Résultats de la recherche

Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma

Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda […]

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana igikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo gusahura ibiribwa bigenewe imfungwa ibijyana mu Burasirazuba bwa Kongo gufasha ingabo za M23

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU Kuva mu minsi ishize, amakamyo ava mu Rwanda arakuranwa mu gutunda ibigori byari bigenewe gutunga imfungwa zo mu magereza yo mu Rwanda abijyana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ahabera imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’umutwe w’ingabo za M23 zayigometseho. Ibi bigori bigenewe […]

Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze. Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Rutshuru kuri Centre na Kiwanja

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko kuri icyi cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012 inyeshyamba za M23 zigenzura Rutshuru kuri Centre muri Kivu y’amajyaruguru. Amakuru atangwa n’abantu bari muri ako gace baravuga ko icyicaro cya Territoire ya Rutshuru cyaguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 nta mirwano ibaye, abasirikare b’ingabo za Congo (FARDC) zari zahavuye […]

Inyeshyamba za M23 zafashe Bunagana

Amakuru ava ku bantu batandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu gihugu cya Uganda hafi y’umupaka wa Bunagana, baremeza ko inyeshyamba za M23 zafashe ako gace ka Bunagana muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki 6 Nyakanga 2012. Imirwano ikomeye yatangiye muri Bunagana mu ma saa mbiri za ni joro ku wa […]

Congo: imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo na M23

Imirwano ikomeye cyane yahuje kuri uyu munsi wose wo ku wa kane tariki ya 5 Nyakanga 2012 ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 muri Territoire ya Rutchuru muri Kivu y’amajyaruguru. Uduce twa Tchengerero na Jomba ndetse n’umusozi wa Bugusa, muri 7 km uvuye i Bunagana, ku mupaka wa Uganda. Hose haba haguye mu maboko […]

U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?

Iyo urebye aho politiki y’u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa. Ikimenyetso kibigaragaza cyane n’ukuntu ibihugu byinshi bisa nk’ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere […]

Congo irasaba u Rwanda kureka kwenyegeza umuriro muri Congo

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012, Leta ya Congo yiyamye u Rwanda irurega gutera inkunga abigometse bibumbiye muri M23, mu ijwi ry’umuvugizi wayo Lambert Mende yasabye u Rwanda kandi guhagarika kureka abasirikare bakuru barwo bagakomeza guteza intambara. Lambert Mende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa yavuze ko hari ibimenyetso simusiga biri mu mugereka […]

Leta y’u Rwanda irarega Leta ya Congo gutegura ibitero ku Rwanda.

Abategetsi b’u Rwanda bareze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2012 igihugu cya Congo gusubukura imikoranire hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda. U Rwanda narwo ubwarwo rwari rwarezwe, cyane cyane n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23. Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame, […]

Rwanda-Congo: Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bagiye muri Congo mu biganiro

Inkuru dukesha urubuga Umuseke aravuga ko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012 nibwo Ministre w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga bambutse umupaka wa Grande Barrière i Rubavu bagana i Goma mu biganiro na bagenzi babo ba DRCongo mu gushaka umuti ku […]

1234

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste