Résultats de la recherche

UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI YASABIWE GUFUNGWA IMYAKA 21

Kuri uyu wa kane taliki 7 Kamena 2012, umurwanashyaka wa PS Imberakuri ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Bwana Eric Nshimyumuremyi unakuriye iryo shyaka mu Karere ka Kicukiro yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 21. Ibi bikaba byarabereye mu rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo. Mu kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko kivuga ko […]

IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.

Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012 Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire […]

FPR IKINYOMA KIRANZE KIRAYISARITSE NONE IRATA IBITABAPFU

Mu gihe FPR igenda ikwirakwiza ibihuha ko Ingabire yemeye ibyaha agasaba imbabazi Kagame kubera ngo ibaruwa yanditse asaba imbabazi, amakuru nashoboye gushakisha ni uko abambari ba FPR bagerageje uko bashoboye begera Ingabire bamubwira ko mu byo avuga ngo akunda kuvugamo umukuru w’igihugu kandi ngo bikaba bimutesha agaciro ngo ko akwiye kubireka kandi akanandika amubwira ko […]

ESE KOKO MADAME INGABIRE YASABYE IMBABAZI PEREZIDA KAGAME?

Hamaze iminsi havugwa ko ngo Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, yaba yaranditse ibarwa isaba Perezida Kagame imbabazi ndetse ngo iyo barwa ikaba yarahawe urukiko n’ubushinjacyaha igihe bwasabiraga Madame Ingabire igihano cyo gufungwa burundu tariki ya 25 Mata 2012. Hari inkuru yasohotse ku rubuga Izuba Rirashe ivuga ko Madame […]

FPR MU MUKINO WA SINABYAYE: INGABIRE YASABIWE GUFUNGWA UBUZIMA BWE BWOSE!

Mu rubanza Kagame aburana na Ingabire ariko rukaza gusigaramo Ingabire wenyine byaragaragaye ko Kagame na FPR bakinnye umukino wa sinabyaye. Aha nkaba ntashaka kuvuga ko bagombaga kugirira Ingabire impuhwe ahubwo ni ukuvuga ko bakinnye umukino batazi tekiniki bituma bakora amakosa menshi ndetse basa n’abapfundikiye urubanza bakiyakora. Uyu munsi taliki 25 Mata 2012 nibwo ubuhimbabyaha bwasabiye […]

Urubanza rwa Madame Ingabire rwakomeje adahari

Uyu munsi taliki 23 Mata 2012 urubanza rwa Kagame na Ingabire rwakomeje nk’uko urukiko rwabifashemo umwanzuro ko urubanza ruzakomeza Ingabire ntahatirwe kuruzamo ndetse ntanashakirwe umwunganizi kugirango ahagararire inyungu za Ingabire nk’uko byari byasabwe n’ubushinjabyaha. Iki cyemezo ariko urukiko rukaba rwaragifashe nyuma y’uko umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga abonaniye na Kagame taliki 17 Mata 2012 mu gihe […]

NYUMA YO GUTERWA UBWOBA KW’UMUTANGABUHAMYA WABO, INGABIRE N’ABAMWUNGANIRA BAHAGARITSE KUBURANA

  Uyu munsi taliki 16 Mata 2012 mu rubanza Ingabire aburanamo na Kagame hari hateganyijwe ko uwiswe umutangamakuru wari watumijwe n’uruhande rw’abunganira Ingabire ngo atange ubuhamya mu rukiko kubyo yaba azi kuri FDLR n’imibanire yayo na FDU Inkingi dore ko ngo yigeze kuba umuvugizi wa FDLR ubu akaba afungiye muri gereza ya Kimironko. Akaba yagejejwe […]

NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE?

Imikoranire hagati y’amashyaka irasa nk’aho yananiranye, ariko hari amashyaka yashoboye kubigeraho. Twavuga nk’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi byashoboye gushyiraho uburyo bw’imikoranire (ariko ntawavuga ko byera ngo de, kuko hari abayoboke bamwe ba FDU-Inkingi bakunze kwitirirwa Eugène Ndahayo batishimiye uburyo amasezerano y’imikoranire yakozwe kuri bo bakaba babona RNC ishaka kugira FDU-Inkingi igikoresho.) Indi mikoranire iri hagati y’amashyaka […]


 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste