Bill Clinton aje gutaha ibitaro cyangwa azanywe n’ikibazo cya Congo?
Amakuru dukesha urubuga igihe.com aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012.
Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibitaro bya Butaro, byubatswe ku nkunga ya Clinton Foundation, ifatanije na Leta y’u Rwanda, ndetse n’ Umuryango wa Partners in Health.
Ibi bitaro nibyo bigiye kuba ibya mbere mu Rwanda bizaba bishinzwe kurwanya kanseri, kandi ni byo bizaba ari ibya mbere nk’ibi bizaba byubatswe mu cyaro,ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ibitaro bya Butaro ni kimwe mu bikorwa Minisiteri y’Ubuzima yihaye mu myaka 5 yo kurwanya kanseri. Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2010 ryagaragaje ko nibura abantu 2,476 barwaye Kanseri mu Rwanda, muri bo abana ni 312 bari munsi y’imyaka 18.
Umuryango Partners in Health washinzwe n’Umunyamerika w’umugiraneza kandi akaba n’umuganga ariwe Paul Farmer. Yagize ati : “Mu myaka mike ishize, byari ikibazo gikomeye kwita ku barwayi babana n’agakoko gatera SIDA muri Afurika. Abantu bavuga ko byari bihenze kandi bigoye, ariko kugeza ubu hafi miliyoni 7 bafata imiti igabanya ubukana mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”. Paul Farmer yongera ho ati : “Abarwayi ba Kanseri nabo tugiye kubitaho”.
Nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS)ribitangaza, nibura abantu bangana na miliyoni 16 bazarwara cancer mu mwaka wa 2020 ku Isi yose. Muri abo 70% bazaturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda.
Muri ibi bitaro rero hazabamo gufasha umuntu wese wahura n’ikibazo cya kanseri, agafashwa mu kuvurwa, kubagwa, kwitabwaho n’ibindi.
Muri ibi bitaro hazajya hanatangirwa amahugurwa mpuzamahanga ku burwayi bwa Kanseri. Nyuma yo gusoma iyi nkuru y’urubuga igihe.com, umuntu yibaza niba uru rugendo rwa Bill Clinton rumaze iminsi rwarateguwe cyangwa ruteguwe muri iyi minsi ibyo gutaha ibitaro bikaba urwitwazo akaba mu by’ukuri azanywe n’ikibazo cya Congo?
Tubibutse ko Bill Clinton ari mu bafashije cyane FPR mu gufata ubutegetsi muri 1994, ndetse no kwamamaza Genocide, gufunga amaso ku byaha bya FPR, gukoresha ingufu zose ngo ibyaha bya FPR bitamenyekana cyangwa ngo bihanwe.
Mu 1996 yafatanije na Kagame na Museveni mu gutera Congo no gutsemba impunzi z’abanyarwanda, atanga intwaro, atanga amakuru y’ibyogajuru n’indege byerekana aho impunzi zihishe ngo zicwe, gufunga amaso ku iyicwa ry’impunzi no kwanga kuzitabariza, gukoresha ingufu ngo hatagira amakuru amenyekana ku bwicanyi n’ubusahuzi byakorwaga na FPR muri Congo n’ibindi.
Bivugwa ko Bill Clinton na Tony Blair wahoze ari Ministre w’intebe mu Bwongereza ari abajyanama n’inshuti za Perezida Kagame, kuba Bill Clinton aje mu Rwanda muri iki gihe intambara isa nk’itutumba mu karere byaba ari uburyo bwo kureba ubuntu we na Kagame bagerageza gukemura ikibazo cya Congo batahasize ibaba kuko hari ibimenyetso byinshi batitonze byazabakoraho.
Bill Clinton na Tony Blair bahoze ari abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku buryo bakingirwa ikibaba ariko muri bose nta n’umwe ukeneye ko izina rye cyangwa ibihugu byabo bitungwa agatoki mu byaha ndenga kamere byabereye mu karere k’ibiyaga bigari.
Ubwanditsi
Perezida Kagame yigize nka Hitler w’Afrika: Lt Gen Nyamwasa
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, Icyo kiganiro kibanze ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Natwe kuri Rwiza News, twaboneyeho guhamagara tumubaza ibibazo kuri iyo ntambara yo muri Congo.
Icyo kiganiro mushobora kugikurikira mu bice 5:
Marc Matabaro
Rwiza News
“I am stranded here; I know it is because of politics,”: Portia Karegeya
The daughter of Col. Patrick Karegeya, the exiled former Rwandan spymaster, is stranded in Kampala after Kigali stripped her of citizenship and Uganda hurriedly withdrew an alternative passport a week after issuing it.
Portia Mbabazi Karegeya, 23, told this newspaper in an interview last week that Ugandan Immigration officials at Entebbe airport confiscated her Rwandan passport when she flew in from Kigali on June 5.
She was informed Rwanda had cancelled her passport, rendering it invalid for travel.
Ms Mbabazi says she has been caught up in the politics surrounding her father, who now lives in exile in South Africa, but who is wanted in Kigali over alleged criminal offences.
“I am stranded here; I know it is because of politics,” she said. “All I want is to be allowed to go and study.”
Maj. Gen. Frank Mugambagye, the Rwandan High Commissioner to Kampala, last evening declined to discuss the issue and referred this newspaper back to immigration officials.
“I have nothing to know about her and I cannot track all Rwandans coming here,” he said by telephone.
Details of the matter remain scanty. Ms Mbabazi said several people, including prominent journalist Andrew Mwenda, have tried to persuade her to agree to fly out back to South Africa on temporary travel documents.
Mr Mwenda denied the claim in a telephone interview with this newspaper last evening.
“She is lying,” he said, and blamed her for applying for a refugee status while in South Africa yet she held Rwandan citizenship.
Mr Mwenda said a “key person” in the Rwandan government, whom he did not name, told him that Kigali had cautioned Ms Mbabazi, among other exiled Rwandans, not to seek refugee status since they would automatically lose their citizenship.
“You cannot eat your cake and have it,” he said.
Uganda’s Immigration spokesperson Eunice Kisembo said she is not aware of Ms Mbabazi’s tribulations. “What I know is that it is not abnormal to withdraw a travel document either on Interpol notice or for purposes of investigations into how it was acquired,” she said.
Available information indicates that after the cancellation of her Rwanda passport, Ugandan authorities issued Ms Mbabazi a passport on June 20, but seized it again at Entebbe airport on July 2, as she attempted to fly out using it by South African airways to Johannesburg.
“I was sure [the decision to confiscate the travel document] was a mistake because I had used the same names and hadn’t lied,” Ms Mbabazi said. She missed the flight that fateful day and after a reported 11-hour ordeal at the airport, Immigration officials allegedly told her Rwanda had reinstated her passport, and she needed to surrender the Ugandan one since possessing both would be “irregular”.
Interpol officials in Kampala reportedly questioned her to establish the circumstances under which she obtained a Ugandan passport. Asked why Ugandan did not promptly deport Ms Mbabazi on arrival at Entebbe airport since she had no valid travel document, Ms Kisembo said: “If she has roots here, we cannot declare her as inadmissible”.
Ms Mbabazi’s paternal grandmother, whom she had come to visit, still lives in Mbarara, which the Karegeyas consider their second home. With Uganda and Rwanda mending fences, officials in both countries have been keen to distance themselves from dissident officials from either country. In this case it has left Ms Mbabazi, who qualifies to be a citizen in both countries, belonging to none.
Unable to leave Uganda, she is likely to lose her place to study a master degree in law at McGill University in Quebec, Canada, from September.
Source: Monitor
M23 rebels threaten to treat MONUSCO as hostile forces
M23 rebels in eastern Congo are threatening to view United Nations peacekeepers as hostile forces unless the world body explains its role and refrains from further attacks.
The veiled threat came only days after U.N. helicopter gunships on Thursday bombarded several of the M23 rebels’ positions near Rutshuru in North Kivu province.
In a letter to the U.N. Security Council, obtained by The Associated Press on Sunday, the rebels allege that civilians were killed in the air raids, without providing a death toll.
They say if the Security Council fails to explain the peacekeepers’ ”real mandate,” they will assume that it has changed to make the U.N. an active partisan force, which would mean “to tell our forces to set up defenses against the U.N. troops, their infrastructure and staffers.”
A detailed response is necessary to avoid that the M23 rebels will respond to armed attacks in the same way, “regardless of who is the author” of such an attack, said the letter dated Friday.
Congo has the world’s largest peacekeeping force of some 20,000 troops and police. A spokesman for the U.N. mission said he could not comment on the matter because he had not seen the letter.
The rebels want to strike an agreement with the Congolese government, but Kinshasa has said it will negotiate only with Rwanda, which is accused of supporting the rebels. Rwanda denies the charges.
The U.N. has so far failed to help the Congolese army’s attempts to bring peace to mineral-rich eastern Congo to succeed. More than a dozen local militias and foreign rebel groups terrorize the population there.
Congo’s 150,000-strong army is demoralized, ill-equipped, badly paid and has proven no match for a few hundred motivated and well-armed rebels.
Since the movement began in April, more than 200,000 people have been forced from their homes, with 20,000 fleeing across borders to Rwanda and Uganda.
AP.
M23 attaque la localité de Rugari, un mort
Les habitants de Rugari et ses environs rapportent que, samedi 14 juillet soir, des tirs nourris ont été entendus pendant plus de deux heures, dans cette localité située à près de 30 km au nord de Goma sur l’axe Goma-Rutshuru au Nord-Kivu. Ils pointent du doigt les combattants du M23, qu’ils accusent d’avoir tué une personne et assiégé plusieurs maisons, avant d’emporter de l’argent.
Vers 18 heures locales, les rebelles du Mouvement du 23 mars ont quitté leurs positions de Karambi, Bushenge et Nkiko à la lisière du parc national des Virunga pour descendre sur le grand axe (Goma – Butombo), selon le témoignage des habitants de Rugari. Ils ont tiré des balles en l’air tout au long de leur parcours, ce qui a poussé les habitants à se terrer chez eux. Ils ont par la suite pillé plusieurs maisons à Rugari.
Ces combattants ont exigé de l’argent aux transporteurs qui exploitaient l’axe Goma – Rutshuru et «qui se sont retrouvés dans ce secteur au mauvais moment », ont indiqué des témoins.
Un cordonnier répondant au nom de Philippe Bisaho, qui manifestait son indignation après qu’on a égorgé sa chèvre, a été tué par balle, ont ajouté les mêmes sources.
Certains notables de Rugari, joints ce dimanche 15 juillet matin par Radio Okapi, ont condamné ces actes. Ils ont demandé au gouvernement de prendre les mesures nécessaires pour assurer la sécurité de la population.
Le porte-parole des FARDC au Nord-Kivu, le Colonel Olivier Amuli, a indiqué pour sa part que ces combattants, affaiblis par les bombardements effectués conjointement par les Forces armées de la République démocratique du Congo (FARDC) et la Monusco «se limitent actuellement aux actes de déstabilisation de la population».
Les FARDC et les Casques bleus Nations unies ont en effet bombardé, jeudi dernier, des bases des rebelles du M23. Selon l’Agence France presse (AFP), trois hélicoptères de la Mission de l’Onu en RDC et deux autres des soldats congolais ont été aperçus au-dessus de la zone de Nkokwe et Bukima, entre 5 et 10 km à l’Est de la route qui va de Rutshuru à Goma.
Un colonel des mutins a affirmé que les FARDC étaient en train de bombarder leurs positions, mais que les militaires congolais ne savaient pas où les rebelles se trouvaient, selon la même source.
Source: Radio Okapi
Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila, bemeye, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012 mu nama y’Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba, ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’ibihugu byombi. Igitekerezo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo cyatanzwe mu nama y’abaministres mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012 i Addis-Abeba, kugira ngo uzakumire imitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka FDLR na M23.
Inyandiko yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Congo isaba ibihugu bigize CIRGL gukorana na Umuryango w’Afrika yunze ubumwe na ONU kugira ngo hahite hashyirwaho ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zo gusenya M23 n’indi mitwe ihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Perezida Kagame avugana n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP yagize ati:”Twemeye ko abandi badufasha muri iki gikorwa, kubishyira mu bikorwa bizigwaho nyuma”.
Igihe inama y’abaministres b’ibihugu bigize CIRGL yateranaga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango, umunyekongo Ntumba Luamba, yemeje ko abaministres b’ingabo b’ibihugu bigize uwo muryango bazaterana vuba kugira ngo bafate ibyemezo bijyanye n’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo. Ikinyamakuru Nouvel Observateur, kivuga ko hari inama yindi ya CIRGL izateranira i Kampala hagati ya tariki 6 na 7 Kanama 2012 ikaba iziga imikoranire y’izo ngabo n’ingabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo.
Mu itangizwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Jean Ping, yavuze ko umuryango ayoboye uzatera inkunga mu ishingwa ry’uwo mutwe wahuza ingabo z’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo guhagarika burundu ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, mu kiganiro nagiranye na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, namubajije icyo atekereza kuri uwo mutwe w’ingabo ugiye gushyirwaho yansubije muri aya magambo:
Marc Matabaro
Rwiza News
Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse
Nk’uko tubikesha urubuga Inyenyeri, i Kampala mu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, Lt Joel Mutabazi alias Tobulende, wigeze kurinda Perezida Kagame yaratewe harashwe n’amasasu menshi hagamijwe kumuhitana.
Abasore babili, Lt Mutabazi yabonaga basa n’abanyarwanda, barakomanze bahita bamwinjirana basuhuza. Umugore wa Lt Mutabazi wari utwite yarebaga televiziyo naho Lt Mutabazi yumvaga BBC mu kindi cyumba. Lt Mutabazi yumvise urugi rukinguka yinjiye muri salon aho yahise akubitana n’abo basore babiri bafite imbunda bahita bamurasaho ako kanya. Lt Mutabazi yahise yikubita hasi atabaza, abaturanyi baratabaye maze abo basore bahita biruka. Lt Mutabazi yagize Imana ntacyo yabaye nta n’ubwo yigeze akomereka.
Polisi ya Uganda yahise itabara kuva icyo gihe Lt Mutabazi arinzwe n’abapolisi. Igihe ikinyamakuru Inyenyeri dukesha iyi nkuru cyavuganaga na Lt Mutabazi, ngo byumvikanaga ko ahangayitse cyane. Yagize icyo avuga muri aya magambo ”Kagame n’abakuru b’inzego ze z’iperereza ndabahangayikishije, bumva ko imyaka irenze 20 namaze nkorera Kagame, ntagombye kuba naravuye mu gihugu, bumva ko umunsi umwe nzamena amabanga nkavuga ibyo nabonye byose igihe nakoreraga Perezida Kagame. Ntabwo ndi umunyapolitiki. Ndi umuntu usanzwe ugerageza gusa gushaka kirengera n’amahoro njye n’umuryango wanjye nk’undi muntu wese. Za maneko z’u Rwanda zikora uko zishaka muri Kampala, nta kundi twabigenza ni ukubitura Imana naho ubundi hano nta mutekano uhari ku bantu benshi”.
Ubu Lt Mutabazi yari ategereje ko abahagarariye HCR muri Uganda bafata icyemezo ku buzima bwe buri i mbere. Nk’umuntu wabaye hafi ya Kagame azi neza guhigwa na maneko za Kagame icyo bishatse kuvuga. Ngo iyo zirashe ku muntu bwa mbere zishirwa ari uko zimwivuganye kuko ziba zifite ubwoba bwo gusubira kwa shebuja zivuga ko zananiwe akazi zahawe.
Twabibutsa ko umunyamakuru Charles Ingabire w’ikinyamakuru inyenyeri nawe yarasiwe mu mujyi wa Kampala umwaka ushize kubeza n’ubu iperereza ntawe riragaragaza wagize uruhare mu rupfu rwe. Uretse ko hari benshi badashidikanya batunga agatoki maneko za Perezida Kagame.
Marc Matabaro
Rwiza News
Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo

Maneko Rubagenga Aimable alias Habiyambere Emmanuel
Aimable Rubagenga alias Emmanuel Habiyambere yafatiwe mu mugi witwa Örebro ku wa 14 gicurasi uyu mwaka. Kuva icyo gihe yari agifunzwe by’agateganyo kubera icyaha yakekwagaho cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cya Suwede.
Umushinjacyaha yamuregaga ko kuva muri kamena 2010 kugeza muri gicurasi 2011 ari bwo icyaha cyo kuneka, yagikoze.
Rubagenga ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, ubwo yasabaga ubuhungiro mu gihugu cya Suwede, yiyitaga umurundi, nyamara abamuzi neza bemeza ko ari umunyarwanda uturuka ahitwa i Nyanza ho mu gihugu cy’u Rwanda.
Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, n’ubwo Aimable Rubagenga yarekuwe by’agateganyo, aracyakurikiranyweho icyaha yakekwagaho, cyane cyane ko yanabujijwe kugira aho ataraburikira mu gihe kingana n’ukwezi. Muri icyo gihe azajya yitaba kuri polisi ya Örebro rimwe mu cyumweru. Uwitwa Tomas Lindstrand yavuze ko «niba amaperereza atarangiye mu kwezi kumwe, urukiko ruzafata icyemezo cyo kureba niba ukubuzwa gutembera k’uregwa kugomba kongererwa igihe».
Emmnanuel Rubagenga wigeze gushinga ikinyamakuru cyitwa «Buracyeye i Nyanza», yakomeje guhakana ibyaha ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Suwede bwamushinjaga.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Source: Umuvugizi
Urukiko rwa Arusha rwemeje ko Ngirabatware atari mu Rwanda igihe cya Jenoside
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeye ibimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro Ngirabatware yagiranye n’amaradiyo atandukanye igihe yari hanze y’u Rwanda mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
Ibiro ntaramakuru bya Hirondelle dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ibyo bimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) muri Senegali tariki 04/05/1994 na Radiyo Rwanda tariki 11 na 16/04/1994 ndetse n’inyandiko ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin.
Urugereko rwakurikiranye uru rubanza rutangaza ko ibimenyetso bigaragazwa mu buhamya byemewe. Rwabivuze muri aya magambo : “Urugereko rusanze inyandiko zifite agaciro ko kwemerwa. Bityo rwemeye ubuhamya butangwa n’umutangabuhamya urengera uregwa.”
Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe Ngirabatware yari mu Rwanda, aho yagiye muri Perefegitura ya Gisenyi aha Interahamwe imbunda n’ibindi bikoresho binyuranye byo gutsemba Abatutsi. Ngirabatware ngo yanakoresheje inama zitandukanye zihamagarira abaturage kwica Abatutsi.
Ngirabatware Augustin yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007, yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.
Nyamara ubwo yireguraga imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, Ngirabatware yagize ati : “Sinigeze ndenga Kigali hagati ya tariki 6 na tariki 8 Mata 1994 bitewe n’umutekano wari warabaye muke muri uwo mujyi. Ibi byose ni ibinyoma by’indengakamere.”
Ngirabatware yavuze ko iyo aba yarageze ku Gisenyi nk’uko abishinjwa, kujyayo kwe byari kuba byaramenywe n’ingabo za MINUAR, ndetse ngo na ORINFOR kimwe na Radio Rwanda yari kuba yarabitangaje.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Urukiko rwiteguraga kwakira ubuhamya bwa nyuma ku mpande zombi tariki ya 23 na 24 Nyakanga 2012.
Sorce: igihe.com