Résultats de la recherche

INTAMBARA Y’UBUHANUZI

Ubutumwa bwa Marie Esther Murebwayire Abanyarwanda benshi basanzwe bamenyereye kumva ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, ndetse na Nsabagasani. Bamwe bakavuga ko ubwo buhanuzi cyangwa indagu byasohoye ko nta indi kizongera kuba, ariko abandi bakavuga ko nta kiraba ahubwo ubu aribwo izo ndagu cyangwa ubuhanuzi bigiye gusohora. Muri iyi minsi abantu benshi bumva Radio ITAHUKA ijwi ry’ihuriro […]

Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira?

Padiri KARANGWA Hildebrand nyuma yaho agaragariye mw’itangazamakuru ry’ imbere mu gihugu ndetse n’iryo hanze, ku inkuru yagira iti :  »Padiri Karangwa Hildebrand yafotowe aryamanye n’umugore » . Twifuje kumenya imvo n’imvano y’icyo kibazo twibaza ibibazo byinshi bitandukanye ndetse ni ubuzima bwe muri rusange yari abayeho mbere y’uko iyo nkuru ijya ahabona . Padiri Hildebrand KARANGWA ni muntu ki […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (PART.2)

VI. Général Dallaire mu gushaka gucamo ibice Inzirabwoba n’ubwumvikane bucye hagati ya bamwe mu nzirabwoba. Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (Part.1)

IRIBURIRO Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura. Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe […]

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo

Amakuru dukesha BBC aravuga ko hari icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye ONU (internal UN report) kirega u Rwanda kugira uruhare mu guha intwaro n’abarwanyi, abasirikare bigometse muri Congo bibumbiye mu mutwe wiyise M23. Umuryango w’abibumbye ONU uravuga ko ufite ibimenyetso byerekana ko inyeshyamba zo muri Congo zabonye abarwanyi bashya n’inkunga ziva mu Rwanda. Icyegeranyo […]

Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!

Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire. Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just […]

Urujijo kuri Major Protais Mpiranya

    Urujijo Nk’uko tubisoma ku mbuga zitanga amakuru zitandukanye zo mu Rwanda, biravugwa ko ngo Major Protais Mpiranya yaba aba muri Zimbabwe ahitwa Norton mu birometero nka 40 uvuye i Harare, ariko abayobozi bo muri Zimbabwe barabihakana bivuye inyuma. Tubibutse ko Major Protais Mpiranya ari mu bantu bashakishwa cyane n’urukiko rw’Arusha ndetse Leta Zunze […]

RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

Netters, Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu hanshi ko RDI yaba ihanganye […]

Abitwa ko bari muri Opposition barahanganye bikomeye.

Ibiri mu banyarwanda bimaze kuba indengakamere, nta muntu ushobora kwiyumvisha inzangano n’amatiku ari mu barwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda noneho intera bigezeho. Umuntu ashobora kwibaza ko hari impamvu 2 z’ingenzi zitera ako kajagari: 1.Opposition ishobora kuba yarinjiwe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, ku buryo uko bigaragara hari abantu twakeka ko bitwaza ubutagondwa n’ibindi nk’uturere ariko wareba […]

Abandi basirikare bakomeje gutoroka basanga Gen Ntaganda

Amakuru atangazwa n’ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP aravuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zasubiranye agace ka Mushaki, muri Masisi kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012, aho bivugwa ko ari ho hari ibirindiro bya Gen Bosco Ntaganda. Abasirikare bakuru babiri b’ingabo za Congo (FARDC) babwiye AFP ko ingabo za Congo zasubiranye Mushaki ariko ntabwo bagize […]

1234

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste