Résultats de la recherche

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri. Polisi yatangarije Kigalitoday ko Turatsinze afunganywe n’uwitwa Harelimana Rwego, yari yohereje kujya kumufatira ayo mafaranga. N’ubwo nta mubare nyawo w’amafaranga yari yatse nka […]

Perezida Kagame kuri France 24

Leta ya Congo irifuza ko MONUSCO ariyo yahabwa inshingano zo kurinda umupaka no kurwanya imitwe y’inyeshyamba.

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Bwana Raymond Tshibanda yatangaje ko Leta ya Congo yifuza ko ingabo za MONUSCO ari zo zakoreshwa mu kubaka umutwe w’ingabo mpuzamahanga uzashingwa kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo. Leta ya Congo kandi ngo […]

Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo, Umugaba Mushya mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012 Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank […]

Bill Clinton aje gutaha ibitaro cyangwa azanywe n’ikibazo cya Congo?

Amakuru dukesha urubuga igihe.com aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton, azaza mu Rwanda kuyobora imihango yo gutaha ku mugaragaro ibitaro bya Butaro bishinzwe kurwanya kanseri, ku itariki ya 18 Nyakanga 2012. Perezida Clinton azifatanya n’abandi batumirwa bazitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibi bitaro bya Butaro biri mu […]

Perezida Kagame yigize nka Hitler w’Afrika: Lt Gen Nyamwasa

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, Icyo kiganiro kibanze ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo. Natwe kuri Rwiza News, twaboneyeho guhamagara tumubaza ibibazo kuri iyo ntambara yo muri Congo. Icyo kiganiro mushobora […]

Congo n’u Rwanda byemeye ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibobamiye wo kugenzura umupaka w’ibihugu byombi

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, Paul Kagame na Joseph Kabila, bemeye, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012 mu nama y’Afrika yunze ubumwe i Addis-Abeba, ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zajya ku mupaka w’ibihugu byombi. Igitekerezo cy’ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo cyatanzwe mu nama y’abaministres mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), kuri uyu […]

Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse

Nk’uko tubikesha urubuga Inyenyeri, i Kampala mu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, Lt Joel Mutabazi alias Tobulende, wigeze kurinda Perezida Kagame yaratewe harashwe n’amasasu menshi hagamijwe kumuhitana. Abasore babili, Lt Mutabazi yabonaga basa n’abanyarwanda, barakomanze bahita bamwinjirana basuhuza. Umugore wa Lt Mutabazi wari utwite yarebaga televiziyo naho Lt Mutabazi yumvaga […]

Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur. Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana […]

UGANDA YASUBIJE CONGO ABASIRIKARE BAYO BARI BAHUNGIYE KU BUTAKA BWA UGANDA

Amakuru atangazwa na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, aravuga ko igihugu cya Uganda cyasubije Congo abasirikare bayo n’abapolisi basaga 500 bari bahungiye ku butaka bwa Uganda mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga umupaka wa Bunagana ku itariki ya 5 Nyakanga 2012. Ayo makuru akomeza avuga ko igihugu cya Uganda […]

12345...18

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste