Résultats de la recherche

IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO

Inkuru dukesha BBC, iravuga ko mu burasirazuba bwa Congo, ibihumbi by’abasiviri byarimo guhunga kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, kubera imirwano yari ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ingabo zishyigikiye Gen Bosco Ntaganda wigometse nyuma y’aho Leta ya Congo itangaje ko agomba gufatwa gashyikirizwa urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI). Izo ngabo zigometse […]

Uko nabonye ikiganiro nagiranye na M.Matabaro: Intambara ni inzira y’IBIGWARI n’ABICANYI ! Padiri T.Nahimana.

Umugabo witwa Mariko Matabaro yarantumiye ngo duhurire kuri Radio Ijwi rya Rubanda maze tujye impaka ku ngingo zinyuranye. Ariko ingingo yahaga agaciro kuruta izindi ngo ni ukumbaza impamvu Uruba leprophete.fr rwaba rwaribasiye uwahoze ari Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa. Ndifuza kugeza ku bakunzi b’urubuga leprophete.fr uko nabonye icyo kiganiro n’ibitekerezo cyanyunguye. 1. Mariko Matabaro ni muntu […]

Twibuke abaguye i KIbeho

RWANDAN DREAM INITIATIVE INITIATIVE DU RÊVE RWANDAIS UMUGAMBI RWANDA RWIZA NI NGOMBWA KWIBUKA ABANYARWANDA BARENGA 8000 FPR YICIYE I KIBEHO KURI 22 MATA 1994. Banyarwanda, banyarwandakazi bari mu Rwanda n’abari hanze, 1.Muri iki gihe twiyemeje kwibuka Abanyarwanda bose bishwe biturutse ku ntambara y’Inkotanyi yatangijwe muri 1990, na jenoside yakurikiyeho kuva taliki ya 6/4/1994 yabaye imbarutso […]

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE IBINTU BYAHINDUYE ISURA

Nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi muri uru rubanza hagombaga kumvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rushinjura Ingabire, Lt Col Habimana Michel wigeze kuba umuvugizi wa FDLR azwi ku izina rya Ngarambe Edmond akaba yaracyuwe mu cyiswe Umoja wetu hamwe na Uwumuremyi Vital. Nyamara mu ntangiriro nyuma y’uko uyu mutangabuhamya asabwe gutanga umwirondoro we ubushinjacyaha bwahise butanga […]

NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE?

Imikoranire hagati y’amashyaka irasa nk’aho yananiranye, ariko hari amashyaka yashoboye kubigeraho. Twavuga nk’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi byashoboye gushyiraho uburyo bw’imikoranire (ariko ntawavuga ko byera ngo de, kuko hari abayoboke bamwe ba FDU-Inkingi bakunze kwitirirwa Eugène Ndahayo batishimiye uburyo amasezerano y’imikoranire yakozwe kuri bo bakaba babona RNC ishaka kugira FDU-Inkingi igikoresho.) Indi mikoranire iri hagati y’amashyaka […]

ESE IBYO RUDASINGWA ATANGAZA BIFITE GACIRO KI?

Iyo urebye imikorere ya Dr Rudasingwa  usanga akora nk’umuntu ucanye umuriro wo kota, iyo abonye ugiye kuzima yongeramo urukwi cyangwa akenyegeza kugirango ukomeze wake, ariko yirinda gushyiramo inkwi nyinshi icyarimwe ngo utaka cyane nawe ukamutwika! Abakurikiye ibyo Dr RUDASINGWA yatangaje mu minsi ishize ku rupfu rwa Perezida HABYALIMANA, ukareba ibyo atangaje ubu ku rupfu rwa […]

BOMBORI BOMBORI MURI OPPOSITION NYARWANDA.

Imyigaragambyo y’i Paris tariki 6 Mata 2012 Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko na demokarasi, buri muntu, buri shyirahamwe cyangwa ishyaka rifite uburenganzira bwo kwigaragambya, kwishimira, kugaragaza akababaro ku munsi runaka cyangwa kutabikora mu gihe bitari ngombwa kuri bo cyangwa bidahuye n’imyemerere cyangwa gahunda yabo. Igitumye mbivuga n’uko muri iyi minsi hari abantu bamwe bumva […]

Musenyeri Misago yashyinguwe ariko nta muyobozi wo hejuru witabiriye uwo muhango!

Nk’uko tubikesha urubuga www. leprophète.fr imihango yo gushyingura Musenyeri Augustin Misago yagenze ku buryo bukurikira: Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2012 ni bwo Nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago wari umushumba wa Diyoseze ya Gikongo yashyinguwe muri Katedrari ya Gikongoro. Imbaga itabarika y’abakirisitu, abasaserodoti n’abihayimana yari yaje kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma. Hari abepisikopi […]

GUHIRIKA INGOMA YA KAGAME NA FPR BIROROSHYE KANDI BIRAGOYE

  Iyi nyandiko nayanditse maze kwitegereza neza imikorere ya FPR, ndetse n’iy’abayirwanya. Aha nagerageje kureba ku mpande zose nakuyemo umwanzuro w’uko guhirika FPR bikomeye cyane kandi biruhije mu gihe abarwanya FPR bakomeje kwitwara nk’uko bitwaye ubu, kandi guhirika FPR biroroshye cyane mu gihe abarwanya FPR na Kagame bahinduye imikorere bakamenya icyo bashaka koko. Impamvu guhirika […]

UMUCO WO GUKURIKIRA ABANYAPOLITIKE BUHUMYI N’UCIKE BURUNDU

Rubyiruko rw’u Rwanda bavandimwe,   U Rwanda rwacu ni igihugu gito mu myagukire, ariko kinini cyane mu mateka akabakaba imyaka 500 Yose. Muri ayo mateka maremare u Rwanda rwacu rwanyuze muri byinshi byiza ndetse n’ibibi, harimo intambara zo kwagura igihugu no kukirema ngo kibe u Rwanda rw’ubu nyirizina. Hakunze kuvugwa ibiza n’amapfa yagiye ahitana ndetse […]

1234

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste