Résultats de la recherche

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka!

Inkuru dukesha urubuga Kigali Today, iravuga ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze. Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo i Kigali haberaga inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Internet, bamwe bagaragaje ko Internet ikoreshwa mu bujura butandukanye, abandi bavuga ko […]

Urubanza rwa Victoire Ingabire ruzasomwa tariki ya 7 Nzeri 2012

Amakuru dukesha Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi, akoresheje urubuga rwa facebook aratumenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire ryimuwe. Yabitangaje muri aya magambo: « Leta ya Pahuro Kagame ibinyujije mu bacamanza be imaze gutangaza ko isomwa ry’ urubanza rwa politiki iregamo umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza wagombaga gusomerwa none tariki […]

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u […]

Umushahara w’abanyapolitiki uzongerwa ku kigero cya 24%

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abaturage kutinubira ko umushahara w’abanyapolitiki uzazamuka kugera kuri 24% kuko bo batigeze bongezwa kuva mu myaka 13 ishize. Abakozi ba Leta basanzwe bazongerwa umushahara ku kigero cya 10%. Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 14/06/2012, Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yasobanuye ko politiki y’imishahara iteganya ko guhera mu kwezi […]

“Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”: Fidèle Ndayisaba

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 29/05/2012, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yavuze ko atewe impungenge n’amazu ashaje cyangwa ari ahameze […]

Leta y’u Rwanda ikabije kuniga itangazamakuru

Muri iyi minsi dusoma amakuru ku mbuga zitanga amakuru zo mu Rwanda, ku munsi ukurikiyeho ya makuru twajya kuyareba tukayabura. Bisobanuye ko hari amategeko aba yatanzwe ngo izo nkuru zikurwe ku mbuga. Igiteye inkeke n’uko ari inkuru ziba zijyanye n’ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda babamo, Leta iba igamije guhisha kugira ngo ikomeze ibeshye ko ibintu byose ari […]

Congo yemereye Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Congo ku mugaragaro

Amakuru dukesha urubuga Kigali today aratumenyesha ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo, basinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo. Abo bayobozi ngo basinye aya masezerano tariki 12/05/2012 muri Kivu Serena Hotel mu karere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje hari n’abagaba […]

Dr Théogène RUDASINGWA yahaye ubuhamya umucamanza TREVIDIC

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mata 2012, Dr. Theogene Rudasingwa yahaye ubuhamya umucamanza Trévidic i Paris mu Bufaransa mu gihe kirenze amasaha 6. Muri ubwo buhamya yavuze ibyo azi ku iraswa tariki ya 6 Mata 1994 ry’indege ry’indege yari itwaye Perezida HABYALIMANA n’abo bari kumwe aribo: Perezida Cyprien NTARYAMIRA w’u BURUNDI, Gen Major […]

Jean Uwinkindi yagejejwe i Kigali

Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje. Ku isaha y’isaa 18h25’ nibwo yari ashyikirijwe Polisi y’Igihugu, nyuma yo kumara igihe kigera hafi ku isaha […]

Protais Zigiranyirazo arasaba Urukiko rwa Arusha miliyoni y’amadorali y’impozamarira

Nk’uko amakuru dukesha urubuga Kigali Today abivuga Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya “Z” arasaba urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kumuha indishyi z’akababaro kuko rwamutaye muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu mugabo wahoze ari Perefe wa Ruhengeri ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal,  akaba na muramu we, yafashwe ashinjwa kugira uruhare muri genocide […]

12

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste