Résultats de la recherche

Lt Gen Kayumba yarangije gutanga ubuhamya mu rukiko

Kuri uyu munsi tariki ya 12 Nyakanga 2012, nibwo Lt Gen Kayumba Nyamwasa yitabye urukiko rw’i Johannesburg aho yabazwa n’abunganira abaregwa ku munsi wa 4 mu rubanza ruregwamo abagabo 6 bakekwa kuba baragize uruhare mu mugambi wo gushaka kumwivugana mu mwaka 2010 ubwo yari amaze guhunga u Rwanda. Mu minsi yabanje muri iki cyumweru, ababuranira […]

Kajugujugu za MONUSCO na FARDC zirimo kurasa ibirindiro bya M23

Kajugujugu 2 z’ingabo za Congo na 3 za MONUSCO kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012 zarashe ibirindiro by’inyeshyamba za M23 mu duce twa Nkokwe na Bukima hakaba humvikanye urusaku rw’ibisasu biturika. Ayo makuru kandi ONU na FARDC bayemeje igihe bavuganaga n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP. Ku ruhande rw’inyeshyamba za M23, umu colonel […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Mu gihe Perezida Kagame yari mu nama i London yiswe Family Planning Summit –London, ngo Ministre w’intebe w’ubwongereza Bwana David Cameron yaramusomeye amusaba kwiha akabanga ku kibazo cya Congo cyangwa agashyirwa ku ruhande. -Leta y’u Rwanda ifatanije na M23 yaba ngo ishaka gukoresha amayeri yo guteza umutekano muke mu mujyi wa Goma ikoresheje abantu bawucengeyemo. […]

Inyeshyambaza M23 zashyizeho uruhande rwa politiki

Amakuru atangazwa na BBC Gahuza Miryango, aravuga ko inyeshyamba za M23 zashyizeho ishami rya politiki riyobowe n’umuhuzabikorwa Bishop Jean Marie Runiga Rugerero, ngo iryo shami rigamije guhangana n’ibibazo bya politiki. Mu byo yatangarije BBC uwo muhuzabikorwa yavuze ko Leta ya Congo nitabungabunga umutekano w’abaturage bose M23 izatera umujyi wa Goma ijye kurinda abaturage b’amoko yose. […]

UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa. Urwo rukiko rw’i Rouen rwari rwemeje muri Werurwe 2012 ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana, akaba yari n’umukozi wa Mairie ya Rouen kuva mu myaka 5 […]

LT GEN KAYUMBA:NTABWO MVUGIRA ABAREGWA, RPF CYANGWA PAUL KAGAME.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2012 muri Jeppe Magistrate Court i Johannesburg, urubanza rw’abaregwa gushaka kwica Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa no gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko rwakomeje hahabwa ijambo abunganira abaregwa. Mu kwezi kwa Kamena 2012, mu buhamya Lt Gen Kayumba yari yahaye urukiko yatangaje ko uwari umushoferi we witwa […]

Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma

Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda […]

Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze. Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012 inyeshyamba za M23 zigenzura Rutshuru kuri Centre muri Kivu y’amajyaruguru. Amakuru atangwa n’abantu bari muri ako gace baravuga ko icyicaro cya Territoire ya Rutshuru cyaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye, abasirikare b’ingabo za Congo (FARDC) zari zahavuye […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Nyuma y’aho Sgt Nsabagasani avuze ko Imana yamweretse ko Kagame azicwa n’umuntu w’inshuti ye kandi ngo ibyo bikazaba ari uko ingabo z’u Rwanda zisubiriye muri Congo ku bwinshi, ngo ubu ngo Nsabagasani yaba yararigishijwe kugirango abwire Kagame uzamurasa uwo ariwe. -Hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa cyangwa wenda ni amashyengo y’intore za FPR, ngo abapadiri bashinze […]

12345...22

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste