Résultats de la recherche

Padiri Nahimana arajijisha cyangwa arimo kudandabirana?

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Padiri Thomas Nahimana yanditse inyandiko ku rubuga le Prophète yise:” Marc Matabaro : Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda ?”. Uyu mutwe w’iyi nyandiko ubwawo wuzuyemo agasuzuguro ndetse n’ubwishongozi burenze igipimo, sinzi niba yatangiye kwigana imico ya Kagame kuko muri […]

Urujijo kuri dosiye ya Lt Col BEM Munyarugarama

Amakuru dukesha urubuga umuseke.com aravuga ko umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha Bwana Bubacar Jallow yasabye ko hajyaho akanama kakwiga uburyo dosiye ya Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama yakoherezwa mu Rwanda nk’uko hamaze iminsi hoherezwa amadosiye y’abandi baregwa mu Rwanda. Ariko muri iki gikorwa harimo ibintu bibiri bitangaje umuntu yavugaho: 1.Hari […]

Urujijo kuri Major Protais Mpiranya

    Urujijo Nk’uko tubisoma ku mbuga zitanga amakuru zitandukanye zo mu Rwanda, biravugwa ko ngo Major Protais Mpiranya yaba aba muri Zimbabwe ahitwa Norton mu birometero nka 40 uvuye i Harare, ariko abayobozi bo muri Zimbabwe barabihakana bivuye inyuma. Tubibutse ko Major Protais Mpiranya ari mu bantu bashakishwa cyane n’urukiko rw’Arusha ndetse Leta Zunze […]

Gen Mudacumura na Gen Ntaganda basabiwe inyandiko zo kubafata na CPI/ICC

Amakuru dukesha urubuga rw’icyongereza rw’Ijwi ry’Amerika aravuga ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI) Bwana Luis Moreno Ocampo, yasabiye impapuro zo gufata (arrest warrants/mandats d’arrêt) babiri mu bakuru b’imitwe yitwaje ibirwanisho avuga ko bafite uruhare mu bikorwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Bosco Ntaganda, uzwi kw’izina rya Terminator, yari asanzwe ashakishwa n’urukiko […]

FDLR irahakana gufatanya na Gen Bosco Ntaganda

Urugaga ruharanira demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) mu ijwi ry’umuvugizi warwo Bwana Laforge Fils Bazeyi, rurahakana rwivuye inyuma ko nta bufatanye bufitanye na Gen Bosco Ntaganda. Bwana Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR mu itangazo rivugwa ko ryatangiwe mu gace ka Masisi muri Kivu y’amajyaruguru yagize ati:”Nta bufatanye bushoboka na Gen Ntaganda, kuko yigaragaje […]

Congo yemereye Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Congo ku mugaragaro

Amakuru dukesha urubuga Kigali today aratumenyesha ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo, basinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo. Abo bayobozi ngo basinye aya masezerano tariki 12/05/2012 muri Kivu Serena Hotel mu karere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje hari n’abagaba […]

Toni zirenga 25 z’intwaro n’amasasu zakuwe mu isambu ya Gen Ntaganda

Toni zirenga 25 z’amasasu n’intwaro zakuwe mu isambu ya Gen Bosco Ntaganda hafi ya Mushaki muri Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’amatariki ya 29 Mata na 4 Gicurasi 2012, ingabo za Congo (FARDC) zihanganye n’abasirikare bigometse bari bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDP. Muri izo ntwaro harimo, intwaro nini […]

Iryavuzwe riratashye Col Makenga yasimbuye Gen Bosco Ntaganda

Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zigumuye kuri Leta ya Kinshasa kuri uyu wa kabiri zatangaje ko Bosco Ntaganda yasimbuwe ku buyobozi bwazo. Nkuko bitangazwa na BBC, izi ngabo ziyise M23 zigiye kuyoborwa na Col Sultani Makenga nawe wavuye mu ngabo za Leta, akaba asimbuye Ntaganda. Ingabo za Leta kuwa mbere tariki 8, […]

Gen Ntaganda yaba ashaka guhungira mu Rwanda!

Gen Bosco Ntaganda ushakishwa na Leta ya Congo, ashobora kuba ashaka guhungira mu Rwanda, ibyo byemejwe n’umwe mu basirikare bigometse kuri uyu wa 7 Gicurasi 2012. Ingabo za Congo zasubiranye ku uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012 agace ka Mushaki muri Masisi hafi y’ahari ikiraro cy’inka za Gen Bosco Ntaganda aho yavugaga ko […]

« Si MDR ni FPR yashyize izina rya Twagiramungu mu masezerano y’Arusha »: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2012, Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ndetse  na Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’iperereza ryo hanze mu Rwanda. Aba bagabo bombi bakaba barahungiye muri Afrika y’Epfo. Umunyamakuru w’iyo Radio yababajije ibibazo byinshi byabajijwe […]

1...34567...9

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste