Résultats de la recherche

Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo, Umugaba Mushya mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012 Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank […]

M23 irashyira ku ngufu abantu mu gisirikare cyayo

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko abakuru b’imiryango benshi bo mu mirenge yo mu duce twa Jomba na Busanza muri Kivu y’amajyaruguru, bemeza ko inyeshyamba za M23 zirimo gushyira ku ngufu abasore mu gisirikare cyayo. Amakuru aturuka i Rutshuru kuri Centre aravuga ko hamaze kugera abasore benshi bahunga inyeshyamba za M23 zigenda zifata abasore […]

Maneko wa Kagame wari ufungiwe mu gihugu cya Suwede yarekuwe by’agateganyo

Aimable Rubagenga alias Emmanuel Habiyambere yafatiwe mu mugi witwa Örebro ku wa 14 gicurasi uyu mwaka. Kuva icyo gihe yari agifunzwe by’agateganyo kubera icyaha yakekwagaho cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cya Suwede. Umushinjacyaha yamuregaga ko kuva muri kamena 2010 kugeza muri gicurasi 2011 ari bwo icyaha cyo kuneka, yagikoze. Rubagenga ubu ufite imyaka […]

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba. Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR  bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa […]

Ishyaka «Green Party» rirasaba ko hakorwa amaperereza ku baciye umutwe wa Kagwa André Rwisereka

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, mu rurimi rw’icyongereza, rirasaba ko hakorwa amaperereza ku bishe uwahoze ari Visi-Perezida w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka. André Kagwa Rwisereka yazimiye ku italiki nk’iy’uyu munsi ku wa 13 nyakanga 2010, aza kuboneka bukeye bwaho ahitwa i Huye, yishwe urw’agashinyaguro, kuko yari yaciwe umutwe. Nyuma y’imyaka ibiri […]

UGANDA YASUBIJE CONGO ABASIRIKARE BAYO BARI BAHUNGIYE KU BUTAKA BWA UGANDA

Amakuru atangazwa na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, aravuga ko igihugu cya Uganda cyasubije Congo abasirikare bayo n’abapolisi basaga 500 bari bahungiye ku butaka bwa Uganda mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga umupaka wa Bunagana ku itariki ya 5 Nyakanga 2012. Ayo makuru akomeza avuga ko igihugu cya Uganda […]

Kajugujugu za MONUSCO na FARDC zirimo kurasa ibirindiro bya M23

Kajugujugu 2 z’ingabo za Congo na 3 za MONUSCO kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012 zarashe ibirindiro by’inyeshyamba za M23 mu duce twa Nkokwe na Bukima hakaba humvikanye urusaku rw’ibisasu biturika. Ayo makuru kandi ONU na FARDC bayemeje igihe bavuganaga n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP. Ku ruhande rw’inyeshyamba za M23, umu colonel […]

Félicien Kabuga yaba ahigwa ngo atazabaza umutungo we FPR yarigishije?

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuvugizi ngo mu iperereza cyakoze, rigaragaza ko n’ubwo perezida Kagame yatangiye kera guhiga uwo munyemari Félicien Kabuga, ariko ngo ni nako yakoraga imishyikirano n’umuryango we kugirango barebere hamwe uburyo basangira umutungo we. Ngo iperereza ryerekana ko hari inama yigeze kuba hagati ya Dr Donald Kaberuka wari Minisitiri w’imari hamwe na Anaclet Kalibata […]

Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 !

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko madame Jeannette Kagame arimo yitegura kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri 2017, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zigiriye inama perezida Kagame kudahindura Itegekonshinga ry’u Rwanda, kugirango azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ahubwo zimugira inama yo kwimika umugore we kuri uwo mwanya. Uwahabwaga amahirwe n’izo […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa […]

12345...7

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste