IBURA RYA SGT NSABAGASANI RIKOMEJE KUBA AMAYOBERA
Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe aremeza ko umuhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique yashimuswe na maneko za perezida Paul Kagame zikorera I Kampala k’umugoroba wo kw’itariki 30/06/2012, kugeza magingo aya akaba ataraboneka. Amakuru akomeza avuga ko ngo mu gitondo cyo kuwagatandatu tariki 30/06/2012 nibwo Pasteur Maso Rwizihiza John uyobora urusengero rwitwa « ISOKO IBOHORA » […]