Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa
Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba.
Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa na Radio Okapi. Ubundi imodoka ya MONUSCO yari ibatwaye yarimo abagera kuri 29. Abavuye muri M23 bagera kuri 22 n’abagera kuri 7 bavuye muri FDLR.
Abo barwanyi ba M23 bari bishyize mu maboko ya MONUSCO mu karere ka Rutshuru bavuga ko ari abanyarwanda. Bagombaga gusubizwa iwabo mu Rwanda muri gahunda ya DDRRR (Désarmement, démobilisation, rapatriement, réinsertion et réintégration).
Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ngo abategetsi b’u Rwanda bavuze ko abo bantu bagomba guhabwa Leta ya Congo ngo kuko uwo mutwe wa M23 ngo ntuba mu Rwanda, ariko amakuru ava mu buyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru aravuga ko hari umubonano hagati y’abayobozi ba Congo n’u Rwanda ngo baganire kuri icyo kibazo.
Abo barwanyi ba M23 u Rwanda rwanze kwakira bamaze hafi iminota 45 mu karere katagira nyirako (Zone neutre) hagati y’umupaka w’u Rwanda na Congo mbere yo gusubizwa muri Congo. Iby’abo barwanyi bizamenyekana nyuma y’imibonano hagati y’ibihugu byombi.
Icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega urwana gufasha M23 ndetse na Roger Meece, intumwa idasanzwe ya ONU irabyemeza kavuga ko u Rwanda ruha ibikoresho n’intwaro.
U Rwanda rwo na M23 bakomeje guhakana ibyo birego. Ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko tubikesha urubuga igihe.com ngo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko impamvu nyamukuru yo kwanga ko abarwanyi ba M23 bahita binjira mu Rwanda, ari uko MONUSCO itanyuze mu nzira zabugenewe ntinamenyeshe u Rwanda hakiri kare, kandi ngo hari n’abataramenyekana neza imyirondoro.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rigenewe abanyamakuru rivuga ko muri bo harimo 11 bari mu igenzurwa binyuze mu bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Congo, ariko hakabamo n’abandi 18 batazwi neza aho baturuka. Abo muri FDLR uko ari 7 bamaze kwemerwa nk’abashyize intwaro hasi, cyangwa abasezeye igisirikare bakaba bagomba gutahuka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati : “Igitekerezo cya MONUSCO cyo gucyura izi ngabo tutabimenyeshejwe ntibyubahirije amategeko, kandi ni ukwica amabwiriza ngenderwaho. Naho 29 bavugwaho kumanika amaboko ubu bari gukorerwa igenzura hagati y’ubuyobozi bwa Congo n’u Rwanda. Abandi 18 basigaye nta na kimwe tubaziho ndetse n’ubwenegihugu bwabo ntiturabumenya, ku bw’ibyo twasabye Congo ko yadufasha gukurikirana tukamenya inkomoko y’abo bose, kandi twizeye ko ibyo bizakorwa mu mucyo”.
Iyo umuntu asomye ibivugwa na Radio Okapi ya MONUSCO yari icyuye abo banyarwanda bavuga abantu 29 harimo 22 bahoze muri M23 na barindwi bahoze muri FDLR. Ariko amakuru atangwa n’igihe.com avuga 29 bahoze muri M23 na 7 bahoze muri FDLR. Ikindi kitumvikana n’aba bemewe ko umwirondoro wabo ugiye kwigwaho ngo bagera kuri 11 ngo hagasigara 18 (ese abo bagiye kwigwaho ni 7 bo muri FDLR kongeraho 4 bo muri M23?) Ndetse hari ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko abo u Rwanda rwanze kwakira ari 24.
Mu kiganiro Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC, Lt Gen Kayumba yavuze ko bibabaje kuba abo banyarwanda bangiwe gutaha mu gihugu cyabo. Akanibaza niba ari Ivan umuhungu wa Kagame wafatiwe ku rugamba agasubizwa u Rwanda bakwanga kumwakira. Ushobora kubyumva hano:
Marc Matabaro
Rwiza News