Archive pour 18 juillet, 2012

Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko!

Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko! 1

Ibumoso Me Mutunzi iburyo Dr Léon Mugesera

Mu rubanza rwa Leon Mugesera kuwa mbere, nibwo byamenyekanye ko Maitre Donat Mutunzi agomba kuba afitanye ikibazo n’umukiliya we yahoze yunganira mu mategeko Leon Mugesera.

Ni nyuma y’uko Leon Mugesera abajije urukiko, kuri uyu wa mbere ubwo yaburanaga, niba uwahoze amwunganira ariwe Me Mutunzi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye ye y’impapuro 240.

Kuri uyu wa kabiri, Umuseke.com wagerageje kubaza Me Donat Mutunzi ikibazo yagiranye n’umukiliya we Mugesera, cyatumye afatira idosiye ye.

Mu magambo ye Mutunzi ati: “ Ubu ntakintu natangaza kuko sinkiri avocat we, ariko niba afite ikibazo cya dosiye ye azajye kundega mu rukiko tuzaburana”.

Nyuma y’urubanza rwa Mugesera kuri uyu wa mbere, byagiye bihwihwiswa ko Mugesera atishyuye amafaranga yagombaga Mutunzi wamwunganiraga, akaba ariyo ntandaro yo gufatira idosiye ye.

Bivugwa ko Mugesera hari amafaranga yagombaga kwishyura Me Mutunzi Donat mbere y’uko urubanza rutangira, aya ariko ngo yaba atarayamuhaye, nubwo Mutunzi yanze kugira ibyo atangaza kuri iki kibazo.

Me Mutunzi niwe wumvikanye kunganira Mugesera kuva yava muri Canada, akabanza kwanga ko hari umwunganizi mu mategeko wo mu Rwanda umwunganira, ariko nyuma akaza kwemera uyu Mutunzi.

Nyuma yo kumva ibi, twavuganye n’uhagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Rutabingwa Atanase adutangariza ko icyo kibazo kugeza ubu ntacyo bagikoraho kuko kikiri hagati y’umwunganizi n’umukiriya we.

Rutabingwa ati” Ntabwo turabona ikirego ndetse nta n’itegeko rivuga igikorwa igihe umwunganizi mu mategeko yafatiriye inyandiko cyangwa dosiye y’umukiriya we”.

Twagerageje kubaza uruhande rwa Leon Mugesera impamvu dosiye ye yafatiriwe, ariko ntitwabasha kumubona kuko ari muri gereza, ndetse no mu rukiko kuri uyu wa mbere ubwo yavugaga iki kibazo, ntabwo yavuze impamvu y’ifatirwa ry’idosiye ye.

Source:umuseke

Raia Mutomboki yafashe umujyi wa Walikale

Raia Mutomboki yafashe umujyi wa Walikale Congo-Violence-Without-End-JPEG-10Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo aratumenyesha ko inyeshyamba za Mai-Mai Raia Mutomboki, zifatanije na M23 n’ingabo z’u Rwanda zafashe icyicaro cy’akarere ka Walikare muri Kivu y’amajyaruguru. Ubu ngo zikaba zerekeza inzira ya Kisangani. Icyo gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2012 mu rukerera, gituma abaturage benshi batuye mu mujyi wa Walikare bahungira mu mashyamba abandi mu nzira igana Kisangani.

Umujyi wa Walikare uri mu mahuriro y’intara za Kivu y’amajyepfo, Kivu y’amajyaruguru na Maniema. Ako gace ka Walikare kari kiganjemo ingabo za FDLR ariko ubu zisa nk’aho zitahagaragara nyuma y’ibitero bikomeye by’ingabo zishyize hamwe za Mai Mai Raia Mutomboki, M23, n’ingabo z’u Rwanda. Hari amakuru anavuga ko Gen Mudacumura, umukuru w’ingabo za FDLR yaba yavuye mu birindiro bye kubera ibyo bitero.

Ingabo za Congo ngo zirimo gutegura igitero cyo kwisubiza umujyi wa Walikare ariko ngo ubu biravugwa ko abafashe umujyi wa Walikare nabo barimo kongera ingabo muri uwo mujyi aho bivugwa ko ubu hageze abarwanyi ba Raia Mutomboki bagera ku 100 baje bahasanga abari bahageze ku wa Kabiri igihe bateraga uwo mujyi. Ingabo za Congo zahungiye nko mu 4 km uvuye muri uwo mujyi ku muhanda Walikare-Kisangani. Ngo igitero cyo gusubirana uwo mujyi gishobora kugorana kuko ngo abasiviri benshi muri uwo mujyi.

Ubwanditsi

Portia Karegeya mu gihirahiro

Portia Karegeya mu gihirahiro home004pix-1-300x201Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y’aho yamburiwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu nk’uko yabitangaje.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe passport ye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, ubwo yarimo yinjira muri iki gihugu tariki ya 5 Kamena uyu mwaka. Nyuma y’aho yaje kubwirwa ko u Rwanda rwagize passport ye impfabusa, bityo bikaba bitari gushoboka ko ayifashisha mu ngendo ze.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda Maj. Gen. Frank Mugambage, aganira n’abanyamakuru yavuze ko iby’icyo kibazo cya Karegeya Mbabazi ntabyo azi. Yagize ati : “Nta kintu mbiziho, sinshobora kumenya buri mu nyarwanda winjiye muri iki gihugu.”
Umunyamakuru w’Umuganda Andrew Mwenda yatangaje ko Portia Mbabazi Karegeya yari yaburiwe na leta y’u Rwanda, kimwe n’abandi Banyarwanda bari hanze, ko naramuka asabye ubuhungiro mu gihugu icyo ari cyo cyose azahita yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko aranga abirengaho yaka ubuhungiro muri Afurika y’Epfo.

Ibi Mwenda yavuze ko yabitangarijwe n’umwe mu bayobozi ba hano mu Rwanda atashatse kuvuga izina, bityo akaba asanga byinshi mu byo Mbabazi ari kuvuga kuri ubu ari ukubeshya kuko yazize kudakurikiza amabwiriza yahawe.

Nyuma yaho Mbabazi yashatse kuva muri Uganda yifashishije passport yo muri icyo gihugu ariko ntibyamuhira kuko yongeye gufatirwa ku kibuga nayo arayakwa.

Byatangajwe ko Interpol yamuhase ibibazo ishaka kumenya inzira yaciyemo kugirango abone passport ya Uganda.

Uyu mwali w’imyaka 23 y’amavuko, ni umukobwa wa Patrick Karegeya wahoze akuriye inzego z’iperereza zo hanze mu Rwanda. Yahungiye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aho afatanije na bagenzi be bahoze muri FPR bashinze ihuriro Nyarwanda RNC. Mu minsi yashize yari yatangaje ko ategereje kureba niba igihugu cya Uganda kizakorera mu kwaha k’u Rwanda muri kiriya kibazo cy’umukobwa we.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda basigaye bafite imyitwarire nk’iy’ugatsiko k’amabandi aho basigaye bafata ibyemezo bidafite aho bihuriye n’amategeko bikoresheje ubugome bukomeye bugamije kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo badasize n’imiryango yabo.

Marc Matabaro
Rwiza News

Muri gereza ya Gitarama abafungwa 7 ngo nibo bamaze kwitaba Imana bazira ibiryo bishya leta ya KIGALI isigaye ibagaburira.

Muri gereza ya Gitarama abafungwa 7 ngo nibo bamaze kwitaba Imana bazira ibiryo bishya leta ya KIGALI isigaye ibagaburira. Gereza-ya-Muhanga-isanga-abana-3

Muri iyo Gereza kandi hari ababyeyi bafunganye n'abana babo

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize leta ya FPR yatangiye igikorwa cyo kugaburira abafungwa ibiryo yise ibyo “mu ruganda”. Muri gereza zatangiriweho harimo na Gereza ya Gitarama, ariko nkuko amakuru ahaturuka abyemeza ngo kuva batangira kurya ibyo biryo ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2012 kugeza uyu munsi tariki ya 17 ngo ibyo biryo bimaze guhitana abagera kuri barindwi abandi bakaba bari mu bitaro bari kuvurwa.

Uwaduhaye amakuru ariko utashatse ko tumuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yatubwiye ko abo bahitanwe n’ibyo biryo bafashwe bacibwamo bikomeye ku buryo banitumaga amaraso, ikindi ngo ni uko ibyo biryo biba bitanahiye cyane cyane ko ngo bigaragara ko n’uburyo biteguwemo buteye amakenga. Yagize ati « turatekereza ko ibi biryo bishobora kuba byaratekeshejwe “produits”cyangwa indi myanda idahuje n’imikorere n’imimerere y’umubiri w’umuntu akaba ariyo mpamvu birimo gutera ingaruka zikomeye harimo no kwambura abantu ubuzima”.

Twamubajije niba nta ngamba zafashwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Gitarama atubwira ko guhera ejo hashize ni mugoroba nyuma yaho abafungwa bamaze kubona ko bagiye gushirira ku icumu batangiye kwanga kurya ibyo biryo, maze ubuyobozi bwa gereza bwabona ko ibyo bintu biri bubyare ikibazo gikomeye nibiramuka bimenyekanye maze ngo bubatekera ibigori bisanzwe. Gusa ngo impungenge ni zose kubahafungiye ku buryo abashobora kubona uburyo batumaho imiryango yabo ngo ubu barimo gutabaza kubera impungenge zo kuburira ubuzima mu iriya gereza bazize ibiryo “by’ibikorano”.

Reka twibutse abantu ko n’ubundi mu minsi yashize havugwaga inzara ikomeye muri za gereza zo mu Rwanda aho ngo ibyo kurya byo gutekera abafungwa byavugwaga ko byabuze ku buryo muri gereza zimwe abahafungiye bari bahawe uruhushya rwo gutuma ku miryango yabo ngo bababazanire ibyo guteka, ibi bikaba byaravuzwe cyane muri gereza ya Mpanga.

Twizere ko ibyo biryo biri guhitana ubuzima bw’abantu biri buhagarikwe kandi ba nyiri izo nganda bagakurikiranwa ku bw’impamvu z’ingaruka z’izo ngirwa biryo. Twizere kandi ko ibyo biryo ababikoze batari bari mu igerageza kuko abafungwa ataribo bakwiriye kugeragezwaho ikintu runaka kandi gishobora no kubambura ubuzima.

Source:Rwanda in Liberation Process

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka!

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka! censure-4Inkuru dukesha urubuga Kigali Today, iravuga ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo i Kigali haberaga inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Internet, bamwe bagaragaje ko Internet ikoreshwa mu bujura butandukanye, abandi bavuga ko internet yateje abantu kuba ibirumbo mu kazi bakora.

Muhingabire, umunyamakuru wa Radio Kfm, aragira ati: “Mu gihe cy’amasomo, umunyeshuri aba ari kuri facebook, umwarimu akarinda asohoka nta jambo na rimwe yumvise. Ubushize muri RDB umugabo yanze kumpa serivisi, abitewe n’uko yari ari kuri facebook.”

Ntambara Issa wiga muri SFB avuga ko umuco n’imigenzo bimaze kuyobywa n’ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane irya Internet. Aho atanga urugero ku kuba urubyiruko rw’ubu rwarakujije ubusambanyi no kwitesha agaciro, babitewe no kureba amashusho y’urukozasoni.

Umuyobozi wa KIST, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, nawe yagaragaje ko mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) hari ubujura bw’imishinga y’abanyeshuri ayobora.

Iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC), zibwe miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari ya Amerika, bitewe n’abibisha ikoranabuhanga rya Internet.

Minisitiri Nsengimana yatangarije Kigali Today ko mu gihe cya vuba mu Rwanda hazaba hatangijwe ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet, kizaba kigenzurwa na RDB.

Yagize ati: “Amategeko ahana abakoresha internet nabi ari mu nzira zo gutorwa, ndetse n’ikigo kizashingwa mu gihe cya vuba.”

Izi mpamvu zitangwa n’abayobozi zirumvikana, ariko biragaragara ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma zitamenyeshejwe abaturage. Birazwi ko inzego z’iperereza mu Rwanda zisanzwe zifite imigenzereze ibangamiye abakoresha internet nko:

-Gusoma za Emails z’abantu

-Gufungira abari mu Rwanda imbuga zandika ibyo Leta idashaka

-Kwangiza imbuga za Internet zandika ibyo Leta idashaka

-N’ibindi

Ubwo hagiye gushingwa kiriya kigo byaba ari uburyo bwo gukumira ihererekanya ry’amakuru akenshi aba avuga ibibi Leta y’u Rwanda ikora ndetse no kubuza abanyarwanda kumenya amakuru ngo bakomeze bayoborwe buhumyi. Bigeretseho no kugenzura abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane abakoresha internet.

Ubwanditsi

Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo, Umugaba Mushya mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo, Umugaba Mushya mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka. mucyo-2-300x158Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Gako, asimbuye Lt Gen Caesar Kayizari.

Lt Colonel Franco Rutagengwa we yagizwe umuyobozi mushya w’Ibiro bya gisirikare bishinzwe Ubutasi. Colonel Fransis Mutiganda agirwa umuyobozi mukuru w’ubutasi hanze y’igihugu.

Muri izi mpinduka hari n’abandi basirikare bazamuwe mu ntera, barimo Lt Colonel Didas Ndahiro na Lt. Colonel Jil Rutaremara bahawe ipeti rya Colonel.

Source: Kigali today

418740_500408673319395_2137790493_n

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste