Résultats de la recherche

U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU?

Amakuru atangazwa n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, ruvuga ko rukesha ikindi kinyamakuru nacyo kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda The New Times, aravuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) ngo zifasha umutwe wa FDLR. Ndetse icyo binyamakuru bitangaza ubuhamya bwa bamwe mu bahoze muri FDLR bari mu ngando i Mutobo bavuga ko ngo […]

Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo

Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Nyuma y’aho ubuhanuzi bugejejwe kuri Kagame ko ubuzima bwe bwaba bwegereza iherezo ubu ubwoba ni bwose haba kuri we ubwe, ku muryango we hamwe no mu nzego zishinzwe iperereza n’izimurinda ndetse utaretse no mu bategetsi banyuranye. Iki cyoba cyadutse muri leta ya Kigali cyaje vuba aha nyuma y’uko mu burasirazuba bwa Kongo ibintu bihunduye isura […]

Capitaine Ildephonse Nizeyimana yakatiwe burundu mu rw’iremezo

Kuri uyu wa kabiri tariki 19/06/2012, urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (ICTR) rwakatiye Capitaine Ildephonse Nizeyimana gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside, itsembatsemba, ubuhotozi, Ubwicanyi bunyuranyije n’amategeko yubahirizwa mu bihe by’intambara ibyo byose bikaba byarabereye muri Butare. Ariko ibyaha byo gufata abagore ku ngufu ntabwo […]

INAMA Y’UMUTEKANO YA ONU IRASABA KO HAKORWA IPEREREZA KU BAFASHA M23

Inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye ONU (Conseil de sécurité de l’ONU) irasaba ko hakorwa iperereza ku nkunga ziva hanze ya Congo zihabwa imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bikaba bigaragara nko gucira amarenga u Rwanda. Leta y’u Rwanda ariko yo ikomeje guhakana  yivuye inyuma ivuga ko ntaho ihuriye n’umutwe w’inyeshyamba M23 urwanira muri Kivu y’amajyaruguru […]

U Bubiligi ntabwo bwatumiwe mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga!

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyandikwa mu gifaransa Jeune Afrique, aravuga ko nta muyobozi n’umwe w’igihugu cy’u Bubiligi uzahagararira icyo gihugu mu mihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga kuko ngo Leta y’u Rwanda itigeze ibatumira! Iyo sabukuru izaba tariki ya 1 Nyakanga 2012 kandi kuri uwo munsi hazizihizwa imyaka 18 ishize FPR ifashe […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

1.Mu minsi ishize u Rwanda na Congo bitanye ba mwana, Congo iti u Rwanda rufasha M23 naho mu Rwanda nabo bati hari ibimenyetso ko Kabila afasha Ntaganda. Hagati aho Mushikiwacu acishamo akaburana urwandanze ngo za ONGs zose, ONU ngo bose banga u Rwanda bagahora barubeshyera!! 2.Mu kiganiro Kagame ka Rutagambwa yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) […]

Ambassadeur Sylvestre Uwibajije nadusobanurire!

Muri iyi minsi umugabo witwa Sylvestre Uwibajije amaze iminsi ari muri initiative usanga yarayitangiye atibajije cyangwa ngo abaze abanyarwanda muri rusange. Niyo mpamvu twifuje ko yadusobanurira ibijyanye n’urugendo rwe i Kigali. Ngo bamwemereye ko bagiye gufungura abafungiye politiki (Ngoga ko yabwiye abanyarwanda ko bafungiye guhungabanya umutekano, ingengasi, n’ibindi… ibi Uwibajije abikuye hehe?) Leta se yari […]

Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga?

Mu minsi ishize hagati ya tariki 6 na 7 Kamena 2012, Perezida Kagame yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama ijyanye n’ubukungu y’umuryango wa Commonwealth, urwo rugendo rwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikunze gutangaza ingendo z’uwo nyakubahwa byarumye gihwa. Noneho amakuru dukesha urubuga Chimpreports.com rwo mu gihugu cya […]

Kagame afite mu maboko ye 70% by’ubukungu bw’u Rwanda: Dr Rudasingwa

Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, aho yavuze cyane cyane ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru FAREED ZAKARIA (GPS) wa CNN. Ndetse no ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo. Ikintu cya mbere Dr Rudasingwa yavuze ngo n’uko atajya ata umwanya we akurikira ibyo Perezida Kagame avuga ngo kuko […]

1...34567...22

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste