Résultats de la recherche

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri. Polisi yatangarije Kigalitoday ko Turatsinze afunganywe n’uwitwa Harelimana Rwego, yari yohereje kujya kumufatira ayo mafaranga. N’ubwo nta mubare nyawo w’amafaranga yari yatse nka […]

Ibihwihwiswa: Senateri Gasamagera yaba yifuze amategeko y’igenzura rya internet kubera impamvu bwite?

Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Kigali Today yanditswe ku itariki ya 17-07-2012 yari ifite umutwe uvuga ngo: Hagiye kujyaho ikigo gishinzwe gukumira abakoresha internet nabi. Mu bantu batanze impamvu icyo kigo kigomba kujyaho, harimo na Senateri Wellars Gasamagera aho muri iyo nyandiko bagira bati:”iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki […]

Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka!

Inkuru dukesha urubuga Kigali Today, iravuga ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze. Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo i Kigali haberaga inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Internet, bamwe bagaragaje ko Internet ikoreshwa mu bujura butandukanye, abandi bavuga ko […]

Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo, Umugaba Mushya mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012 Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank […]

Sena yemeje umushinga wo gushyiraho ibigenerwa abanyapolitiki

Sena y’u Rwanda yemeye umushinga w’itegeko rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki birimo amafaranga yo kwakira abashyitsi, koroherezwa mu ngendo ndetse no kubona amacumbi kuri bamwe; byiyongera ku mishahara bahabwa izazamuka guhera muri uku kwezi kwa Nyakanga. Iri tegeko rikiri umushinga, rishyira abanyapolitiki bakuru mu byiciro bine bakagenda barutanwa mu kugira ibibagenerwa uhereye ku cyiciro cya mbere, nk’uko […]

Urubanza rwa Victoire Ingabire ruzasomwa tariki ya 7 Nzeri 2012

Amakuru dukesha Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi, akoresheje urubuga rwa facebook aratumenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire ryimuwe. Yabitangaje muri aya magambo: « Leta ya Pahuro Kagame ibinyujije mu bacamanza be imaze gutangaza ko isomwa ry’ urubanza rwa politiki iregamo umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza wagombaga gusomerwa none tariki […]

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u […]

Ibiciyo by’umuriro w’amashanyarazi bigiye kuzamuka

Guhera tariki 01/07/2012 2012 ibiciro by’amashanyarazi bizazamukaho 20% mu ngo z’abantu no mu nganda ziciriritse, mu rwego rwo kugendera ku gaciro ifaranga rifite muri iki gihe, nk’uko byatangajwe n’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA). Guhera icyo gihe kilowateri imwe izatajya igura amafaranga y’u Rwanda 134 ivuye ku 112; nk’uko Regis Gatarayiha, […]

Umushahara w’abanyapolitiki uzongerwa ku kigero cya 24%

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abaturage kutinubira ko umushahara w’abanyapolitiki uzazamuka kugera kuri 24% kuko bo batigeze bongezwa kuva mu myaka 13 ishize. Abakozi ba Leta basanzwe bazongerwa umushahara ku kigero cya 10%. Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 14/06/2012, Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA yasobanuye ko politiki y’imishahara iteganya ko guhera mu kwezi […]

“Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”: Fidèle Ndayisaba

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 29/05/2012, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yavuze ko atewe impungenge n’amazu ashaje cyangwa ari ahameze […]

123

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste