Résultats de la recherche

Imvo n’Imvano y’ifungwa ry’umunyamakuru Gasana Byiringiro

Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy’umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y’uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda. Gasana Byiringiro yarandikiwe ubutumwa bugufi inshuro nyinshi kuri terefone ye igendanwa bumubwira ko agomba kwitondera […]

Perezida Kagame yaganiriye na BBC

Perezida Kagame yaganiriye na BBC, mu kiganiro kizwi kw’izina rya Hard Talk cyayobowe n’umunyamakuru Zeinab Bedawi, icyagaragaye cyane umuntu yakeka n’uko Kagame cyangwa abamutegurira ibiganiro baba baramushakiye umunyamakuru uzamworohera mu bibazo kugira ngo adakorwa n’isoni. Ubundi muri ibyo biganiro hamenyerewe abanyamakuru batarya iminwa nka Tim Sebastian cyangwa Stephen Sackur. Perezida Kagame mu kurimanganya kwinshi ahakana […]

UBUTABERA BW’UBUFARANSA BWONGEYE KWEREKANA KO BUTAVUGIRWAMO

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa. Urwo rukiko rw’i Rouen rwari rwemeje muri Werurwe 2012 ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana, akaba yari n’umukozi wa Mairie ya Rouen kuva mu myaka 5 […]

IJAMBO RIGENEWE ABANYARWANDA MU GIHE TWIZIHIZA YUBIRE Y’IMYAKA 50 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA (1962-2012)

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kwizihiza imyaka mirongo itanu y’ubwigenge bw’igihugu cyacu kuri uyu wa mbere Nyakanga 2012 ni igikorwa gihambaye kizakomeza kwibukwa mu mateka y’U Rwanda. Mu kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa, ishyaka RDI ryifuje ko twasubiza amaso inyuma, tukibukiranya intambwe z’ingenzi zatewe mu kwigobotora ingoma ya cyami-gihake n’iya gikolonize, ndetse tukavuga ibigwi abayobozi b’imena ba Revolisiyo […]

PEREZIDA KAGAME MBERE YO KUNAMIRA ABANYARWANDA BAGENZI BE YAHISEMO KUNAMIRA UMUGANDE WAPFUYE MU 1952!

Igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 24 Kamena 2012 cyo kunamira umuvugabutumwa w’umwangirikani ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kosiya Kyamuhangire witabye Imana mu 1952 agahambwa i Gahini, ni igikorwa cyiza cyo kwifatanya n’abagande ndetse n’itorero ry’abangirikani. Ariko iki gikorwa ntabwo icy’ibanze ari ukunamira nyakwigendera gusa, kuko urebye ibihe turimo bya politiki n’umutekano mu karere […]

Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira?

Padiri KARANGWA Hildebrand nyuma yaho agaragariye mw’itangazamakuru ry’ imbere mu gihugu ndetse n’iryo hanze, ku inkuru yagira iti :  »Padiri Karangwa Hildebrand yafotowe aryamanye n’umugore » . Twifuje kumenya imvo n’imvano y’icyo kibazo twibaza ibibazo byinshi bitandukanye ndetse ni ubuzima bwe muri rusange yari abayeho mbere y’uko iyo nkuru ijya ahabona . Padiri Hildebrand KARANGWA ni muntu ki […]

TWASESENGUYE IKIGANIRO RADIO ITAHUKA YAGIRANYE NA LT GEN KAYUMBA NA COL KAREGEYA

Umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda Ntabwo wagira icyo ubaza Gen Ntaganda utabajije Kagame, ni ukuvuga ko nta kabuza Gen Ntaganda azicwa kugira ngo atazashinja Kagame! Dukurikije ibyavuzwe n’aba bagabo bombi biragaragara ko Kagame atazava muri Congo ko kandi intambara itigeze ihagarara kuva mu 1996. Mbese umuti w’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo […]

BOMBORI BOMBORI MURI OPPOSITION NYARWANDA.

Imyigaragambyo y’i Paris tariki 6 Mata 2012 Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko na demokarasi, buri muntu, buri shyirahamwe cyangwa ishyaka rifite uburenganzira bwo kwigaragambya, kwishimira, kugaragaza akababaro ku munsi runaka cyangwa kutabikora mu gihe bitari ngombwa kuri bo cyangwa bidahuye n’imyemerere cyangwa gahunda yabo. Igitumye mbivuga n’uko muri iyi minsi hari abantu bamwe bumva […]

FAUSTIN TWAGIRAMUNGU NJYE NDAMUKUNDA

Nyuma yo gusoma inyandiko yahise ku rubuga rwanyu yanditswe n’uwitwa Manirakiza Albert, avuga impamvu ngo Bwana Faustin Twagiramungu agomba gusaba imbabazi, nanjye nti Twagiramungu ntagomba gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze ngo ashimishe abantu bamwe na bamwe. Mbona Bwana Twagiramungu ari umunyapolitiki w’intangarugero wagombye kubera urugero abandi banyapolitiki bo mu Rwanda. Kubera impamvu zikurikira: -Twagiramungu nta maraso […]

Twagiramungu Faustin washinze ihuriro RDI-Rwanda Rwiza ni muntu ki?

par Rwanda Rwiza, lundi 26 décembre 2011, 12:46 Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza Rwanda Dream Initiative (RDI) Rwanda Rwiza  riyobowe na Twagiramungu Faustin uzwi cyane ku izina rya Rukokoma. Ni umukwe wa Président Grégoire Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1961 kugeza mu 1973. Uretse kuba ari umuhutu uvuka i Cyangugu afite n’abatutsi benshi mu […]

12

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste