Résultats de la recherche

IBIHWIHWISWA HANZE AHA MURI IKI CYUMWERU

-Ingabo z’umuryango w’abibumbye zoherejwe guhagararira mahoro muri Congo MONUSCO, zerekezaga mu gace ka Uvira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012 ziciye ku butaka bw’u Rwanda, zabujijwe kwinjira mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya kabiri. Iki gikorwa cyagaragaye nko kwihimura kwa Leta y’u Rwanda kuri MONUSCO kubera ibirego byarezwe u Rwanda ko […]

Congo irasaba u Rwanda kureka kwenyegeza umuriro muri Congo

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012, Leta ya Congo yiyamye u Rwanda irurega gutera inkunga abigometse bibumbiye muri M23, mu ijwi ry’umuvugizi wayo Lambert Mende yasabye u Rwanda kandi guhagarika kureka abasirikare bakuru barwo bagakomeza guteza intambara. Lambert Mende mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa yavuze ko hari ibimenyetso simusiga biri mu mugereka […]

Leta y’u Rwanda irarega Leta ya Congo gutegura ibitero ku Rwanda.

Abategetsi b’u Rwanda bareze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2012 igihugu cya Congo gusubukura imikoranire hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda. U Rwanda narwo ubwarwo rwari rwarezwe, cyane cyane n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, gufasha inyeshyamba za M23. Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame, […]

Rwanda-Congo: Gen Kabarebe na Lt. Gen. Kayonga bagiye muri Congo mu biganiro

Inkuru dukesha urubuga Umuseke aravuga ko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2012 nibwo Ministre w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Charles Kayonga bambutse umupaka wa Grande Barrière i Rubavu bagana i Goma mu biganiro na bagenzi babo ba DRCongo mu gushaka umuti ku […]

Gen Emmanuel Ruvusha aratungwa agatoki nawe mu bafasha M23

Amakuru ava mu muryango w’abibumbye aravuga ko Inama y’umuryango w’abibumbye igiye gusohora inyandiko ivuga uruhare rwa Ministre w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare bakuru benshi mu gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo zibumbiye mu mutwe M23. Ibimenyetso biri muri iyi nyandiko biravugwa ko ari simusiga bikaba byerekana ubufasha Leta y’u Rwanda iyobowe na Paul Kagame iha […]

ONU yatinye gushyira ibimenyetso bishinja u Rwanda muri Rapport yayo!

Rapport y’umuryango w’abibumbye kuri Congo ntabwo yashyizwemo ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda mu gufasha abigometse ku butegetsi bwa Congo bibumbiye muri M23. Bamwe mu bahagarariye ibihugu cyabo bari bashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba zarashatse gutinza itangazwa ry’imyanzuro y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri Congo kugira ngo u Rwanda rubanze rwitegure […]

FDLR iravuga ko idakorana na MONUSCO

Nyuma y’aho intambara ikomeje gukomera mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe M23, ari Congo ari ONU bakaba bashinja u Rwanda gufasha M23 ariko u Rwanda rwo rukaba rubihakana rukavuga ko ikibazo kiri hagati y’abanyekongo ubwabo ndetse rukarega MONUSCO gufasha FDLR aho kuyirwanya, Radio Ijwi rya Rubanda yagiranye ikiganiro […]

Impuguke za ONU zifite ibimenyetso byerekana ko bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bafasha M23.

Impuguke za ONU ngo zifite ibimenyetso byerekana ko Ministre w’ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare 2 bakuru b’u Rwanda baha inkunga umutwe wigometse ku butegetsi bwa Congo witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo hafi y’umupaka n’u Rwanda. Ibyo bimenyetso ngo byabonetse mu nyandiko z’ibanga zavuye mu nama yo mu muhezo y’akanama gashinzwe gufata ibihano k’umuryango […]

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u […]

U Rwanda mu gushyira igitutu kuri ONU?

Amakuru atangazwa n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda, ruvuga ko rukesha ikindi kinyamakuru nacyo kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda The New Times, aravuga ko Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) ngo zifasha umutwe wa FDLR. Ndetse icyo binyamakuru bitangaza ubuhamya bwa bamwe mu bahoze muri FDLR bari mu ngando i Mutobo bavuga ko ngo […]

12345...9

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste