Résultats de la recherche

”Kagame arashaka ko Gen Ntaganda yicwa kugirango atazamushinja”: Dr Rudasingwa

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyo kiganiro yagitanze ageze muri Amerika nyuma y’urugendo yari amazemo ukwezi n’igice mu bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, Danmark, Sweden, Luxembourg.. Yabwiye umunyamakuru wa Radio Itahuka muri make uko urugendo rwagenze ndetse baganira no ku bindi bibazo […]

NYUMA YO GUTERWA UBWOBA KW’UMUTANGABUHAMYA WABO, INGABIRE N’ABAMWUNGANIRA BAHAGARITSE KUBURANA

  Uyu munsi taliki 16 Mata 2012 mu rubanza Ingabire aburanamo na Kagame hari hateganyijwe ko uwiswe umutangamakuru wari watumijwe n’uruhande rw’abunganira Ingabire ngo atange ubuhamya mu rukiko kubyo yaba azi kuri FDLR n’imibanire yayo na FDU Inkingi dore ko ngo yigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri gereza ya Kimironko. Akaba yagejejwe […]

« Twahisemo ibirango bisa n’iby’abakurambere bacu kugira ngo amateka yacu adasibanganywa » : Albert RUKERANTARE, Umukuru wa MRP.

Nyuma y’ishingwa ry’ishyaka MRP, Urubuga Rwiza News rwashatse abayobozi b’iryo shyaka ngo batumare amatsiko ku bijyanye n’iryo shyaka rishya. Marc Matabaro yashoboye kugirana ikiganiro na Bwana Albert Rukerantare, umuyobozi w’ishyaka MRP. Mushobora gutangira mwibwira abasomyi bacu, n’inshingano mufite mu ishyaka ryanyu? Nitwa Albert RUKERANTARE ndi umuyobozi mukuru w’ishyaka, nkaba ntuye mu gihugu cy’u Bubiligi aho […]

None twaba twibeshya k’uwo duhanganye ?

Maze iminsi nkurikirana intambara z’amagambo  akarishye acicikana kuli Internet nkibaza niba tutarimo gusubira mu bihe twanyuzemo mu myaka ya 90. Ujanishije ibivugwa kuli FDU n’ibivugwa muli iyi minsi ku butegetsi bwa Kagame bwuduhejeje imahanga, wasanga  FDU ariyo yibasiwe cyane kurusha Kagame. Nkaba ari aha mvuga nti birabe ibyuya, kuko  ntaho twaba tujya. Birumvikana ko ibivugwa […]

Pascal Kanyandekwe nawe yafatanywe urufunguzo rw’aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari atuye!

Johannesburg – Umwe mubacuze umugambi wo kwivugana Lt General Kayumba Nyamwasa niwe wihariye urubuga mu rukiko ubwo urubanza rwasubukurwakaga  kuri uyu wa Kabili taliki ya 20/03/2012. Richard Khanye , umwe mu bapolisi bafashe Pascal Kanyandekwe, yatanze ubuhamya busesuye yerekana uko Pascal Kanyandekwe ubwe yamufashije kumuta muri yombi ku italiki ya 02/07/2010 amuha ibimenyetso byose arimo […]

IYO PEREZIDA HABYALIMANA ABA AKIRIHO ABA YUJUJE IMYAKA 75

Inkomoko ya Perezida Juvénal Habyalimana Juvénal Habyarimana ni mwene Jean-Baptiste Ntibazilikana na Suzanne Nyirazuba. Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1937 mu Gasiza mu Bushiru (Gisenyi). Igisekuru cye ni iki: Habyarimana mwene Ntibazilikana, wa Rugwiro, rwa Ruhara, rwa Ndabateze, wa Mahinda, ya Mpaka, wa Buronko, bwa Nyamwendaruba, wa Nkwama, wa Samari, wa Cyungura, cya Mateke. Ni […]

Ministre Karugarama yinyuraguyemo!

Mu kiganiro kirambuye Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama yagiranye n’ikinyamakuru “The Chronicles”, yasobanuye ku bibazo byinshi bijyanye n’ubutabera bw’uRwanda ndetse n’ibijyanye n’uko buvugwa mu mahanga. Mu byibanzweho cyane muri iki kiganiro harimo kuba u Rwanda rutarahwemye kuvugwa na benshi, ku bijyanye n’uburyo ubutabera bwarwo bwaba butigenga, yagarutse kandi ku mpapuro mpuzamahanga zita muri yombi […]

Maître Bernard Maingain mu by’ukuri arashaka kugera kuki?

Maître Bernard Maingain, nyuma yo kuba mu ba mbere bakwije imyumvire itari yo mu bitangazamakuru ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, aho yemezaga ko impaka zakemutse ko indege yahanuwe n’abahutu b’intagondwa, noneho mu kuganiro uyu mugabo wunganira ibyegera 7 bya Perezida Kagame bikekwaho kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, yagiranye n’ikinyamakuru La […]

URUPFU RWA PEREZIDA HABYALIMANA: IHURIZO RIKOMEREYE PEREZIDA KAGAME NA LETA YE!

Perezida Kagame na Leta ye ntiborohewe na gato   Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n’abantu batandukanye biturutse kuri rapport y’impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho. Ariko uretse kwigiza nkana twese tuzi ko iperereza ntaho riragera […]

IGIHE KIRAGEZE NGO DUSHYIRE HAMWE TURWANYE INGOMA Y IKINYOMA: Faustin Twagiramungu

Faustin Twagiramungu a.k.a Rukokoma   Banyarwanda, Banyarwandakazi,   1. IGIHE KIRAGEZE ngo twibagirwe ibiduteranya byose maze duhagurukire hamwe nk’umuntu umwe twamaganire kure abantu bose basa n’abafashe Abanyarwandaho ingwate, bakabacuruza uko bishakiye, none bakaba bashaka kwandika amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu uko babyumva bagamije gusa kurengera inyungu z’udutsiko tutitaye ku nyungu rusange z’Abanyarwanda bose.   2.Niba koko imyanzuro […]

12

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste