Résultats de la recherche

Leta y’u Rwanda irarega Leta ya Congo gutegura ibitero ku Rwanda.

Abategetsi b’u Rwanda bareze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2012 igihugu cya Congo gusubukura imikoranire hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda. U Rwanda narwo ubwarwo rwari rwarezwe, cyane cyane n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23. Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame, […]

Gen Emmanuel Ruvusha aratungwa agatoki nawe mu bafasha M23

Amakuru ava mu muryango w’abibumbye aravuga ko Inama y’umuryango w’abibumbye igiye gusohora inyandiko ivuga uruhare rwa Ministre w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare bakuru benshi mu gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo zibumbiye mu mutwe M23. Ibimenyetso biri muri iyi nyandiko biravugwa ko ari simusiga bikaba byerekana ubufasha Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame iha […]

Madame Mukabunani arashaka kurega mu nkiko abayobozi ba PS Imberakuri nyayo!

Ubutegetsi bwa FPR bwifashishije Madame Christine Mukabunani wabohoje ishyaka PS Imberakuru rya Me Bernard Ntaganda ubu ufunze burashaka kurimburana n’imizi iryo shyaka. Amakuru dukesha abarwanashyaka ba PS Imberakuri aravuga ko ubu hari igikorwa kirimo gutegurwa n’ubutegetsi bwa FPR cyo gusenya burundu ishyaka PS Imberakuri nyaryo hagasigara Madame Christine Mukabunani n’abambari be. Ngo kubera amatangazo menshi […]

PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952!

Igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2012 cyo kunamira umuvugabutumwa w’umwangirikani ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kosiya Kyamuhangire witabye Imana mu 1952 agahambwa i Gahini, ni igikorwa cyiza cyo kwifatanya n’abagande ndetse n’itorero ry’abangirikani. Ariko iki gikorwa ntabwo icy’ibanze ari ukunamira nyakwigendera gusa, kuko urebye ibihe turimo bya politiki n’umutekano mu karere […]

ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo!

Rapport y’umuryango w’abibumbye kuri Congo ntabwo yashyizwemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gufasha abigometse ku butegetsi bwa Congo bibumbiye muri M23. Bamwe mu bahagarariye ibihugu cyabo bari bashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba zarashatse gutinza itangazwa ry’imyanzuro y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Congo kugira ngo u Rwanda rubanze rwitegure […]

FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO

Nyuma y’aho intambara ikomeje gukomera mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe M23, ari Congo ari ONU bakaba bashinja u Rwanda gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rukaba rubihakana rukavuga ko ikibazo kiri hagati y’abanyekongo ubwabo ndetse rukarega MONUSCO gufasha FDLR aho kuyirwanya, Radio Ijwi rya Rubanda yagiranye ikiganiro […]

Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23.

Impuguke za ONU ngo zifite ibimenyetso byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare 2 bakuru b’u Rwanda baha inkunga umutwe wigometse ku butegetsi bwa Congo witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo hafi y’umupaka n’u Rwanda. Ibyo bimenyetso ngo byabonetse mu nyandiko z’ibanga zavuye mu nama yo mu muhezo y’akanama gashinzwe gufata ibihano k’umuryango […]

Abashingamategeko bo mu Bwongereza barasaba ko u Rwanda rwahagarikirwa imfashanyo

Umushingamategeko wo mu Bwongereza witwa Mike Hancock wo ma ba Liberal Democrats uva mu gace Portsmouth y’amajyepfo afatanije na bagenzi be b’abashingamateka ubu bamaze kugera kuri 20, baravuga ko bakurikijwe Rapport ya ONU yerekana ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo muri Congo, bibutsa kandi ko mu Kuboza 2008, ibihugu bya Suwedi n’u Buhorandi byahagarikiye u […]

Perezida Kagame yongeye gushyirwa mu majwi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2012, yatangaje ko yashatse kwicwa mu 2010 kubera ko atari ashyigikiye igitugu cya Perezida Kagame kuko hari ibintu yabonaga bigomba guhinduka mu mitegekere y’u Rwanda. Ibyo yabivuze mu buhamya yatangaga ku munsi wa kabiri mu rukiko […]

Perezida Kagame ngo yakoze impanuka y’imodoka?

Amakuru dukesha urubuga RWANDA IN LIBERATION PROCESS mu nkuru yanditswe n’uwitwa Nkunda, aravuga ko Perezida Kagame yakoze impanuka y’imodoka taliki 19 Kamena 2012 hafi mu ma saa kumi n’imwe n’igice, aho yavaga mu Rugwiro amaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru yerekeza mu mujyi wa Kigali. ikamyo igenewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi (imicanga, amabuye…) yahuranyije umuhanda imusanga mu ruhande yarimo maze […]

123456...22

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste