Archive pour 17 juillet, 2012

M23 irashyira ku ngufu abantu mu gisirikare cyayo

M23 irashyira ku ngufu abantu mu gisirikare cyayo resize_image1Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko abakuru b’imiryango benshi bo mu mirenge yo mu duce twa Jomba na Busanza muri Kivu y’amajyaruguru, bemeza ko inyeshyamba za M23 zirimo gushyira ku ngufu abasore mu gisirikare cyayo. Amakuru aturuka i Rutshuru kuri Centre aravuga ko hamaze kugera abasore benshi bahunga inyeshyamba za M23 zigenda zifata abasore bose mu duce zigenzura.

Inyeshyamba za M23 zagose umurenge wa Kabaya, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, nyuma yegeranya abasore bose bashobora kurwana. Amakuru aturuka mu baturage bahatuye aravuga ko abasore bagera kuri 50 bashyizwe mu gisirikare cya M23 ku ngufu.

Amakuru ava ku bantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Territoire ya Rutshuru, aravuga ko ibyo bikorwa bya M23 byo gushyira abasore ku ngufu mu gisirikare byakozwe no mu yindi mirenge. Abo basore ngo bajyanwa mu duce turi kure y’aho bakomoka.
Mu rwego rwo guhunga ibyo bikorwa, abasore benshi bahungiye mu duce twa Rutshuru Centre na Kiwanja turi mu maboko y’ingabo za Congo.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, colonel Olivier Hamuli, aramagana ibyo bikorwa bya M23. Akavuga ko ikibabaje kurushaho ari uko n’abana bato bashyirwa mu gisirikare. Akomeza avuga ko mu baantu bashizwe ku ngufu mu gisirikare, nyuma bagashobora gutoroka harimo umwana ufite imyaka 12.

Aya makuru ateye inkeke cyane mu gihe bizwi ko M23 ikorana na Leta ya FPR. Ntawe utazi abasore bagiye bafatwa n’ingabo za FPR mu duce yabaga imaze kwigarurira mu bihe bitandukanye. Byaba ku bushake cyangwa babihatiwe bajyanwaga n’abasirikare ba FPR bagiye baburirwa irengero kugeza ubu. Ku buryo hari imiryango myinshi yategereje abantu bitwaga ko bagiye mu gisirikare cya FPR amaso agahera mu kirere. Hari amakuru menshi yemeza ko ababuriwe irengero bose bataguye ku rugamba, ahubwo bwari uburyo bwo kureshya abo bashaka kwica mu mayeri cyane cyane abasore n’abagabo bo mu bwoko bw’abahutu.

Twizere ko M23 atari yo mayeri irimo gukoresha mu kwikiza abasore n’abagabo baturuka mu bwoko bw’abahutu n’andi moko atuye muri Rutshuru.

Ubwanditsi

Atwara amara ye mu ishashi!

Atwara amara ye mu ishashi! 314068_3949751055722_1855929896_n-1Uyu musore yahoze ari ingabo y’uRwanda yitwa Ndagijimana Abdul w’imyaka 26, abarizwa i Nyabugogo ku muhanda werekeza kuri Gare ariko akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Gitega Akagali ka Kabahizi Umugugudu w’Ubumwe, avuga ko nyuma yo kubura ubufasha bwo kwivuza ategereje urupfu ndetse ubu amaraye ayatwaye mu isashi. Hari icyo twakora ngo tumurengere.

Birashoboka ko hagira igikorwa, uyu munyarwanda akongera kubona ubuzima bwiza, tumuvuje njye nawe,cyangwa se tugasaba ubuyobozi bwaho atuye, Inama nkuru y’abaganga, urwego ruhagaririye abatishoboye, cyangwa se abamugaye, ariko Abdul ntabure ubuzima duhari.

Ukuriye komisiyo yo gusubiza abavuye ku rugerero mu buzima busanzwe Bwana Sayinzoga yatangarije Igihe.com dukesha iyi nkuru ko batamuzi ko ahubwo ari umurwayi wo mu mutwe. Ese abarwayi bo mu mutwe ntabwo bo bavurwa? Biteye agahinda kubona abantu basigaye batwara amara mu mashashi mu gihe inteko ishinga amategeko imaze iminsi mike yemeje itegeko ryongerera abategetsi b’uRwanda imishara ihanitse. Birababaje!!

Nelson Gatsimbazi

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste