Résultats de la recherche

UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa. Urwo rukiko rw’i Rouen rwari rwemeje muri Werurwe 2012 ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana, akaba yari n’umukozi wa Mairie ya Rouen kuva mu myaka 5 […]

Jeannette Kagame agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda muri 2017 !

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko madame Jeannette Kagame arimo yitegura kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda mu matora azaba muri 2017, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zigiriye inama perezida Kagame kudahindura Itegekonshinga ry’u Rwanda, kugirango azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ahubwo zimugira inama yo kwimika umugore we kuri uwo mwanya. Uwahabwaga amahirwe n’izo […]

FPR IKOMEJE KUGABA IBITERO MU BIRINDIRO BYA RNC

Nyuma y’aho Ambasaderi Vincent Karega ageragereje gusenya Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) muri Afrika yépfo bikamunanira, noneho ageze aho yitabaza intore zivuye i Kigali ziyobowe na Madame Mukantabana Rose (Perezida w’inteko ishinga amategeko), kugira ngo na babandi bakangisha ko bahaye buruse n’ ubucuruzi batayoboka Ihuriro Nyarwanda ryiganje muri Afrika y’epfo. Kuri uyu wa gatanu tariki […]

TURASHINGANA ABAYOBOZI BA FDU-INKINGI MU RWANDA BAKOMEJE GUTOTEZWA

Lausanne , ku wa 05 Nyakanga 2012 Mu gihe umuyobozi mukuru w’ishyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, agiye kuzuza imyaka ibiri afungiye muri gereza nkuru ya Kigali kubera impamvu za politiki, imigambi yo gutoteza abandi bayobozi b’ishyaka mu gihugu irakomeje. Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka FDU-INKINGI irashingana umuryango wa Boniface Twagirimana, Visi-Perezida w’ishyaka; ndetse na bagenzi be bagize […]

Urubanza rwa Victoire Ingabire ruzasomwa tariki ya 7 Nzeri 2012

Amakuru dukesha Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi, akoresheje urubuga rwa facebook aratumenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire ryimuwe. Yabitangaje muri aya magambo: « Leta ya Pahuro Kagame ibinyujije mu bacamanza be imaze gutangaza ko isomwa ry’ urubanza rwa politiki iregamo umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza wagombaga gusomerwa none tariki […]

Congo irasaba u Rwanda kureka kwenyegeza umuriro muri Congo

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012, Leta ya Congo yiyamye u Rwanda irurega gutera inkunga abigometse bibumbiye muri M23, mu ijwi ry’umuvugizi wayo Lambert Mende yasabye u Rwanda kandi guhagarika kureka abasirikare bakuru barwo bagakomeza guteza intambara. Lambert Mende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa yavuze ko hari ibimenyetso simusiga biri mu mugereka […]

UBWOBA BURAGATSINDWA

Ubwoba ni ikintu gitera benshi gukora ibikorwa byinshi bibi ndetse harimo ibirimo ubugome bwinshi cyangwa biba bimeze nko kwiyahura wagira ngo ababikora ntabwo baba babitekerejeho. Kandi ubwo bwoba buri mu Rwanda buri kuva kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku muturage wo hasi w’inzirakarengane. Nyuma yo kwitegereza igituma ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bukomeza kunangira no gushyira […]

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u […]

IBITEKEREZO FDU-INKINGI N’IHURIRO RNC BITANGA KU BIGANIRO BIVUGWA MURI IYI MINSI HAGATI YA LETA YA FPR N’ABATAVUGA RUMWE NAYO.

Muri iyi minsi haravugwa ko hari Abanyarwanda ku giti cyabo bariho bashakisha ukuntu bakoresha ibiganiro bihuza Leta ya FPR n’abantu baturutse mu mitwe n’imiryango ya politiki itavuga rumwe n’ubwo butegetsi. Ni muri urwo rwego umunyarwanda witwa Sylvestre Uwibajije ukubutse mu mishyikirano na Leta ya Kigali yatumije inama ngo igamije kungurana ibitekerezo ku “ukuntu initiative ya […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Icyumweru gishize kijya kurangira Leta y’u Rwanda yakoze agashya, nyuma y’aho Sarkozy atsindiwe amatora akagenda ariye Kagame amacash yari yamuhaye mu matora ngo undi azabangamire imirimo y’umucamanza Trévidic. Ku munsi wa nyuma wo kugira icyo impande zose zivuga ku cyegeranyo cyari cyasohowe na Trévidic muri Mutarama 2012, Leta y’u Rwanda yagerageje gusaza imigeri ishaka umunyamakuru […]

12345

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste