Résultats de la recherche

RNC ITI: UMUNSI W’UBWIGENGE NI UWA BURI MUNYARWANDA WESE SI UWO KUGARAGUZWA AGATI N’ ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI.

Johannesburg - Ku ya 01 Nyakanga 2012 mu nzu ndangamurage ya Afrika (Museum Africa) iri Newtown, Johannesburg habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze mu bwigenge. Uwo muhango wateguwe n’Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) n’ishyirahamwe rigamije ibiganiro bírangwa n’ukuri bishaka ubutabera (RDTJ) bifatanyije na komite y’abanyarwanda batuye umugi wa Johannesburg n’ abanyamandini. Pasitoro […]

Ubutumwa bwa PS Imberakuri ku munsi w’ubwigenge yagejeje ku banyarwanda by’umwihariko abari bateraniye mu nama i Buruseli

ISABUKURU Y’IMYAKA 50 URWANDA RUBAYE REPUBURIKA NDETSE RUNABONYE UBWIGENGE.   Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,   Mwe mwese mwaje kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rubonye ubwigenge mbanje kubasuhuza. Ukwezi kwa Nyakanga kutwibutsa byinshi mu mateka yaranze u Rwanda. Uyu munsi, ni umunsi abanyarwanda  twese twakagombye kuba dushyize hamwe, tunezerewe kandi […]

IBITEKEREZO FDU-INKINGI N’IHURIRO RNC BITANGA KU BIGANIRO BIVUGWA MURI IYI MINSI HAGATI YA LETA YA FPR N’ABATAVUGA RUMWE NAYO.

Muri iyi minsi haravugwa ko hari Abanyarwanda ku giti cyabo bariho bashakisha ukuntu bakoresha ibiganiro bihuza Leta ya FPR n’abantu baturutse mu mitwe n’imiryango ya politiki itavuga rumwe n’ubwo butegetsi. Ni muri urwo rwego umunyarwanda witwa Sylvestre Uwibajije ukubutse mu mishyikirano na Leta ya Kigali yatumije inama ngo igamije kungurana ibitekerezo ku “ukuntu initiative ya […]

INTAMBARA Y’UBUHANUZI

Ubutumwa bwa Marie Esther Murebwayire Abanyarwanda benshi basanzwe bamenyereye kumva ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, ndetse na Nsabagasani. Bamwe bakavuga ko ubwo buhanuzi cyangwa indagu byasohoye ko nta indi kizongera kuba, ariko abandi bakavuga ko nta kiraba ahubwo ubu aribwo izo ndagu cyangwa ubuhanuzi bigiye gusohora. Muri iyi minsi abantu benshi bumva Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro […]

Ubutumwa bwa Mukunzi Zaccharie

Muraho, Nitwa Mukunzi Zaccharie mba mu Rwanda i Kigali. Mbandikiye ngirango mbashimire inyandiko nziza mutugezaho ndetse n’amakuru, muradufasha cyane kuko hano mu nta kuntu umuntu yagera ku makuru nk’ayo muduha ndetse na analyse zanyu ziba ari nziza. Ariko muri iyi minsi tumaze tubona hasa n’ahari ihangana hagati yawe na Padiri Nahimana wo kuri le prophète.fr […]

Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!

Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire. Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just […]

Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?

Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse. Hadutse imvugo zimeze nk’aho ari campagne yateguwe yo kwibasira abayobozi b’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi, iyaba aribo byagarukiragaho gusa. Mbabwiye ubu ko abari muri icyo gikorwa batakivuga ku karengane ka Madame Ingabire […]

Itangazo risaba guhagarika intambara zo mumikoki muri Opposition Nyarwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi dusangiye Opposition Nyarwanda, Muri iyi minsi hadutse intambara wakwita guerre civile muri Opposition Nyarwanda aho abantu barimo kuryana bamaranye, kuburyo umwe ahaguruka agakubita bombe y’amagambo umwegereye abonye hafi cyangwa se umuri kure ariko afite uko yishyikiraho. Muri iyi ntambara y’amagambo nise intambara yo mumikoki, urasanga buri wese afite umukoki we asanzwe yiberamo kuburyo […]

RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

Netters, Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu hanshi ko RDI yaba ihanganye […]

Abitwa ko bari muri Opposition barahanganye bikomeye.

Ibiri mu banyarwanda bimaze kuba indengakamere, nta muntu ushobora kwiyumvisha inzangano n’amatiku ari mu barwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda noneho intera bigezeho. Umuntu ashobora kwibaza ko hari impamvu 2 z’ingenzi zitera ako kajagari: 1.Opposition ishobora kuba yarinjiwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ku buryo uko bigaragara hari abantu twakeka ko bitwaza ubutagondwa n’ibindi nk’uturere ariko wareba […]

1234

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste