Résultats de la recherche

Léon Mugesera yaba yarabuze amafaranga yo kwishyura umwunganira mu rukiko!

Mu rubanza rwa Leon Mugesera kuwa mbere, nibwo byamenyekanye ko Maitre Donat Mutunzi agomba kuba afitanye ikibazo n’umukiliya we yahoze yunganira mu mategeko Leon Mugesera. Ni nyuma y’uko Leon Mugesera abajije urukiko, kuri uyu wa mbere ubwo yaburanaga, niba uwahoze amwunganira ariwe Me Mutunzi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye ye y’impapuro 240. Kuri uyu wa […]

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

-Mwari muzi ko umuririmbyi w’icyamamare witwa TREY SONGZ akubutse mu RWANDA atari ukuririmba ahubwo yari aje muri anniversaire (birthday) y’umukobwa wa KAGAME, witwa ANGE. Ababikurikiranira hafi ngo uwo mucuranzi yaba aca akayabo kangana na 70.000 us dollars, kugira ngo aze iwawe avuye iwabo USA. -Nyuma y’aho Umusore Mutabazi Sadiki yitwikiye kubera ko Inkeragutabara na Local […]

Mugesera arasaba ukundi kwezi ngo yuzuze ikipe izamwunganira

Kuri uyu wa mbere Dr. Leon Mugesera yongeye kugezwa imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo amenyeshwe ibyo aregwa. Ibi ntabwo ariko byaje kugenda kuko Mugesera yasabye ko yakongererwa igihe kingana n’ukwezi ngo yuzuze ikipe y’abantu icyenda izamwunganira. Mugesera wahawe umwanya ngo avuge niba yiteguye kuburana yahise asaba urukiko ko rwamwongerera igihe kingana n’ ukwezi kubera […]

Ministre Karugarama yinyuraguyemo!

Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama yagiranye n’ikinyamakuru “The Chronicles”, yasobanuye ku bibazo byinshi bijyanye n’ubutabera bw’uRwanda ndetse n’ibijyanye n’uko buvugwa mu mahanga. Mu byibanzweho cyane muri iki kiganiro harimo kuba u Rwanda rutarahwemye kuvugwa na benshi, ku bijyanye n’uburyo ubutabera bwarwo bwaba butigenga, yagarutse kandi ku mpapuro mpuzamahanga zita muri yombi […]

NI IKI KIHISHE INYUMA Y’IYOHEREZWA RYA LEON MUGESERA MU RWANDA?

Mu minsi ishize abantu benshi bumvise ikibazo kijyanye na Léon Mugesera. Uwo mugabo yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu. Léon Mugesera yari yarageze mu gihugu cya Canada muri 1993, aciye mu gihugu cya Espagne. Guhera muri 1996 yatangiye kuburana ku kibazo kijyanye no kuguma mu gihugu cya Canada dore […]

KOHEREZA LEON MUGESERA MU RWANDA BISHOBORA KUGIRA INGARUKA NZIZA N’IMBI KURI LETA Y’U RWANDA

Nyuma yo kohereza umunyarwanda Léon Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n’abanyapolitiki by’umwihariko. Kuba Léon Mugesera akurikiranyweho amagambo yavuze mu 1992, muri mitingi y’ishyaka rya MRNDD ryari […]

ONU yatabaye Léon Mugesera ntacyoherejwe mu Rwanda.

  Léon Mugesera   Amakuru dukesha Radio Canada aravuga  ko Léon Mugesera  atazirukanwa mu gihugu cya Canada kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2012. Umucamanza wo mu rukiko rukuru rwa Québec yahaye icyemezo cyo kuba ari muri Canada  « ordonnance de sauvegarde » uwo munyapolitiki w’umunyarwanda mu gihe inkiko za Canada zikiga ku bubasha Akanama k’umuryango w’abibumbye […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste