Résultats de la recherche

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa […]

Congo: imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo na M23

Imirwano ikomeye cyane yahuje kuri uyu munsi wose wo ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012 ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri Territoire ya Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru. Uduce twa Tchengerero na Jomba ndetse n’umusozi wa Bugusa, muri 7 km uvuye i Bunagana, ku mupaka wa Uganda. Hose haba haguye mu maboko […]

IBURA RYA SGT NSABAGASANI RIKOMEJE KUBA AMAYOBERA

Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe aremeza ko umuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique yashimuswe na maneko za perezida Paul Kagame zikorera I Kampala k’umugoroba wo kw’itariki 30/06/2012, kugeza magingo aya akaba ataraboneka. Amakuru akomeza avuga ko ngo mu gitondo cyo kuwagatandatu tariki 30/06/2012 nibwo Pasteur Maso Rwizihiza John uyobora urusengero rwitwa « ISOKO IBOHORA » […]

ABAKATIWE N’URUKIKO RW’ARUSHA BAGIYE KURANGIRIZA IBIHANO BYABO MURI MALI NO MURI BENIN

Amakuru ava mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2012, aravuga ko bamwe mu bakatiwe n’urwo rukiko boherejwe kurangiriza ibihano byabo mu bihugu bya Mali na Bénin. Yusuf Munyakazi, Colonel I.G. Tharcisse Renzaho, Dominique Ntawukukukyayo na Colonel BEMS Théoneste Bagosora boherejwe gufungirwa muri Mali, mu […]

OPERATION CHAMPAGNE

Nk’uko tubikesha Major Ir Faustin Ntilikina wayoboraga Bataillon Commando Huye mu 1994, mu gitabo cye yise:”La prise de Kigali et la chasse aux réfugiés par l’armée du Général Paul Kagame” yasobanuye uko yayoboye igikorwa cyafunguye inzira yatumye abari mu mujyi wa Kigali bashobora gusohoka mu ijoro ryo ku ya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994. […]

U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?

Iyo urebye aho politiki y’u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa. Ikimenyetso kibigaragaza cyane n’ukuntu ibihugu byinshi bisa nk’ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere […]

Sgt Nsabagasani Dominic yaburiwe irengero

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2012, twamenye inkuru ya SgtNsabagasani Dominic wari warahungiye muri Uganda, kubera ibibazo by’umutekano we mu Rwanda, ko yabuze ejo kuva mu gitondo. Umugore we avuga ko yagiye agiye gusenga kwa Pastor Maso i Kampala, uyu nawe ubu ngo akaba avuga ko atigeze amubona, ariko hari abantu batari bake […]

IBIHWIHWISWA HANZE AHA MURI IKI CYUMWERU

-Ingabo z’umuryango w’abibumbye zoherejwe guhagararira mahoro muri Congo MONUSCO, zerekezaga mu gace ka Uvira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012 ziciye ku butaka bw’u Rwanda, zabujijwe kwinjira mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya kabiri. Iki gikorwa cyagaragaye nko kwihimura kwa Leta y’u Rwanda kuri MONUSCO kubera ibirego byarezwe u Rwanda ko […]

Urubanza rwa Victoire Ingabire ruzasomwa tariki ya 7 Nzeri 2012

Amakuru dukesha Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi, akoresheje urubuga rwa facebook aratumenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire ryimuwe. Yabitangaje muri aya magambo: « Leta ya Pahuro Kagame ibinyujije mu bacamanza be imaze gutangaza ko isomwa ry’ urubanza rwa politiki iregamo umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza wagombaga gusomerwa none tariki […]

Congo irasaba u Rwanda kureka kwenyegeza umuriro muri Congo

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012, Leta ya Congo yiyamye u Rwanda irurega gutera inkunga abigometse bibumbiye muri M23, mu ijwi ry’umuvugizi wayo Lambert Mende yasabye u Rwanda kandi guhagarika kureka abasirikare bakuru barwo bagakomeza guteza intambara. Lambert Mende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa yavuze ko hari ibimenyetso simusiga biri mu mugereka […]

12345...22

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste