Résultats de la recherche

Raia Mutomboki yafashe umujyi wa Walikale

Amakuru ava mu burasirazuba bwa Congo aratumenyesha ko inyeshyamba za Mai-Mai Raia Mutomboki, zifatanije na M23 n’ingabo z’u Rwanda zafashe icyicaro cy’akarere ka Walikare muri Kivu y’amajyaruguru. Ubu ngo zikaba zerekeza inzira ya Kisangani. Icyo gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2012 mu rukerera, gituma abaturage benshi batuye mu mujyi wa […]

FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO

Nyuma y’aho intambara ikomeje gukomera mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe M23, ari Congo ari ONU bakaba bashinja u Rwanda gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rukaba rubihakana rukavuga ko ikibazo kiri hagati y’abanyekongo ubwabo ndetse rukarega MONUSCO gufasha FDLR aho kuyirwanya, Radio Ijwi rya Rubanda yagiranye ikiganiro […]

Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo

Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko […]

Ese Pierre Céléstin Rwigema yabaye umunyamuryango wa FPR ryari?

Mu makuru ya BBC Gahuza Miryango, yo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi 2012, havuzwe ko abashingamateka n’abakenguzamateka bo mu Rwanda barimo kwitegura gutora abazahagararira u Rwanda mu nteko y’abashingamateka b’Afrika y’uburasirazuba. The East African Legislative Assembly (EALA) Mu bakandida b’umuryango wa FPR harimo Bwana Pierre Céléstin Rwigema, wigeze kuba Ministre w’Intebe hagati […]

RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

Netters, Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu hanshi ko RDI yaba ihanganye […]

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

- Hari amakuru avugwa ko Kabila na Kagame bamaze kumvikana ko bagomba kwica Gen Ntaganda ngo atazabashinja, noneho bakagarura Gen Nkunda kugira ngo abanyekongo b’abatutsi bacururuke! – Bamwe mu bajyanama ba Kagame bari mu mazi abira nyuma yo kumugira inama yo guha Sarkozy amavarisi y’amafaranga yo gukoresha mu matora none akaba agiye gutsindwa! – Pierre […]

Twibuke abiciwe i Byumba

Nyuma y’isohoka mu mijyi wa Byumba kw’Ingabo za kera z’u Rwanda (FAR) n’ifatwa ry’umujyi wa Byumba n’uduce tuhegereye n’ingabo za FPR, habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abasiviri bukozwe n’ingabo za FPR ahantu hatandukanye, ariko aho byari birenze ukwemera ni muri stade ya Byumba. Hari ku itariki ya 23 Mata 1994, ku itegeko rya Général Major Paul […]

Pascal Kanyandekwe araregwa no kwiba imodoka!

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Werurwe 2012 mu rubanza rwabashinjwa gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Umutangabuhamya w’ubushinjacyaha Bwana Fredirick Herman ufite inzu icumbikira abashyitsi, yasobanuye mu buryo burambuye ukuntu yamenye Pascal Kanyandekwe akaba yarabivuze mu magambo akurikira: Yagize ati: Ku itariki ya 25 Kamena 2010, yabonye telefone ibaza niba hari ibyumba byo […]

Pierre Damien Habumuremyi umukozi mwiza cyangwa umugaragu wa Perezida Kagame?

Pierre Damien Habumuremyi yavukiye mu cyahoze ari komini Ruhondo mu Majyaruguru mu 1961. Afite Doctorat muri Sciences Politiques yakuye muri Université Ouaga 2 yo muri Burkina Faso. Iyo Doctorat kugira ngo ayibone yasobanuye igitabo cye yise « Pouvoir politique et ethnicité au Rwanda : analyse du conflit rwandais et de l’offre politique de l’après- 1994 pour la […]

NI BANDE BARI INYUMA Y’URUBUGA THE EXPOSER?

Nyuma y’inyandiko zuzuyemo urukozasoni ndetse ziherekejwe n’ibishushanyo nabyo by’urukozasoni, byari byibasiye abantu batandukanye harimo umunyemari, abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, abanyamakuru b’abanyamahanga, ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abo bakorana, twagerageje gukora iperereza kugira ngo tumenye aba bihishe inyuma y’urwo rubuga. The Exposer yanditswe  (registered) kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2012 hakoreshejwe isosiyete […]

12

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste