Résultats de la recherche

PS Imberakuri:ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 14/P.S.IMB/012.

Rishingiye ku ihohoterwa ry’imfungwa no kubabuza uburenganzira bwabo bigaragarira cyane cyane mu bucucike budasanzwe mu magereza, kwimana ku bushake ibifungurwa, kutavurwa, kubura isuku, kurangiza ibihano nyamara ntibafungurwe n’ibindi, ibyo kandi bigakorwa ku bwende mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda ; Rigarutse by’umwihariko ku buryo ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwivanga mu butegetsi bw’ubucamanza, ishyaka ry’IMBERAKURI […]

OPERATION CHAMPAGNE

Nk’uko tubikesha Major Ir Faustin Ntilikina wayoboraga Bataillon Commando Huye mu 1994, mu gitabo cye yise:”La prise de Kigali et la chasse aux réfugiés par l’armée du Général Paul Kagame” yasobanuye uko yayoboye igikorwa cyafunguye inzira yatumye abari mu mujyi wa Kigali bashobora gusohoka mu ijoro ryo ku ya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994. […]

Sgt Nsabagasani Dominic yaburiwe irengero

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Nyakanga 2012, twamenye inkuru ya SgtNsabagasani Dominic wari warahungiye muri Uganda, kubera ibibazo by’umutekano we mu Rwanda, ko yabuze ejo kuva mu gitondo. Umugore we avuga ko yagiye agiye gusenga kwa Pastor Maso i Kampala, uyu nawe ubu ngo akaba avuga ko atigeze amubona, ariko hari abantu batari bake […]

UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21

Kuri uyu wa kane taliki 7 Kamena 2012, umurwanashyaka wa PS Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Bwana Eric Nshimyumuremyi unakuriye iryo shyaka mu Karere ka Kicukiro yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 21. Ibi bikaba byarabereye mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo. Mu kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko kivuga ko […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (PART.2)

VI. Général Dallaire mu gushaka gucamo ibice Inzirabwoba n’ubwumvikane bucye hagati ya bamwe mu nzirabwoba. Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga […]

UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BUREGAMO UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI ERIC NSHIMYUMUREMYI

Uyu munsi taliki 29 Gicurasi hari hateganyijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umurwanashyaka wa PS Imberakuri Bwana Eric Nshimyumuremyi ariko ahagana mu ma saa sita z’amanywa ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo nibwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urwo rubanza rukazasubukurwa taliki 7 Kamena 2012. Iri subika rikaba ryaturutse ku byifuzo by’uregwa hamwe n’umwunganira mu mategeko kuko rukiko […]

Nyuma y’urupfu rw’umusore Mutabazi Sadiki inkeragugutabara zikomeje kuyogoza abanyarwanda

Nkuko tubikesha urubuga rwa interineti umuryango.com, inkeragutabara zikomeje guhungabanya abanyarwanda dore ko n’umusore Mutabazi Sadiki yitwitse nyuma yaho inkeragutabara zo mu mujyi wa Gisenyi zari zimaze kumwambura ibyo yacuruzaga ndetse n’amafaranga. Soma inkuru ikurikira y’urubuga umuryango.com. Hirya no hino mu Rwanda, hadutse urwego rushya rwo gucunga umutekano mu baturage henshi na henshi babita (Inkeragutabara). Mu bice […]

ABAYOBOZI BA PS IMBERAKURI BARI BAFUNGIYE KURI POLISI YA NYAMIRAMBO BAREKUWE

Muri iki gitondo taliki ya 1 Gicurasi 2012 mu ma saha ya saa tanu nibwo polisi ya Nyamirambo yarekuye abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari bafungiwe kuri iyo polisi. Mu kubafungura nta byo bigeze bategekwa kubahiriza kuko n’ibyo baregwaga byari ibihimbano kuko batigeze banagezwa mu bushinjacyaha ngo basobanurirwe ibyo baregwa ahubwo bikaba ari urugomo bagiriwe n’igipolisi […]

Terror and Persecution Continue in Rwanda

The Rwandan Dream Initiative L’Initiative du Rêve rwandais RDI-Rwanda Rwiza Terror and Persecution Continue in Rwanda Quebec, April 30th, 2012-Ten leaders and partisans of Parti socialiste (PS-Imberakuri) were arrested on April 29th, 2012 in Kigali and are currently detained at Nyamirambo Police station. They are being charged with the now overplayed and trivialized crimes of […]

Police imaze guta muri yombi abayoboke b’ishyaka PS Imberakuri!

Amakuru mashya ni uko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bagera ku munani batawe muri yombi n’igipolisi cya Kigali i Nyamirambo aho bari bahuriye gusura no gufata mu mugongo umukecuru ubyara Me Bernard Ntaganda ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Abatawe muri yombi bakaba ari bamwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka na komite y’umujyi wa Kigali bakaba […]

12

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste