Résultats de la recherche

Mai mai Raia Mutomboko yibasiye abahutu b’abanyekongo

Amakuru dukesha BBC Gahuza Miryango aravuga ko Mai Mai Raia Mutombiki yibasiye abaturage b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Iyo mirwano ngo yatangiye abo Mai mai bitwaje ngo barahiga FDLR none ngo badukanye ibyo kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu babita abanyamahanga ngo basubire iwabo. Ibyo bitero ngo bigabwa n’abo mu bwoko […]

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

-Nyuma y’aho ubuhanuzi bugejejwe kuri Kagame ko ubuzima bwe bwaba bwegereza iherezo ubu ubwoba ni bwose haba kuri we ubwe, ku muryango we hamwe no mu nzego zishinzwe iperereza n’izimurinda ndetse utaretse no mu bategetsi banyuranye. Iki cyoba cyadutse muri leta ya Kigali cyaje vuba aha nyuma y’uko mu burasirazuba bwa Kongo ibintu bihunduye isura […]

INAMA Y’UMUTEKANO YA ONU IRASABA KO HAKORWA IPEREREZA KU BAFASHA M23

Inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye ONU (Conseil de sécurité de l’ONU) irasaba ko hakorwa iperereza ku nkunga ziva hanze ya Congo zihabwa imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bikaba bigaragara nko gucira amarenga u Rwanda. Leta y’u Rwanda ariko yo ikomeje guhakana  yivuye inyuma ivuga ko ntaho ihuriye n’umutwe w’inyeshyamba M23 urwanira muri Kivu y’amajyaruguru […]

Perezida Kagame arikanga iki ko asigaye agenda mu ibanga?

Mu minsi ishize hagati ya tariki 6 na 7 Kamena 2012, Perezida Kagame yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama ijyanye n’ubukungu y’umuryango wa Commonwealth, urwo rugendo rwabaye mu ibanga rikomeye ku buryo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda bikunze gutangaza ingendo z’uwo nyakubahwa byarumye gihwa. Noneho amakuru dukesha urubuga Chimpreports.com rwo mu gihugu cya […]

FDU-Inkingi iramagana abafite uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Kigali ku wa 04 Kamena 2012 Nyuma y’uko imirwano ikaze yongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo taliki 29 Mata 2012 igahitana benshi abandi bagahungira mu bihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse no mu gihugu rwagati, ku wa 28 Gicurasi 2012 radio BBC yumvikanye mururimi rw’igifaransa yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye wasohoye indi raporo irega u Rwanda […]

Perezida Kagame yatumiwe i Londres

Amakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y’ubukungu n’akanama k’ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012. Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw’icyongereza. Hazigwa by’umwihariko icyifuzo cy’ibihugu bikize nk’Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi ku […]

URUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (Part.1)

IRIBURIRO Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura. Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe […]

ITANGAZO RYO KUWA 30/05/2012 Nº RNC2012SP001/DRC

Ihuriro Nyarwanda (RNC) rimaze kumva uko Leta y’Urwanda ihakana igasizora ko ntaruhare ifite mumvururu zibera muri Congo muri Kivu y’ Amajyaruguru, ibyo kandi ikaba yarabivuze nyuma yuko raporo ya LONI yemeje ko ifite gihamya ko leta y’ Urwanda itanga imfashanyo zirimo n’ Amahugurwa ya gisirikare ku mitwe irwanira muri ako karere. Ihuriro Nyarwanda ryongeye kwibutsa […]

General Ntaganda yavuze ko ari Masisi

General Bosco Ntaganda wari umukuru w’ingabo za CNDP akaza kujya muri gisirikare cya Congo, mbere yo kuvamo ashakishwa na leta ya Kinshasa hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyize avugisha itangazamakuru. General Ntaganda yabwiye BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nkuko bivugwa. Yahakanye amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo, MONUSCO avuga ko leta […]

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo

Amakuru dukesha BBC aravuga ko hari icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye ONU (internal UN report) kirega u Rwanda kugira uruhare mu guha intwaro n’abarwanyi, abasirikare bigometse muri Congo bibumbiye mu mutwe wiyise M23. Umuryango w’abibumbye ONU uravuga ko ufite ibimenyetso byerekana ko inyeshyamba zo muri Congo zabonye abarwanyi bashya n’inkunga ziva mu Rwanda. Icyegeranyo […]

123456...9

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste