Résultats de la recherche

Walikale: Raia Mutomboki irahiga abanyarwanda bukware!

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze ndetse agatangazwa na Radio Okapi, aravuga ko inyeshyamba za Mai Mai Raia Mutomboki zirimo guhiga abanyarwanda bukware, abibasiwe cyane ni impunzi z’abahutu b’abanyarwanda n’abahutu b’abanyekongo mbese umuntu wese uvuga ikinyarwanda cyangwa ujya gusa n’abanyarwanda ntabwo bamucira akari urutega. Mai Mai Raia Mutomboki yari yafashe icyicaro cya Territoire ya Walikale n’utundi […]

M23 irashyira ku ngufu abantu mu gisirikare cyayo

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko abakuru b’imiryango benshi bo mu mirenge yo mu duce twa Jomba na Busanza muri Kivu y’amajyaruguru, bemeza ko inyeshyamba za M23 zirimo gushyira ku ngufu abasore mu gisirikare cyayo. Amakuru aturuka i Rutshuru kuri Centre aravuga ko hamaze kugera abasore benshi bahunga inyeshyamba za M23 zigenda zifata abasore […]

Ari Ivan (umuhungu wa Kagame) wafatiwe muri Congo u Rwanda rwakwanga kumwakira? : Lt Gen Nyamwasa

Abashinzwe umutekano mu Rwanda, basubije inyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2012, abarwanyi 22 bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda barwaniriye M23 barwanya ingabo za Congo FARDC maze bagafatirwa ku rugamba. Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bemeye kwakira gusa abarwanyi 7 bahoze muri FDLR  bishyize mu maboko ya MONUSCO batavuye muri M23 nk’uko bivugwa […]

UGANDA YASUBIJE CONGO ABASIRIKARE BAYO BARI BAHUNGIYE KU BUTAKA BWA UGANDA

Amakuru atangazwa na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, aravuga ko igihugu cya Uganda cyasubije Congo abasirikare bayo n’abapolisi basaga 500 bari bahungiye ku butaka bwa Uganda mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga umupaka wa Bunagana ku itariki ya 5 Nyakanga 2012. Ayo makuru akomeza avuga ko igihugu cya Uganda […]

Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma

Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012 inyeshyamba za M23 zigenzura Rutshuru kuri Centre muri Kivu y’amajyaruguru. Amakuru atangwa n’abantu bari muri ako gace baravuga ko icyicaro cya Territoire ya Rutshuru cyaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye, abasirikare b’ingabo za Congo (FARDC) zari zahavuye […]

ISHYAKA CNDP RYAVUYE MU BASHYIGIKIYE PEREZIDA KABILA

Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera mu mujyi wa Goma muri Congo, aratumenyesha ko abarwanashyaka ba CNDP (Congrès national pour la défense du peuple) bafashe icyemezo cyo kuva mu bashyigikiye Perezida Kabila (Majorité présidentielle). Nk’uko abo barwanashyaka babitangarije Radio Okapi kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena 2012 i Goma, icyemezo cyafatiwe mu nama ya Bureau […]

INGABO ZA CONGO NTABWO ZAFASHE IBIRINDIRO BYACU BIKURU: DR KANYAMIBWA WA RUD-URUNANA

Mu minsi ishize  urubuga www.igihe.com, rwatangaje amakuru avuga ko hari amakuru rukesha Radio Okapi, aho umuvugizi w’ingabo za Congo ziri mu gikorwa cyiswe Opération Rwenzori,  Col Céléstin Ngereka, yatangaje ko ngo izo ngabo za Congo zafashe ibirindiro bikuru bya RUD-Urunana byari ahitwa Machuka ku birometero bigera ku ijana uvuye ahitwa Lubero mu ntara ya Kivu […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste