutagira icyo ikora ngo irwane ku busugire bw’igihugu cyabo. Mu makuru atangazwa n’urubuga rwa Radio Okapi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nyakanga 2012, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Julien Paluku we yemeza ko ingabo za Congo FARDC ari zo zigenzura uduce twa Rutshuru na Kiwanja.
Ku ruhande rw’amahanga uretse ibyatangajwe mu minsi ishize bijyanye n’icyegeranyo cy’impuguke za ONU cyaregaga u Rwanda gufasha M23, ibihugu byinshi birasa nk’aho bigenda gahoro muri iki kibazo ariko hari ibihugu nka Afrika y’Epfo byatangiye gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano. Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo mu ijwi ry’intumwa ya Perezida Obama, Bwana Barrie Walkey wari mu rugendo muri Congo no mu Rwanda yatangaje ko Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’ibibera muri Kivu, ko bamenyesheje Leta y’u Rwanda aho Leta y’Amerika ihagaze ko u Rwanda rugomba kureka gufasha M23.

Marc Matabaro
Rwiza News
Ishyaka PDP-IMANZI riramagana igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo gusahura ibiribwa bigenewe imfungwa ibijyana mu Burasirazuba bwa Kongo gufasha ingabo za M23
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Kuva mu minsi ishize, amakamyo ava mu Rwanda arakuranwa mu gutunda ibigori byari bigenewe gutunga imfungwa zo mu magereza yo mu Rwanda abijyana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ahabera imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe w’ingabo za M23 zayigometseho.
Ibi bigori bigenewe imfungwa zo mu magereza y’u Rwanda bisahurwa n’ubuyobozi bwa gereza mu Rwanda bufatanyije n’ubw’ingabo z’igihugu bijya gutunga abasore Leta y’u Rwanda imaze iminsi ishimuta ikabashora ku gahato mu mirwano ku ruhande rw’ingabo za M23. Ni muri urwo rwego ku wa gatanu tariki ya 06 Nyakanga 2012, Polisi y’Umujyi wa Kigali yiriwe ifata abantu biganjemo abasore ibanza kubafungira Nyabugogo nyuma mu ma saa tanu z’ijoro, bapakirwa ikamyo ibajyana mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Kugeza magingo aya, imiryango yabo yababuriye irengero.
Nyuma yo gusahurirwa ibigori byari bisanzwe bizitunze, imfungwa zo mu Rwanda zirimo kwicwa n’inzara. Ku itariki ya 06 Gicurasi 2012, muri gereza ya Mpanga habaye imyigaragambyo y’imfungwa zamaganaga ibura ry’ibiribwa. Leta y’u Rwanda yo ifite umugambi wo kongera kugaburira imfungwa ibiryo byitwa “ imvaruganda”, byigeze koreka imbaga muri gereza nkuru ya Kigali (1930) n’iya Nyagatare mu mwaka w’2009.
Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi cyo gusahura ibiribwa bigenewe gutunga imfungwa ziri mu magereza yo mu Rwanda bikajyanwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho u Rwanda ruregwa n’impuguke z’Umuryango w’abibumbye (ONU) gufasha ingabo zo mu mutwe wa M23 zigometse kuri Leta.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi kurekeraho kwicisha inzara imfungwa ziri mu magereza izisahurira ibiribwa byari bisanzwe bizitunze, ibijyana ku rugamba rudafite inshingiro ifatanyije n’ingabo za M23.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba imiryango irengera ikiremwa-muntu hamwe n’imiryango itabara imbabare ikorera mu Rwanda nka Croix-Rouge gukaza umurengo mu kugenzura imibereho y’imfugwa ziri mu magereza y’u Rwanda no kwamaganira kure umugambi mubisha wa Leta y’u Rwanda wo kongera kuzigaburira ibiryo byiswe “imvaruganda”.
Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye kwamagana bidasubirwaho ibikorwa by’ubushotoranyi Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-Inkotanyi ikomeje gukorera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hagamijwe gukomeza guteza akajagari muri icyo gihugu kugira ngo agatsiko kayoboye u Rwanda muri iki gihe gakomeze kwigwizaho umutungo gasahura muri icyo gihugu gituranyi.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Umuryango w’abibumbye (ONU) n’ibihugu bitera inkunga Leta y’u Rwanda gusigaho gukomeza kurebera urugomo rukorwa na Leta y’u Rwanda, hagafatwa ibyemezo bikaze byo kubuza u Rwanda gukomeza guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere.
Bikorewe i Nederweert mu Buholandi, tariki ya 10 Nyakanga 2012.
Mu izina ry’ishyaka PDP-Imanzi
Gérard Karangwa Semushi,
Visi-Perezida