Résultats de la recherche

GENERALI KAYUMBA NYAMWASA AZABONANA IMBONA NKUBONE N’ABARI BAMWIVUGANYE.

Johannesburg – Bitwaye imyaka ibiri yuzuye kugirango Gen Kayumba Nyamwasa yibonere ku manywa y’ihangu abari batumwe na Paul Kagame kumwivugana. Ibi bikaba bizaba ejo kuwa 20 Kamena 2012 mu rukiko rwa Jeppestown mu mugi wa Johannesburg. Hateganyijwe ko nyirubwite azatanga ubuhamya bw’ uko byamugendekeye. Ibi bikaba byasabwe n’ubushinjacyaha ubwo umucamanza yateraga utwatsi abaregwa mugihe basabaga […]

GENERALI KAYUMBA NYAMWASA ATI: UBUTEGETSI BW’ IGITUGU BUZAVAHO NTA NTAMBARA IBAYE!

Ibi yabitangarije i Benoni mu burasirazuba bw’ umujyi wa Johannesburg ubwo yasozaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abayoboke b’ Ihuriro RNC yabaye kuva taliki ya 8- 10 Kamena 2012.  Nkuko byatangajwe na bwana Etienne Mutabazi (Vice Chairman RNC Africa Region) Ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayoboke b’ Ihuriro RNC bageraga kuri 30, baje baturuse mu turere […]

Leta y’u Rwanda iritwara nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro:Evode Uwizeyimana

Mu minsi ishize hasohotse inkuru mu bitangaza makuru bitandukanye natwe kuri Rwiza News twatangaje iyo nkuru, havugwaga uburyo Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yafashe icyemezo cyo kwambura impapuro z’inzira abantu bagera kuri 25 abenshi biganjemo abo mu miryango y’abahunze igihugu banenga ubutegetsi. Aha twavuga abagize umuryango wa Kayumba Nyamwasa, Patrick […]

TWASESENGUYE IKIGANIRO RADIO ITAHUKA YAGIRANYE NA LT GEN KAYUMBA NA COL KAREGEYA

Umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda Ntabwo wagira icyo ubaza Gen Ntaganda utabajije Kagame, ni ukuvuga ko nta kabuza Gen Ntaganda azicwa kugira ngo atazashinja Kagame! Dukurikije ibyavuzwe n’aba bagabo bombi biragaragara ko Kagame atazava muri Congo ko kandi intambara itigeze ihagarara kuva mu 1996. Mbese umuti w’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo […]

« Si MDR ni FPR yashyize izina rya Twagiramungu mu masezerano y’Arusha »: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2012, Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ndetse  na Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’iperereza ryo hanze mu Rwanda. Aba bagabo bombi bakaba barahungiye muri Afrika y’Epfo. Umunyamakuru w’iyo Radio yababajije ibibazo byinshi byabajijwe […]

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo!

Madame Ingabire yabereye benshi igitambo, ariko icyo gitambo cyeretse abagishidikanya bose ukuri: FPR nta garuriro! Imyaka ibiri irarenga umukuru w’ishyaka FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kujya mu Rwanda, aho yashakaga guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa demokarasi. Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo afashe indege akajya mu Rwanda ntiyari ayobewe akaga kamutegereje mu Rwanda nk’umuntu […]

UMUTI W’URUKUNDO, UBWOROHERANE NO KWANGA AKARENGANE UGOMBA KUNYOBWA NA BURI MUNYARWANDA WESE NTAWUSIGAYE INYUMA

                        Maze kubona impaka hagati ya Padiri Thomas Nahimana na Marc Matabaro numvise ntaceceka nk’undi munyarwanda uwo ari we wese ukunda igihugu cye kandi akacyifuriza ishya n’ihirwe. Nkaba ikiganiro-mpaka mwagize nakivugaho ibi bikurikira: 1.KU BIREBANA NA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA Mu rubanza rwa nyirarureshwa […]

Uko nabonye ikiganiro nagiranye na M.Matabaro: Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI ! Padiri T.Nahimana.

Umugabo witwa Mariko Matabaro yarantumiye ngo duhurire kuri Radio Ijwi rya Rubanda maze tujye impaka ku ngingo zinyuranye. Ariko ingingo yahaga agaciro kuruta izindi ngo ni ukumbaza impamvu Uruba leprophete.fr rwaba rwaribasiye uwahoze ari Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa. Ndifuza kugeza ku bakunzi b’urubuga leprophete.fr uko nabonye icyo kiganiro n’ibitekerezo cyanyunguye. 1. Mariko Matabaro ni muntu […]

Naganiriye na Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr

Padiri Thomas Nahimana afatanije na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa bashinze urubuga leprophete.fr, bombi bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu bakaba ari abapadiri b’iyo diyosezi. Impamvu nifuje kuganira na Padiri Nahimana Nifuje kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro mpaka kubera ko nifuzaga kuganira nawe kubera: – amatsiko nari mfite yo kumva imitekerereze ye -ikibazo nari mfite ku […]

IKIGANIRO MPAKA HAGATI YA MARC MATABARO NA PADIRI THOMAS NAHIMANA

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mata 2012, Radio Ijwi rya Rubanda yatumiye Padiri Thomas Nahimana umwe mubashinze urubuga leprophete.fr na Marc Matabaro wandika ku rubuga Rwiza News, bajya impaka ku mpamvu bigaragara ko urubuga leprophete.com rwibasiye Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-ku-cyumweru-saa-1700-isaha-yi-london-1800-isaha-yi-kigali Marc Matabaro Rwiza News

12345...7

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste