Résultats de la recherche

Perezida Kagame yigize nka Hitler w’Afrika: Lt Gen Nyamwasa

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, Icyo kiganiro kibanze ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo. Natwe kuri Rwiza News, twaboneyeho guhamagara tumubaza ibibazo kuri iyo ntambara yo muri Congo. Icyo kiganiro mushobora […]

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba. Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR  bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa […]

Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w’ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by’umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli

ISABUKURU Y’IMYAKA 50 URWANDA RUBAYE REPUBURIKA NDETSE RUNABONYE UBWIGENGE.   Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,   Mwe mwese mwaje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza. Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa byinshi mu mateka yaranze u Rwanda. Uyu munsi, ni umunsi abanyarwanda  twese twakagombye kuba dushyize hamwe, tunezerewe kandi […]

GENERALI KAYUMBA NYAMWASA ATI: UBUTEGETSI BW’ IGITUGU BUZAVAHO NTA NTAMBARA IBAYE!

Ibi yabitangarije i Benoni mu burasirazuba bw’ umujyi wa Johannesburg ubwo yasozaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abayoboke b’ Ihuriro RNC yabaye kuva taliki ya 8- 10 Kamena 2012.  Nkuko byatangajwe na bwana Etienne Mutabazi (Vice Chairman RNC Africa Region) Ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayoboke b’ Ihuriro RNC bageraga kuri 30, baje baturuse mu turere […]

Leta y’u Rwanda iritwara nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro:Evode Uwizeyimana

Mu minsi ishize hasohotse inkuru mu bitangaza makuru bitandukanye natwe kuri Rwiza News twatangaje iyo nkuru, havugwaga uburyo Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yafashe icyemezo cyo kwambura impapuro z’inzira abantu bagera kuri 25 abenshi biganjemo abo mu miryango y’abahunze igihugu banenga ubutegetsi. Aha twavuga abagize umuryango wa Kayumba Nyamwasa, Patrick […]

TWASESENGUYE IKIGANIRO RADIO ITAHUKA YAGIRANYE NA LT GEN KAYUMBA NA COL KAREGEYA

Umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda Ntabwo wagira icyo ubaza Gen Ntaganda utabajije Kagame, ni ukuvuga ko nta kabuza Gen Ntaganda azicwa kugira ngo atazashinja Kagame! Dukurikije ibyavuzwe n’aba bagabo bombi biragaragara ko Kagame atazava muri Congo ko kandi intambara itigeze ihagarara kuva mu 1996. Mbese umuti w’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo […]

« Si MDR ni FPR yashyize izina rya Twagiramungu mu masezerano y’Arusha »: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2012, Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ndetse  na Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’iperereza ryo hanze mu Rwanda. Aba bagabo bombi bakaba barahungiye muri Afrika y’Epfo. Umunyamakuru w’iyo Radio yababajije ibibazo byinshi byabajijwe […]

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo!

Madame Ingabire yabereye benshi igitambo, ariko icyo gitambo cyeretse abagishidikanya bose ukuri: FPR nta garuriro! Imyaka ibiri irarenga umukuru w’ishyaka FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kujya mu Rwanda, aho yashakaga guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa demokarasi. Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo afashe indege akajya mu Rwanda ntiyari ayobewe akaga kamutegereje mu Rwanda nk’umuntu […]

UMUTI W’URUKUNDO, UBWOROHERANE NO KWANGA AKARENGANE UGOMBA KUNYOBWA NA BURI MUNYARWANDA WESE NTAWUSIGAYE INYUMA

                        Maze kubona impaka hagati ya Padiri Thomas Nahimana na Marc Matabaro numvise ntaceceka nk’undi munyarwanda uwo ari we wese ukunda igihugu cye kandi akacyifuriza ishya n’ihirwe. Nkaba ikiganiro-mpaka mwagize nakivugaho ibi bikurikira: 1.KU BIREBANA NA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA Mu rubanza rwa nyirarureshwa […]

Naganiriye na Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr

Padiri Thomas Nahimana afatanije na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa bashinze urubuga leprophete.fr, bombi bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu bakaba ari abapadiri b’iyo diyosezi. Impamvu nifuje kuganira na Padiri Nahimana Nifuje kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro mpaka kubera ko nifuzaga kuganira nawe kubera: – amatsiko nari mfite yo kumva imitekerereze ye -ikibazo nari mfite ku […]

123

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste