Résultats de la recherche

Perezida Kagame yatumiwe i Londres

Amakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y’ubukungu n’akanama k’ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012. Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw’icyongereza. Hazigwa by’umwihariko icyifuzo cy’ibihugu bikize nk’Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi ku […]

IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.

Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012 Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire […]

Amnistie Internationale irarega iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI) iyica rubozo.

Amakuru dukesha BBC Gahuza-Miryango aratumenyesha ko umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnistie Internationale uherutse gusohora icyegeranyo ku bikorwa by’iyica rubozo bikorwa n’inzego z’iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI). Nk’uko BBC ikomeza ibivuga ngo abantu barimo n’abasiviri bafungirwa mu buroko bwa gisirikare bagakorerwa ibikorwa by’iyicwa rubozo kugira ngo babakuremo amakuru. BBC yavuganye n’umwe mu bashinzwe Afrika muri […]

ISHYAKA PDP-IMANZI RIRATABARIZA UMUYOBOZI WARYO BWANA DEOGRATIAS MUSHAYIDI.

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’iyicarubozo n’itotezwa rikabije ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda buyobowe n’ishyaka FRP-INKOTANYI bukomeje gukorera umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI muri gereza ya Mpanga aho yimuriwe kuva ku itariki ya 26 Mata 2012. Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Abanyarwanda bose, abanyamahanga cyane cyane inshuti z’ishyaka PDP-IMANZI n’iza Bwana Déogratias MUSHAYIDI by’umwihariko ko kuva […]

NI IKI KIHISHE INYUMA Y’IYOHEREZWA RYA LEON MUGESERA MU RWANDA?

Mu minsi ishize abantu benshi bumvise ikibazo kijyanye na Léon Mugesera. Uwo mugabo yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu. Léon Mugesera yari yarageze mu gihugu cya Canada muri 1993, aciye mu gihugu cya Espagne. Guhera muri 1996 yatangiye kuburana ku kibazo kijyanye no kuguma mu gihugu cya Canada dore […]

ONU yatabaye Léon Mugesera ntacyoherejwe mu Rwanda.

  Léon Mugesera   Amakuru dukesha Radio Canada aravuga  ko Léon Mugesera  atazirukanwa mu gihugu cya Canada kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2012. Umucamanza wo mu rukiko rukuru rwa Québec yahaye icyemezo cyo kuba ari muri Canada  « ordonnance de sauvegarde » uwo munyapolitiki w’umunyarwanda mu gihe inkiko za Canada zikiga ku bubasha Akanama k’umuryango w’abibumbye […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste